Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Igishongore cy’umugore ni cyo cy’imbwa

Uyu mugani, Abanyarwanda bawuca iyo babonye umugore w’icyatwa ufite umugabo w’umunyacyubahiro yasambanyijwe n’umugabo udahwitse. Ubwo nibwo batangara bakagira bati: «Burya koko igishongore cy’umugore ni cyo cy’imbwa»! Wakomotse ku mwami Yuhi Mazimpaka ubwo yari atuye ku Ijuru rya Kamonyi hagati y’umwaka wa 1668 n’uwa 1699.

Umwami Yuhi Mazimpaka ni we mwami wa mbere w’Umunyiginya wategetse Nduga birambuye; yoherejwe na se Mibambwe Gisanura, maze ava i Mbirima na Matovu mu Bumbogo bwa Huro, yubaka ku ijuru rya Kamonyi birahama.

Mazimpaka ngo yakundaga gufuhira abagore be byasaze; ndetseakagira n’impfiziyariizikubimufashamo.Iyompfizi ngo yaryamaga imbere y’umuryango w’inzu abagore be bararamo dore ko yari yarabashyize mu nzu imwe kugira ngo abashe kubarindira hamwe badasambana.

Iyo mpfizi rero ngo yarekaga umuntu ushaka kwinjiramo akinjira, ariko yajya gusohoka ikamutangira yivuga, Mazimpaka yayumva akayihururira.

Ubwo uwo yafataga n’ubwo yaba arengana baramubohaga bagahita bamushahura, amashahu ye bakayakaza ku muriro, bakayamanika mu gisenge cy’inzu abo bagore baryamamo! Iryo fuhe kandi ngo ryari rivanze n’isindwe rikabije.

Iyo yanywaga urwagwa nibwo amakaburo ye yaganguraga maze ibintu bikadogera! Ni byo byatumye abami bo mu Rwanda bavuma urwagwa ruba umuziro kuri bo kuva icyo gihe kugeza ku mpenuka y’ubwami mu Rwanda.

Maze rero umuhango wo gukaza amashahu y’abahungu urahimbaza birarambanya! Bitinze amaze gushahura abagera ku ijana, mu Rwanda haba isahinda ngo Mazimpaka arangiza igihugu cye yitwaza ko abagore be ari abasambanyi.

Nibwo abagabo b’abapfasoni basanze Mazimpaka bamubwira ko u Rwanda rumuvuga nabi ku mpamvu yo gushahura abagabo, kandi kuva u Rwanda rwabaho nta munyarwanda wigeze ashahurwa, hashahurwa abanyamahanga na bo kandi baguye mu ntambara yo kurwanya u Rwanda. Bati: «None ibyo wadukanye wabikuye hehe»?

Mazimpaka yumvise ibyo akora afuhira abagore be atangira kugira ubwoba, abasezeranya kutazabyongera ati: «Ariko nabireka nagira, nzashaka umuntu uzajya abandindira kuko njye ntabiringira ngo mbashire amakenga»! Abapfasoni bati: «Ntacyo bitwaye uzabikore». Mu gitondo koko ahamagaza umuhungu witwa Rugira rwa Gashabi w’umwenegitore amushyira mu ruhame ati: «Wa mwana we uzi ko ngukunda, none ngiye kugushinga umurimo ariko ukomeye, uzajye undindira abagore, ntihakagire umuhungu ugera aho bari kandi nihagira uzaguca ho uzabiryora! Umurimo wawe ni uwo gusa»!

Umunsi umwe rero Rugira ari muri uwo murimo we wo kurinda abo bagore abasambanyi, aza gukubita akajisho ku bibero by’umwe muri bo wariho yota abandi bagore bagiye kuryama! Yari yasigaye yota bitewe n’uko yari arwaye ubuganga. Maze ubugabo bwa Rugira buramubadukana arashyukwa! Arakomeza arigumanganya biranga! Naho ubwo Mazimpaka akaba yaje rwihishwa ari ku nzu ariho yumviriza imyifatire y’abagore be ariko Rugira ntakabimenye.

Bigeze aho Rugira ararama areba hejuru; yitegereza amashahu y’abahungu aho amanitse mu gisenge cy’inzu; ni ko gutangira kwiyama ubugabo bwe bwarenze bukanga gukwirwa mu ruhu; arabubwira ati wacubye da! Dore naguhendahenze urananira! Nkuriye inzara uranga urangarambana; harya ngo uramaranira kuba umusago kuri ririrya jana rimanitse mu gisenge cy’inzu? Wacubye!

Mazimpaka yumvise ayo magambo aramusetsa, ahamagara Rugira ati: «Mwana wanjye humura ntabwo ubugabo bwawe buzaba umusago kuri ririya jana»! Yinjira mu nzu ati: «Mbese ubundi ubugabo bwawe burinda kuba umusago, abandi baryama uwonguwo akora iki aho ngaho mu kirambi»? Mazimpaka abwira Rugira ati: «N’ubundi ntawe uragira izitagira intizo, uyu mukobwa ndamuguhaye mujye muryamana; ariko ujye urinda abasigaye».

Umugore atangiye kwijujuta Mazimpaka ati: «Urarevura nkagutanga»! Nuko Rugira akura ubwatsi ariko abagore basigaye begera Mazimpaka ngo bihakirwe maze baterurira ku gisingizo cye byo kubanza kumwurura; bati:
Mbese ni iki Mushoraruziga Wa Ruzimya mu Ruzege Mbese ni iki Munyakanda? Mazimpaka na we ati:
Have mwa bakobwa mwe!

Ahubwo nimwurire imivumu tuvumane, Naho ibyo kuvukana byasibanye!
Nyuma rero Mazimpaka aza gutemberana n’abahungu ari kumwe n’imbwa ye nziza yakundaga kurusha izindi, iza no kuba intandaro yo kubona igitutsi kimunogeye cyo gutuka abagore be.

Ubwo bariho bagenda, iyo mbwa yaje guca ku mabyi irayarya nk’izindi mbwa zose! Mazimpaka abibonye biramutangaza ariyamira ati: “Igishongore cy’imbwa na cyo kirya amabyi”! Ubwo ni nk’ayo yavuze ati bishoboka bite ko imbwa y’ibwami itagize icyo ibuze zaba inyama yaba amata ndetse n’ibindi yabirenga ho ikarya amabyi? Hagati aho ariko yiha n’igisubizo giturutse muri kwa gufuhira abagore kwe maze ati: “Ariko se ubundi, ni kuki abagore banjye basambana n’abandi bantu kandi ntacyo bamburanye ndi umwami”? Ati: “Ndabimenye, burya igishongore cy’umugore ni nk’igishongore cy’imbwa”! Ubwo Mazimpaka yari ashatse kuvuga ko abagore be n’imbwa ze ari kimwe bitewe n’uko bose banguha bagakora ibidakwiye! Ayo magambo ya Mazimpaka rero yaramamaye mu gihugu ahinduka umugani baca iyo babonye umugore w’igishongore yasambanijwe n’umuntu babonako badakwiranye bati burya koko Igishongore cy’umugore ni cyo cy’imbwa!

Related posts

Insigamigani: Abo ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso

Rutebezamacumu

Insigamigani: Aho umugabo aguye undi atererayo utwatsi

Rutebezamacumu

Insigamigani: Arita mu mata nk’Isazi

Rutebezamacumu

Leave a Comment