Inyamibwa
Image default
Ibisigo

Ijoro ry’urujijo ~ RUGAMBA Cyprien

Ndumva nkumbuye inkuru nziza,

Ko nzasanga Mahoro meza.

Amage aranga akambonerana,

Amaburakinda akankubirana,

Maze urukumbuzi rugatwika.

Umutima ukiruka ubudatuza

Ngo unsige usange ijuru wavutse.

 

Izi mpaka numva ari urujeje

Nkaho mbyaye ijana ry’ abantu

Aho ntizishaka kunjijisha

Ngo zinjandike mu matiku

Umutima uteshwe icyo nawutoje?

 

Ndarora hakurya y’ ibyo nzi

Ngira ngo nshakire yo ibyiza;

Impaka zikanga ngo nta byuzuzo

Umuyaga ukaza imboni igahemba;

Ibyo nayobewe bigahunga

 

Aho uwampanze ntiyampannye

Ibi bampenda akabimparira

Impuhwe ze bavuze zigahosha?

 

Aho uwantoye ntiyantaye,

N’ inzira itaha iwe ikantonda?

Icyatuma untererana

Ukansiga nta ntege,

Cyava he Mwimanyi?

 

Icyatuma unyihunza

Ukansiga nigunze

Kandi nkikwisunze

Cyava he Mwimanyi?

 

Wandemye unyikunze

Icyatuma unyikura

Ukansiga nikunga

Cyava he Mwimanyi?

 

Wimfata undambika

Nkicara ndambije

N’ ejo nkarambirwa

Ibyiza wantoreye.

 

Mw’ ijoro ry’ urujijo

Ntsindira umwijima

Nkunde nsige iri juli

Ntaguze ngana ijuru.

 

Wintwara nk’ unziho

Iby’ intwari y’ urugogwe,

Urora ndwana n’ urugomo,

Rwandazwe ukindema.

 

Wimfata  nk’ isata

Nsanzwe ndi sâhera

Namye mbisanga ntyo.

 

Wimfata nk’ urwego

Nkikijwe n’ urwamo

Mu ngobe z’ umwanzi.

 

Wimfata nk’ icyatwa

Nturanye n’ icyago

Mu  mubiri w’ icyanze

 

Nkuzi ho Rwamwiza

Ukunda abakwizera

Nzahora nkwinginga

Untsindire ingingiri

Ahamvuna uhamvane

Ahanziga unzamure

Ndeba uko wandemye

Undengere n’ inema

Ntazima by’ indembe

 

Simfite kwishyira

Kandi  ngo  nizane

Nta ntege  nsangannywe

Ibyicara  bimpata

Kwivutsa  Uwampanze

Nkeka  ko  yantaye

Nzanga  kubyishinga

Nshimire  Mwimanyi

Ineza ye ntineshwa.

 

Ngabo idacikiza ibyo yatemye

Uranyitungire mu ntama

Izi zidatengurwa n’ ubwoba

Kuko zitaramye mw’ ituze

Kandi zumva ijwi ry’ umushumba.

 

Igitotsi cyose kiri mu jisho

Kinjijisha nkabura Jambo

Kibuze kwinjira imbere cyane

Ejo kidacyaha ngabire ngombwa

Ingoma zikavuga  inyuma ya Huye

 

Uru rugendo ubu ruracagase

Dore ncumbitse ngumya kwicuma

Mpa gucikira uwancunguye

Nzatamirize umukondo

Iyo mw’ irandiro ry’ urukundo.

Related posts

Uw’Ubuhanzi bw’Ubumanzi ~ Professeur Alexandre Kimenyi

Rutebezamacumu

Si Ngikunda Ukundi ~ Yuhi III Mazimpaka

Rutebezamacumu

Rwanyirajanja ~ Umusizi utazwi

Rutebezamacumu

3 comments

Kirenga muhizi kenny January 15, 2023 at 11:39 pm

Muraho neza imana y’I Rwanda ibane namwe nabasabaga niba bishoboka ko mwajya muduha na audio kuko byaba byiza kurushaho kandi ndabashimira uruhare rwanyu mu iterambere ry’amateka yacu cyane ko bidufasha nkatwe urubyiruko murakoze murakara

Reply
Gaël HIRWA February 2, 2023 at 2:05 pm

Hobe Kirenga!
Muravuga amajwi y’iki gisigo?

Reply
GASIZI Ka Sinzi October 11, 2023 at 9:54 pm

Muraho neza🤝 reka mfate umwanya mbashimire mwe mufata umwanya mukatwigisha ingingo z’amateka Imana ibahe umugisha.

Inyunganizi mfite ni iyi

Ese ntabwo mwafasha abana bafite impano yo gufata mumutwe ibi bakabyigishwa nabo bakazaba abayobozi bababo bejo
Murakoze

Reply

Leave a Comment