Inyamibwa

Abo turibo

Rutebezamacumu

Ben’Imana ,Ben’Irage Muriho! Tunejejwe no ku bamurikira urubuga rwa murandasi rwitwa http://inyamibwa.com Ni urubuga, ruje mu murongo umwe nuw’abandi banyamateka babayeho mu myaka yashize, mbere y’uko bataha mu inkuba kwa Shyerezo na Gasani.

Abo tuvuga ni Musenyeri Alexis Kagame, Padiri Muzungu Bernadin, Musenyeri Aloys Bigirumwami n’abandi bagiye basigasira umurage musekuruza wa Ben’Imana.

Aho urubuga http://inyamibwa.com ruhurira n’aba banyabwenge baz’isi, ni uko bagiye bashyira ahagaragara bimwe mu bigize urusobe rw’umurage musekuruza w’abanyarwanda.

Iyo tuvuze umurage musekuruza, mwumve ibintu byose byagenwe n’abakurambere bacu cyangwa se bahanze, bakabyiyambaza mu mibereho yabo ya buri munsi, baka bigenderaho mu migenzereze no mu myifatire yabo ya buri gihe.

Ni muri ubwo buryo twizera tudashidikanya ko uru rubuga ruzagirira akamaro kanini Abanyarwanda, yaba abari mu rwa Gasabo ndetse n’izindi mpugu zituyemo Ben’Imana.

Kandi ko ruzabera urwibutso rw’amageza n’amizigure ya naka na nyiranaka ba baboneye izuba, abarezi n’urubyiruko bi ka za babera isoko ry’umurage musekuruza n’intango idakama y’imvugo ndakemwa.