Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana

Uyu mugani ” Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana ” bawuca iyo bumvise umuntu uvuze ijambo ry’ingirakamaro maze rikagira uwo rihumuriza cyangwa rikamurokora. Ubwo nibwo bavuga bati “koko ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana”! Wakomotse kuri Mutara Rwogera atuye i Kaganza mu Nduga, ahasaga umwaka wa 1800 (1822-1852).

Mutara Rwogera yatuye i Kaganza mu Nduga hafi yo mu Ruhango arahakunda cyane nka kumwe kwa Mibambwe Gisanura yari yarakunze urugo rwa Mutakara mu Ruhango.

Ni yo mpavu Rwogera yatuye i Kaganza birambanyije. Ndetse ngo yigeze kuhimuka bitewe n’uko imizi y’ imivumu yubatse urugo rwe yari yatangiye kurandaranda hejuru y’ubutaka kandi cyaraziraga ko umwami akomeza gutura mu rugo rwagaragaje ko rushaje bene ako kageni. Rwogera rero akibona iyo mizi y’imivumu, yimutse i Kaganza ariko ageze aho arahakumbura yumva ni ho agomba gutura maze ategeka ko batema ya mizi y’imivumu yari yaragiye irandaranda hejuru y’ubutaka byitwa ko urugo rubaye rushyashya arahagaruka.

Aho rero ni ho Rwogera na nyina Nyiramavugo Nyiramongi bakomeje gutura baba ari naho bagwa. Rwogera we yishwe n’indwara y’igituntu bavuga ko yakirozwe na Rugereka naho nyina apfa anizwe na musaza we Rwakagara kuko yari yanze kunywa ngo abise umugabekazi mushya ari we Murorunkwere nyina wa Rwabugiri.

Aho i Kaganza kandi haracyagaragara ibintu bimwe byo mu gihe cya Rwogera n’ibyo mu rwimo rwa Rwabugiri.

Aha umuntu yavuga nk’imivumu bita “Imana ya Sezizoni” igaragaza aho babyariye intama yamwereye, kimwe n’urwina rwa Rwogera.
Ubwo rero Rwogera yari atuye aho i Kaganza, yagiranye ibibazo n’umwe mu bagore be.

Uwo mugore bamureze kuri Rwogera ko arara amuroga. Bavugaga ko arara azenguruka mu nzu yivugisha amagambo y’imitongero atuka Rwogera.

Ibyo byatumye Rwogera areka uwo mugore ategeka ko anyagwa agakeneshwa. Umugore amaze gukena cyane atakibona ibimutunga bihagije, Rwogera arabyitegereza bimwanga mu nda! Ni ko kwiyemeza kujya inyuma y’inzu ye ari mu ijoro ngo yumve koko ibyo uwo mugore arara yivugisha n’uburyo noneho arara amutuka, dore ko noneho yari yaranamukenesheje.

Ubwo Rwogera yari inyuma y’inzu yumvise uwo mugore; ariho atuka iyo nzu atuyemo ayiziza ko ayambariyemo inyonga kandi yahozemo ayambariyemo inkindi aka wa mugani. Uwo mugore yari ababajwe n’uburyo iyo nzu itakibamo ibyo kurya n’ibyo kunywa, ikaba yari isigaye imeze nk’umusaka!

Ubwo umugore yageze ahahoze uruhimbi rw’amata abura icyo afata; ageze aho inzoga zaterekwaga biba uko, yitegereza uburyo nta muja nta n’umugaragu akigira ni ko kuvuma iyo nzu ati: “Wa nzu we uragatamira Mutara atagutashyemo”! Ubwo yari avuze ngo iyo nzu iragashya (iragatamira) ariko Rwogera atayirayemo!

Rwogera n’abari bamuherekeje bumvise amagambo uwo mugore avuze arabanezeza! Aho kuba ari umugore urara atuka Rwogera ahubwo yagaragaye nk’umuntu urara usengera Rwogera.

Rwogera yahise akinguza uwo mugore aramuhobera aramubwira ati: “Ijambo ryiza riragukijije”! Guhera ubwo Rwogera yagarukiye uwo mugore barongera barabana maze umugore aratunga aratunganirwa.

Nyuma rero abantu babonye uburyo uwo mugore wari warabaye intabwa avuye ibuzimu agasubira ibuntu; bamenya ko yakijijwe n’ijambo ryiza Rwogera yamwuvanye.

Kuba ubusanzwe abantu bari bazi ko hakiza Imana; noneho bakamenya ko wa mugore wa Rwogera yakijijwe n’ijambo ryiza yavuze; abantu bahise babihuza maze bahamya ko hakiza Imana n’Ijambo ryiza. Muri ubwo buryo “Ijambo ryiza” rihinduka mugenzi w’Imana kuko na ryo rikiza! Uyu mugani haba n’ubwo banawukoresha bashaka kumvikanisha ko umuntu ashobora kubwira undi ijambo rimuhumuriza rikaba ryamukiza indwara!
Muri make iyo ni yo nkomoko y’umugani ugira uti: “Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana”! Haba nubwo bagira bati “Ijambo ryiza ni umuvandimwe w’Imana cyangwa ngo: “Ijambo ryiza ari mwene nyina w’Imana:”Icyo abaca iyo migani bose baba bahurijeho; ni uko ijambo ryiza rishobora gukiza urivuze mu buryo bwo gushimwa no kugororerwa, kimwe n’uko rifite ububasha bwo gukiza uribwiwe rikamugaruramo ubuyanja. Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana: Ijambo ryiza rirakiza

Related posts

Insigamigani: Batumye Turagara

Rutebezamacumu

Insigamigani: Arabica nka Rukoro

Rutebezamacumu

Insigamigani: Byagiye mpiru na Nyoni

Rutebezamacumu

Leave a Comment