Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ibintu bya Rubanda

Aya ni amagambo akunda kuvugwa n’ababyeyi iyo bihanangiriza abana babo bababuza gusagarira ibintu by’abandi. Ubwo nibwo wumva bagize bati:”Uramenye ibintu bya rubanda”! Uyu mugani usangiye isoko n’undi ugira uti: “Yaje Bugubugu” wasohotse mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani”.
Iyi migani yombi imvano yayo ni umugabo wo mu Buriza witwa Rubanda wari warigize indakoreka ahagana mu mwaka wa 1600.

Nk’uko byasohotse mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani; uwo Rubanda ngo yari umutware iwabo mu Buriza, atwara Ngiryi na Rutongo; akaba umukire bisesuye kandi mu muryango mugari. Ubukire bwe bwari bwaramusabitse mo urugomo rutavugwa, akiyenza ku baturanyi be, abafite ibikingi akabiragirira ubusa.

Akohereza abana be n’abashumba bagaturira inka mu bwatsi bakazihagarikira. Bene bwo bajya kuzikoma, abandi bakabakomera; bati: “Murakora inka za Rubanda bikabakorera ishyano”!

Ibyo byose bakabivugishwa n’uko Rubanda abarusha amaboko n’urugomo. Nuko biba aho bityo, bukeye abana n’abashumba be barahura, bajya kuragira i Gasura mu Bwanacyambwe, mu gikingi cy’umuntu witwaga Fashaho. Bahageze inka baziturira mu mubande barazihagarikira. Abashumba ba Fashaho baje kuzikoma, abazi Rubanda barakomera, bati: “Ntimwakure inka za Rubanda bitava aho bidukururira amakuba”. Abashumba baranga bazirohamo barazikubita.

Induru iba ndende bati: “Inka za Rubanda abanyagasura bazimajije amahiri”! Inkuru igeze kwa Rubanda, abanyangiryi bahurura ikubagahu batera i Gasura; mbese Buriza yose iva yo ivuna Rubanda. Bageze i Gasura barahadugiriza bahahindura iheruheru; bituma kuva ubwo u Buriza bwose n’u Bwanacyambwe bitinya Rubanda.

Amapfa akomeza guca ibintu biza kugera ubwo umugabo wo mu Buganza witwa Bugubugu agishishiriza inka ze mu Buriza kuko u Buganza bwari bwarateyemo amapfa.

Arikora n’inka ze n’abagaragu be n’abandi baturanyi bamwisunze; bavanga inka zabo ziragisha. Baraboneza n’i Buriza, bacumbika i Masoro. Bukeye inka zirahuka; zirishije ntizahaga kuko hari ubwatsi buke.

Ubwo Bugubugu akaba yasigaye ku icumbi. Ab’aho babwira abashumba, bati: “Ubwatsi busigaye i Ngiryi ku mugabo witwa Rubanda; ariko uretse n’inka, nta n’inyoni yahimbira ngo ihatambe.

Bakeneshereza aho, burira baracyura; basanga Bugubugu ku kiraro. Bamutekerereza ibyo babonye n’icyo bumvise bati: “Aho twaragiye nta bwatsi buhari ni umukuna ahandi babuvuga ni kuri Ngiryi mu gikingi cy’umugabo witwa Rubanda, ariko ngo nta nka igikandagiramo”. Bugubugu ati: “Ubu se muremera ko inka zacu zicwa n’inzara kandi iwacu bazi ko twagishishije! Zadupfana ntibyatuviramo igihemu gikabije? Abandi bati: “Ese twabigira dute”? Bugubugu, ati: “Ese mukeka ko Abariza barusha Abaganza ubugabo? Ejo tuzahahure nibadukoma tuzarwana”! Abandi baremera; umugambi bawuraraho.

Mu gitondo, inka bazibwiriza i Ngiryi. Baziturira mu mubande wa Rubanda. Zikigeramo, abanyangiryi bariyamirira batangara, bati: “Mbega abantu bashirika ubwoba! Bariya batinyutse kwahura mu bwatsi bwa Rubanda ni bantu ki”? Ubwo impini y’abantu yari iteraniye kwa Rubanda irahomboka; basiganwa bajya gukoma inka za Bugubugu.

Bageze mu rwuri Abaganza babaroha mo imyambi barabandurura. Rubanda abyumvise arahurura, Bugubugu amurabutswe yuhanya n’impirita abakana umuheto we inkubiri; ashyiramo umwambi w’umukumbi arinjiza ararekera amucishamo; Rubanda yikubita hasi baterura uwumye! Nuko induru iba impomamunwa; bati: “Rubanda arapfuye”! Abaganza bararwana barasizora. Abariza basumbirijwe barahunga. Beguka ariko bamwe bishima, bati: “Reka Bugubugu aducire inkamba”! Ibyo babivugiye ko Rubanda yari yarabarembeje.

Abariza bivanga n’Abaganza basakiza kwa Rubanda; ibisahurwa birasahurwa, ibisigaye baratwika, hahinduka imara.
Nguko uko ibya Rubanda byari byarafashwe nk’amazi y’intare; ugiye kwegera ake, abandi bakamutwama, bati: “Udahungabanya ibintu bya Rubanda bikagukorera ishyano”. Aho ni ho hakomotse ya mvugo, ngo: “Uramenye ntiwakure abana ba Rubanda, ntukubite inka za Rubanda ntiwangize ibintu bya Rubanda; kwa kundi ababyeyi batinyisha abana iby’abandi. Ni Rubanda uwo nguwo n’amahane ye bendeyeho.

Related posts

Insigamigani: Aho guhakwa n’umugore wamwinjira

Rutebezamacumu

Insigamigani:Arihadika amatunguru

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ibintu byacitse

Rutebezamacumu

Leave a Comment