Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Arita mu mata nk’Isazi

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu witerera mu bitamureba maze bakamwiyama bamubwira ko yarenze imbibi ze. Ubwo rero nibwo wumva bamubwiye bati: “Urita mu mata nk’isazi”. Wakomotse kuri Kigeri Rwabugiri mu mwaka wa 1889.


Ubwo Rwabugiri yari ahitwa i Ngeri muri Nyaruguru, mu birori byo kwimika Mibambwe Rutarindwa. Ubwo kandi hari ku itariki ya 22 Ukuboza 1889.

Uwo munsi, mu Rwanda habaye ubwirakabiri butsembye ku manywa y’ihangu. Ubwirakabiri nk’ubwo kandi bwari bwarabaye ku italiki ya 13 Kamena 1741 buhurirana n’urwimo rwa Mibambwe Sentabyo.

Ibyo kandi ni byo byatumye Abanyarwanda bo muri icyo gihe bavuga ko ubwo bwirakabiri ari ikimenyetso cy’uko Imana yamwanze biba intandaro y’uko haboneka abavandimwe bagera ku icumi bamurwanya bavuga ko ingoma ye izazanira amakuba u Rwanda.
Byongeye kandi kwimika Rutarindwa ubwabyo byarimo inenge zikomeye zijyanye no kwica ubwiru! Bibwiraga ko byanze bikunze uko kwica ubwiru bizateza igihugu amakuba! Ibyo kwimika Rutarindwa Rwabugiri yabikoze yishe amategeko atanu yo mu bwiru aribwo bwari nk’Itegeko nshinga ryo muri iki gihe.

Ubusanzwe ubwiru bwateganyaga uko abavandimwe barwanira ingoma. Bwavuga ko iyo abavandimwe barwaniye ingoma urwo ari urubanza rusumba abantu! Icyo gihe ngo baburanira Imana bakoresheje imiheto, uwo Imana yemeye agatsinda, uwo yanze agatsindwa! Aya makosa ya Rwabugiri rero akaba ari yo yatanze uburyo bwo kurwanira ingoma: Ikosa rya mbere ryabaye iryo kwimika Rutarindwa kandi atari umwana we bwite kuko yari mwene Gacinya ka Rwabika rwa Yuhi Gahindiro.

Ubwiru rero bukaba bwaravugaga ko umwami uriho ariwe ubyara undi mwami; kandi akibyaraho umwami umwe.

Rutarindwa we aho kuba umwana w’umwami uriho yari umwuzukuruza w’umwami Gahindiro! Ikosa rya kabiri ni uguhabwa umugabekazi w’umutsindirano utari uwo mu muryango wa nyina.

Ubwiru bwateganyaga ko iyo nyina w’ugiye kwimikwa yapfuye atorerwa undi mubyeyi w’umugore akamubera nyina w’umutsindirano, ariko akagomba kuba uwo mu muryango wa nyina.

Naho Rwabugiri yatoreye Rutarindwa ho umugabekazi w’umutsindirano utari uwo mu muryango wa nyina kuko nyina wa Rutarindwa yari Umukonokazi mu gihe Kanjogera yari Umwegakazi.
Ikosa rya gatatu n’iryo guha Rutarindwa umugabekazi w’umutsindirano ufite umwana w’umuhungu yabyaranye n’umwami.

Ubwiru bwateganyaga ko umugabekazi w’umutsindirano agomba kuba adahekeye umwami umwana w’umuhungu.

Rwabugiri we yatoreye Rutarindwa umugabekazi Kanjogera kandi afite umuhungu babyaranye ariwe Musinga.
Ikosa rya kane ryabaye ubwo Rwabugiri yatumaga baramu be Kabare na Ruhinankiko bamenya ubwiru kandi byari ikizira ko umuntu wo mu muryango w’umugabekazi cyangwa umuvandimwe w’umwami abumenya.

Bwa nyuma rero ikosa rya gatanu rya Rwabugiri ryabaye kwimika Rutarindwa ngo bategekane kandi umugenzo nk’uwo wari wemerewe abami bitwa Cyirima na Mutara
gusa.
Ibyo rero ni byo byatumye abasizi bamwe babivuga ho bagira ngo Rwabugiri akosore amakosa yakoze yo kwimika Rutarindwa akanamuha Kanjogera ho umugabekazi w’umutsindirano.

Muri abo basizi harimo uwitwa Ngurusi wamutuye igisigo kibivugaho kitwa Urugo rugwije imbaga Muri icyo gisigo, Ngurusi araburira Rwabugiri ko guha Rutarindwa umugabekazi w’ umutsindirano ufite umwana w’umuhungu yabyaranye n’umwami ari ukwenyegeza umuriro uzamutwikira inzu.

Ngurusi yavuze mu buryo buzimije ko Kabare ari we uzaba umwami kandi ko azamutsembera abana.

Rwabugiri aho kumva iyo mpanuro; yatwamye Ngurusi aramubwira ati: “Noneho si ugusiga ni ukwita mu mata nk’isazi”! Ubwo yari amubwiye ko kwivanga mu by’ubwiru kandi atari umwiru ari ukwihindura igitotsi mu mata.


Iryo bango ry’igisigo ryarakaje Rwabugiri ryahise rikurwa mu gisigo, bituma Ngurusi ahimba ikindi gisigo cyo kwirengera cyitwa ngo Ndi umuyoboke w’abami. Ibyabaye ku Rucunshu rero bifite ifatizo muri ayo makosa ya Rwabugiri. Nyuma aya magambo Rwabugiri yabwiye Ngurusi byo kumutwama, abantu bayahinduye umugani baca iyo babonye umuntu witerera mu bitamureba maze baba bamwiyamye byo kumutwama bati: reka kwita mu mata nk’isazi. Kwita mu mata nk’isazi : Kwivanga mubitakureba.

Related posts

Insigamigani: Aho umugabo aguye undi atererayo utwatsi

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ariraza i Nyanza

Rutebezamacumu

Leave a Comment