Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ibintu biri mahire

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bashaka kumvikanisha ko habonetse igisubizo cy’ikibazo mu buryo butari bwitezwe: ubwo nibwo wumva bagize bati “ibintu biri mahire cyangwa ngo “ibiri mahire”.

Uyu mugani usangiye isoko n’undi wo muri iki gitabo ugira uti “Ntawe utavurwa n’umunnyi wo ku nzira aravurwa”! Imvano yayo ni umugabo witwa Mahire (ari nawe Censha) wari utuye i Kinyambi cya Rukoma mu rwimo rwa Cyirima Rugwe ahakabakaba mu mwaka wa 1300 (1295-1325).
Umwami w’u Rwanda Cyirima Rugwe yavutse ise Ruganzu Bwimba ari mu nzira igana mu Gisaka aho yaje kugwa ari umutabazi w’umucengeri. Ariko mbere y’uko ashoza intambara n’Abanyagisaka agira ngo bamwice; yari yabanje kugenda ahiga inyamaswa mu Buganza bwose ategereje kumenya ko umugore we abyara, kuko ubwo nta mwana n’umwe yari afite bitewe n’uko yatabaye akiri umusore muto.

Mu rugo yari acumbitse mo haza ingwe mu ijoro, ihagarara hejuru y’imyugariro y’urugo, maze asohokana umuheto ayigira umwambi umwe. Bukeye barayibaga uruhu rwayo bararubamba. Ruganzu ahamara iminsi. Uwo musozi yari ariho witwaga Tabirago nyuma waje kwitwa Sasabirago.

Bukeye umwiru witwa Cyenge arahamusanga aje kumubwira ko umugore we Nyakiyaga yabyaye umuhungu. Ruganzu ati: “Twagize n’Imana dore natwe twabonye ingobyi”! Amuha rwa ruhu rw’ingwe ati: “Ngiyi ingobyi ye; kandi umwana azitwe Rugwe”! Bukeye bazinduka kare cyane bajya ahiherereye muri iryo shyamba basubira mu by’ubwiru, hamwe n’abandi biru bari bazanywe n’ibyo. Ruganzu ategeka ko Cyenge asigara ategeka u Rwanda, akarubera umwami kugeza igihe Rugwe azakurira.

Batangiye kuvuga amagambo yabo y’ubwiru, babona umuntu wivira mu ishyamba kwegura imizinga ye. Azamukana umwe muri yo, ageze hafi yabo yumva ikiriri cy’abantu, aca bugufi kugira ngo yumve icyo bavuga. Ndetse yicara ku gihuru ajya kunnya arahatinda cyane. Yumviriza ayo magambo yabo, arangiye arahaguruka. Cyenge amubonye ati: “Uriya muntu yatwumvise”. Ruganzu ati: “Nimumuhamagare.
Baramuhamagara Ruganzu aramubaza ati: “Wa mugabo we urava he”? Ati: “Ndava mu ishyamba kwiyegurira umuzinga wanjye”! Umwami ati: “Amagambo twavuze wayumvise”? Undi ati: “Nayumvise”. Umwami aherako aramufata amukubita umuhoro mu gahanga amaraso arava.

Umugabo agize ubwoba Ruganzu aramuhumuriza ndetse aranamwomora ati: “Wigira ubwoba, nkugize umuhamya wari uhari! Ibyo bazahinyuza ko ntabivuze uzagire uti: “Nari mpari, narabyumvise”. Maze Ruganzu amuha na wa muhoro yamuremesheje uruguma ati: “Igihe nikigera inkovu yo mu gahanga n’uyu muhoro ni byo bizaba ikimenyetso cy’amagambo navuze”.

Nyuma rero Ruganzu yaje gutangiza intambara aza kwicwa n’Abanyagisaka yicirwa ahitwa i Nkungu na Munyaga ku giti cy’umuguruka, kuva ubwo hitwa ku Muguruka wa Nkurukumbi.

Ruganzu amaze gupfa umugore we Nyakiyaga ahungurwa n’umugabo wabo Mwendo. Rugwe amaze kugimbuka, Mwendo amugirira ishyari byo kurwanira ingoma mu bwenge, amuroga inzoka iramuzingamisha aba urutaza. Niyo nkomoko yo kudahungurwa kw’abagore b’abagabekazi i Rwanda.

Rugwe rero akomeza kurwara..! Rubanda bakuka umutima bavuga ko u Rwanda rugiye kurara nze (kubura umwami). Nawe Mwendo akirya icyara yibwira ko agiye kuba umwami w’u Rwanda. Ubwo yarwaniraga ingoma mu bwenge.

Bukeye abiru bashaka abavura Rugwe; bababona i Musambira ku murenge witwa Rwimpyisi hafi ya Kambyeyi. Rugwe amaze kuvurwa arakura, aba umusore w’ingaragu. Bukeye wa mugabo Mahire (yari afite n’irindi zina rya Censha) umwe wumvirizaga ubwiru aza kwibwa wa muhoro mwiza wahoze ari uwa Ruganzu, aza kuwuburana ibwami afatanye ukuboko n’uwo yaregaga kuko kera ari ko babigenzaga. Cyenge akubise wa muhoro amaso arawumenya. Abonye wa mugabo ku gahanga abona afite inkovu! Ati: “Nibagufate! “

Bafata Mahire maze Cyenge akoranya Rubanda n’abiru bandi abereka wa muhoro, barawumenya; bose bati: “Uyu muhoro wari uwa Ruganzu! Cyenge abaza Mahire ati: “ Wavanye he uyu muhoro”? Undi asobanura uko byagenze n’ibyo yumvise byose igihe Ruganzu n’Abiru bari mu by’ubwiru!

Ayo magambo ya Mahire asobanura uko yumvirije ubwiru bwa Ruganzu igihe yariho annya; ni yo yatumye abantu bose bemera ko Rugwe ari we warazwe ingoma na Ruganzu, atari Mwendo cyangwa undi wese.

Maze rero bitewe n’uko mu buryo busanzwe byari bigoranye ko abiru bemeza rubanda ko Rugwe ari we warazwe ingoma kandi ise Ruganzu yaratabaye undi ataravuka; Mahire yahagobotse ku bw’amahirwe aza ari umuhamya w’ukuri ukemura impaka zose! Impamvu ni uko yabaye umugabo uhamya ibyo yumvise wongeyeho n’umuhoro wa Ruganzu hamwe na ya nkovu! Ibyo byaje ari ibihamya simusiga, maze birangiza burundu ikibazo abiru na rubanda bari bafite.

Nguko uko Mahire yabaye imvano y’umugani baca iyo babonye ibintu bije neza kandi byizanye maze bakagira bati: “Ibintu biri mahire,”cyangwa bakavuga ngo: “Ibiri mahire”! Ubwo baba babigereranya na Mahire waje yizanye agakemura ikibazo cy’ingorabahizi cyari ibwami. Ibintu biri mahire cyangwa ibiri mahire: Ibije neza mu gihe gikwiye kandi bikaza byizanye.

Related posts

Insigamigani: Aho guhakwa n’umugore wamwinjira

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ariraza i Nyanza

Rutebezamacumu

Insigamigani: Aho umugabo aguye undi atererayo utwatsi

Rutebezamacumu

Leave a Comment