Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Abo ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso

Uyu mugani ngo: “Abo ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso, Abanyarwanda bawuca iyo bashaka kumvisha abandi ko abari ku ibere ry’ubutegetsi ari bo basabwa kubwitangira mbere y’abandi. Wakomotse kuri Ruganzu Bwimba ahagana mu mwaka wa 1300 (1264-1295).

Ku ngoma ya Ruganzu Bwimba; mu Gisaka hatwaraga umwami witwa Kimenyi Musaya. Uyu Kimenyi yari yararaguriwe ko umwana azabyarana n’umukobwa w’umwami w’u Rwanda ari we uzatsinda u Rwanda maze akabumbira hamwe Igisaka n’u Rwanda. Nibwo Kimenyi ashyize nzira aza gusaba umugeni umwami w’u Rwanda Nsoro Samukondo ariko asanga na we abahanuzi be baratahuye amayeri ya Kimenyi bamubuza kumuha umugeni. Samukondo yumviye abahanuzi be ndetse no mu murage yahaye uwamusimbuye ku ngoma ari we Ruganzu Bwimba, harimo no kutazigera ashyingira mushiki we Robwa mu Gisaka, ndetse anamusobanurira ibyago byateza u Rwanda.

Kimenyi amaze gutsemberwa n’umwami w’u Rwanda ko atazabona umugeni, yigiriye inama yo kunyura ku mugabekazi Nyakanga nyina wa Robwa na Ruganzu Bwimba, ndetse ananyura muri Nkurukumbi wari musaza w’Umugabekazi. Nyakanga na Nkurukumbi bemeye gushyingira Kimenyi Robwa mbere y’uko ajya kurongorwa yari yabanje kumvikana na Ruganzu ko nagera mu Gisaka agasama inda azabimumenyesha bagashaka umutabazi w’umucengeri.

Koko rero Robwa amaze gusama, yahise atuma kuri Ruganzu ngo bashake umutabazi. Abo basabye bose ko bajya yo barimo nyirarume Nkurukumbi barabyanze, bituma Ruganzu yigirayo. Nubwo umugabekazi yagerageje kumubuza ndetse agatambika umweko we mu nzira dore ko cyaziraga ko umuhungu yarenga umweko wa nyina; ntibyabujije Ruganzu gukomeza agatabara. Umugabekazi byamuriye mu nda yohereza Nkurukumbi wari wabyanze ngo agende abe ari we utabara maze Ruganzu aramuhakanira ati: “Ab’ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso”. Ubwo yari amubwiye ko nta mutabazi usubira inyuma kandi ko bigaragara ko ari Abanyiginya bene Ingoma bagomba kuyitabarira bakamena amaraso yabo; aho kuba Abasinga dore ko bari banabigaragajemo ubugwari!

Ubwo Nkurukumbi abwira Ruganzu ko agarukiye ingoma akaba yemeye kuba ari we uba umutabazi maze Ruganzu akisubirira yo. Icyo gihe Nkurukumbi yari asanze Ruganzu ahitwa i Nkungu na Munyaga ku giti cy’umuguruka. Kuva ubwo kugeza ubu bahita ku “Muguruka wa Nkurumbi”. Ni naho Ruganzu yaje kugwa kuko ari ho yatangirije intambara maze aza kwicwa n’Abanyagisaka apfa nk’umutabazi w’umucengeri. Ruganzu Bwimba rero akaba ari we mwami wenyine mu bami b’u Rwanda wabaye umutabazi w’ umucengeri.

Icyo gikorwa cy’umwami wemeye kumena amaraso abo kwa nyina babyangiriye; ni cyo cyabaye inkomoko y’umugani uvuga ngo: “ab’Ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso”. Ab’Ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso : Bene ubutegetsi ni bo bagomba kuburwanaho byaba ngombwa bakaba ari na bo babupfira mbere y’abandi.

Related posts

Insigamigani: Aho guhakwa n’umugore wamwinjira

Rutebezamacumu

Insigamigani: Haguma umwami Ingoma Irabazwa

Rutebezamacumu

Insigamigani: Arita mu mata nk’Isazi

Rutebezamacumu

Leave a Comment