Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Byagiye mpiru na Nyoni

Iyi mvugo yahindutse umugani ngo: “Byagiye mpiru na nyoni”; ikoreshwa iyo umuntu ashaka kumvikanisha ko hashize igihe kirekire abonanye na mugenzi we, ariko bikaba byari byitezwe ko bari kongera kubonana bidatinze, maze bikazarangira baburanye burundu! Ubwo nibwo uwabuze mugenzi we agira ati: “Yagiye mpiru na nyoni”. Wakomotse ku mwami Yuhi Mazimpaka ari ku Ijuru rya Kamonyi ahagana mu mwaka wa 1700 (1669-1699).

Umwami Yuhi Mazimpaka ni umwe mu bami b’u Rwanda baranzwe n’ibintu bidasanzwe byaba ibyiza byaba n’ibibi: yarangwaga n‘ibintu bitanu aribyo: ubusizi, ubusinzi, ubusazi, uburanga buhebuje n’ifuhe rikabije. Ibisazi bye rero ntabwo byahoragaho ahubwo byageraga igihe bigakabura kandi ngo byazaga iyo yabaga yanyweye urwagwa! Nyuma urwagwa rwaje kuba umuziro ku bami b’u Rwanda bitewe n’ibyo rwakoreye Mazimpaka.

Iyo ayo makaburo (ibisazi by’abakomeye) ya Mazimpaka yabaga yakabuye; yabonaga ibyo abandi batabona kandi bari kumwe. Reba na we umunsi umwe ngo yarebye hejuru abona ubwato bugendera ku bicu ingashya zabwo zifite urusaku runini; maze yumva agomba kuzimanira abari muri ubwo bwato.

Nibwo atumije umuheto we, afata umwambi awutunga ho umuneke arasa mu kirere aravuga ati: “Mpiru na nyoni”! Arongera afata undi awusiga ubuki yongera kuwohereza kuri bwa bwato ati: “Kabindi na buki”! Noneho ngo ubwato busubira iyo bwari buturutse, i Burasirazuba. Nibwo abwiye abari bamushagaye ati: “Buriya ubwo bariya bashyitsi tubazimaniye bazagaruka”.

Ibyo hari ababihereyeho maze bemeza ko ibyo Mazimpaka yavuze yahanuraga ukuzaza kw’indege n’abazungu mu Rwanda. Padiri Alegisi Kagame wavuze kuri icyo gitekerezo mu gitabo cyitwa Un Abregé d’Ethno-Histoire du Rwanda we yemeza ko ibyo Mazimpaka yavuze ari amateshwa y’umusazi! Akavuga ko byatewe n’uko Mazimpaka yari amaze igihe yumva inkuru zituruka ku bantu bazanaga ibicuruzwa byabaga biturutse Zanzibar nk’amasaro ndetse n’imyenda byagurishwaga mu Rwanda muri icyo gihe.

Na Mazimpaka ngo yari afite umwenda urabagirana yambaraga akaberwa. Uwo mwenda na wo ngo wahiriye mu nkongi yo ku Rucunshu.
Iyo rero ubirebye neza; ubona ko ibyo Mazimpaka yabonaga ari ibyaturukaga ku bisazi kuko ari byo byanatumye yica abantu benshi. Ni muri ubwo buryo umuntu wazaga kumureba agakubitana n’uko amakaburo ye yahagurutse yamwirasiraga cyangwa akamutanga agapfa! Nk’ubwo yishe umuhungu we yakundaga cyane witwa Musigwa ubwo yamurasaga umwambi ku manywa y’ihangu agira ngo ni umujura uje kwiba nijoro!
Ikindi gihamya ko ibyo yabonaga bitari ihishurirwa ry’abahanuzi ahubwo byari ibisazi; ni uko Mazimpaka yapfuye azize kwitiranya urutare n’ikizenga cy’amazi! Umunsi umwe ari hejuru y’inzu ye bitaga“umuturirwa” yaritegereje abona urutare yibwira ko ari icyuzi! Bitewe n’uko abo babaga bari kumwe batamenyaga ibyo abona; yagiye yerekeje aho urwo rutare ruri, ahageze arasimbuka agira ngo yirohe mu mazi yoge maze arwituye ho avunika ukuguru nyuma aratanga! Bahise bamujyana mu gikombe kiri hafi aho kitwa Nkingo kugira ngo adapfira ku murwa mukuru! Urutare rwishe Mazimpaka ni rwo rwiswe “Gatumwa”.

Maze rero amwe mu magambo y’abasazi adakurikije ikibonezamvugo cy’Ikinyarwanda Mazimpaka yavuze; ni ariya twabonye ngo“kabindi na buki”kimwe na“mpiru na nyoni”.

Bitewe n’uko ari amagambo yavuzwe mu buryo busekeje kandi avuzwe n’umwami; abantu barayaharaye. Bitewe n’uko Mazimpaka yayavuze azi ko abo bashyitsi bo mu kirere yari azimaniye ubuki n’imineke bizatuma bagaruka vuba ariko bikarangira bataje; byatumye kuva icyo gihe iyo umuntu uherukana n’undi bikaba byari byitezwe ko bari kuzongera kubonana ariko ntibibe; bamugereranya na ba bashyitsi ba Mazimpaka bo bwato bwo mukirere batigeze bagaruka, maze bakagira bati: “Kanaka yagiye mpiru na nyoni” cyangwa ngo ibye byabaye “Kabindi na buki”! Kugenda mpiru na nyoni: Kugenda ugahera byari byitezwe ko wari kugaruka vuba.

Related posts

Insigamigani: Adukuye aho Binama yakuye u Busanza

Rutebezamacumu

Insigamigani:Arihadika amatunguru

Rutebezamacumu

Insigamigani: Aho guhakwa n’umugore wamwinjira

Rutebezamacumu

Leave a Comment