Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ariraza i Nyanza

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu bagira inama akirengagiza ibyo bamubwiye, akabita iyo gihera by’agasuzuguro. Ubwo rero nibwo bavuga ngo: “Ariraza i Nyanza”. Uyu mugani usangiye isoko n’undi ugira uti: “Ariraza i Gasabo”. Yombi imvano yayo ni igikomangoma Semugaza, nyuma gato y’urwimo rwa Gahindiro, mu mwaka wa 1746.

Umwami Gahindiro yimye ingoma ari umwana muto bituma bamwe muri ba sewabo bashaka kurwanira ingoma ngo babe ari bo bayima. Ingabo z’ibwami ziyobowe na Nkebya na Baryinyonza ba Kigeri Ndabarasa bafatanyije na Semugaza n’ingabo ze Urukatsa, banesheje abo bashakaga kwambura ingoma Gahindiro maze babatsinda ahitwa i Mwendo ya Kiryango mu Kabagari.

Igihe kimwe ibwami batuye i Runda na Gihara, nibwo Semugaza yanganye n’umugabekazi Nyiratunga bateranijwe na Baryinyonza na Nkebya bemezaga ko Semugaza ashaka kwica Gahindiro akima ingoma.

Ibwami baje kubyemera nk’ukuri, nibwo bashatse ukuntu bazafata Semugaza ngo atangwe ariko bakamutinya kubera ingabo ze. Cyane cyane ariko icyatumaga bamugirira ishyari, ni ukubera ubutwari yagaragaje arwanira Gahindiro ukubiteyeho n’ubutoni bw’uko Nyiratunga yari nyina wabo.

Ubwo butoni bwa Semugaza ku mugabekazi bwababazaga Nkebya na Baryinyonza bitewe n’uko bo bari abayoboke ba Nyiratunga kuva na mbere kuko bo bari barihanganiye imbeho y’ijoro n’icyocyere cyo ku manywa, mu gihe Semugaza we yayobotse nyuma. Byongeye kandi Nkebya na Baryinyonza bababazwaga n’uko ubutoni bwa Semugaza bwamushoboje gukingira ikibaba abitwa Rubaba na Kabano ka Kazenga kandi barahoze barwanira Gatarabuhura.

Yaba Baryinyonza yaba Nkebya ntawigeze atinyuka kurega Semugaza ku buryo butaziguye. Ahubwo barabiziguye batamika umugabekazi Kabano bamubeshyera bavuga ko akorana n’abantu bo mu mahanga kugira ngo bazamuhe uburozi bwo kwica Gahindiro. Ariko Nyiratunga ntiyahise abyemera kugeza ubwo haje kuboneka ikimenyetso wagira ngo ni simusiga gikomotse ku mutego bateze Rubaba. Umunsi umwe Rubaba yaje ibwami gutira uruhu rw’urutoni kugira ngo ajye guterekera se Ndabarasa bararumutiza.

Abo banzi be bifashishije abaja ba Rubaba biba rwa ruhu baruzanira ba Baryinyonza maze bohereza abantu babo ninjoro bajyanye rwa ruhu bajya gucuragura ibwami. Ab’ibwami bumvise abacuraguzi bakangukira hejuru n’uburakari bwinshi kuko ubwabyo gucuragura ari ikintu kibi bikabije mu mico y’Abanyarwanda nkanswe noneho gucuragura ibwami. Ba bandi bariho bakina uwo mukino bahise biruka bahata rwa ruhu. Uruhu bahise barumenya bukeye Rubaba aratangwa arapfa bavuga ko ari umurozi koko. Ntabwo yashoboraga kubyizigura ho kuko rwa ruhu yari yatiye rwabonetse ko ari ikimenyetso simusiga.

Ubwo noneho cya kirego cyaregwaga Kabano cy’uko ari umurozi cyari kibonye imbaraga kuko yari inshuti magara ya Rubaba. Niyo mpamvu Nyiratunga yahamagaye Semugaza amusobanurira ati: “Burya koko Kabano ni umurozi ariko ntabwo wari ubizi, ndetse nzi neza ko ntaho uhuriye na byo”! Ni ko kumumwaka ngo yicwe. Semugaza ati: ”niba Kabano ari umurozi nta wundi waba warabimwigishije atari njye kuko ise Kazenga akimara gupfa Kabano ari umwana yahise arererwa iwanjye! Kubera izo mpamvu rero, nanjye mpisemo kwitwa umurozi”! Ibyo yabivuze kuko yari azi abahimbye ibyo birego by’ubugambanyi abo aribo. Ariko ibyo byose byabaye Semugaza baratangiye kumureba nabi ariko bakamutinya.

Bitewe n’uko Semugaza yari amaze kubagaragariza uruhande ahagazemo; ibwami batangiye gushaka uko yazafatwa akicwa, ariko birabayobera. Nyamara Semugaza we ntiyigeze atekereza ko batekereza kumwica.

Hakaba umugaragu wa Semugaza witwaga Rukubita rwa Ruzimizi wihinduye inshuti y’ibwami ababeshya ko yanganye na Semugaza agira ngo abone uko abaneka maze ibyo bavuze kuri Semugaza byo kumwica akaza akabimubwira.

Nyamara ariko Semugaza ntabwo yemeraga amagambo ya Rukubita kuko yumvaga ko ibwami ntacyo bamutwara bitewe n’uko yari yarabarwaniye. Ibwami bageze n’aho baha Rukubita inka umunani ngo abagenzereze Semugaza bazamufate. Rukubita inshuti ya bombi rero yazanye za nka azereka Semugaza ati” dore ko utumva! Izi si inka bampaye kugira ngo nzatume ufatwa”! Nabwo Semugaza arabihakana.
Hagati aho umugabekazi aca Kabano mu Rwanda maze Semugaza ajya ibwami kubaza icyatumye acibwa. Semugaza akinjira agakoni ke karamucika kagwa ku ngoma yari hafi aho irivugiza umugabekazi wari wabonye neza ko ari Semugaza ati: “Uwo ni nde wishwe n’Ingoma yo gatsindwa”! Ubwo yari avuze amagambo y’imitsindo yo kugira ngo Semugaza azicwe n’ibwami nk’uko babishakaga. Semugaza akimara kumva ayo magambo yahise abaza umugabekazi ati: “Icyo gitutsi ni njye ugitutse mukecu? Ndagiye, ngiye kukirwarira mu Kiburara na Nyakayaga”! Umugabekazi arijijisha ati: ”Ntabwo nari namenye ko ari wowe”!

Rukubita na we yari ahari abwira Semugaza ati: “Nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera”! Akaba ari n’aho uwo mugani waturutse. Yari ashatse kubwira Semugaza ko ntacyo yamuhishe ku byerekeye ko ibwami bashakaga kumwica ariko we yanga kubyemera kugeza ubwo we ubwe abyiboneye akaba ariho yemera ko yanzwe koko.

Kugira ngo abone uko acika, yatse uruhushya avuga ko agiye guterekera ise Ndabarasa mu rugo rwe rw’i Mamfu ahahoze ari muri Muhura i Byumba. Ubwo rero abanzi be bari bagize amahirwe kuko bifuzaga ko Semugaza agwa mu cyaha cyo kwangana n’ibwami kandi ubwo yari atangiye kwigomeka.

Ariko mbere y’uko umugabekazi amuha uruhushya, yamusabye kumusigira umuhungu we Ruyenzi kugira ngo agume hafi ye. Mu by’ukuri umugabekazi yashakaga ko Ruyenzi aba nk’ ingwate y’ibwami kugira ngo Semugaza azatinye kugira ikibi yakorera ibwami umuhungu we ari yo.
Semugaza yahise afata ingabo ze n’inka ze bahaguruka berekeje mu Mutara, maze bageze ku Ibuye rya Nyabarongo bahatsinda ingwe bayicishije amaboko.

Bamaze kwambuka Nyabarongo ba banzi ba Semugaza batwika ikiraro cye (icumbi rye ibwami). Semugaza akibyumva yohereza intumwa ibwami ati: “Nimunyoherereze umwana wanjye, bitabaye ibyo ndaza kumwitwarira nkoresheje imbaraga”! Ibwami batinye intambara y’Urukatsa bamwoherereza umwana we Ruyenzi.

Hagati aho ariko ibwami baje kwohereza intumwa kuri Semugaza zimusaba kwiyunga bakibagirwa ibyayahise Semugaza ntiyabyitaho arikomereza.

Aho ni ho havuye imvugo yo kwita Urukatsa “Abahebera bamanutse Gihara bahebye amagara”! Bageze i Nyanza ya Kicukiro muri Kigali inka y’indatwa yitwaga Inka ya Rureri irabyara, maze bahamara iminsi itatu bayihemba kugira ngo ikomeze umugongo. Ubwo mbere y’uko bahamara iyo minsi itatu yose, ingabo za Semugaza zari zamusabye kudatinda mu nzira baramubwira bati: “Reka twihute tuve hano vuba iz’ibwami zitahadusanga”! Semugaza arabasuzugura kuko ntacyo yatinyaga ku ngabo z’ibwami.

Ni uko Semugaza yiraje i Nyanza agasuzugura abamuburiraga. Aho i Nyanza ya Kicukiro hari umudududu wa Rukatsa wabaye urwibutso rw’Urukatsa. Iyo rero ni yo nkomoko y’umugani baca iyo babonye umuntu babwira ibintu akirengagiza kubwo kubisuzugura, bati: “Ariraza i Nyanza”. Ubwo baba bamugereranya na Semugaza wirengagije ibyo bamubwira akanga akarara i Nyanza. Kwiraza i Nyanza: Kwirengagiza ibyo uzi neza, ukamera nk’utabizi

Related posts

Insigamigani: Agarukiye hagati y’urupfu n’umupfumu

Rutebezamacumu

Insigamigani: Aho guhakwa n’umugore wamwinjira

Rutebezamacumu

Insigamigani: Abo ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso

Rutebezamacumu

Leave a Comment