Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Abaye Kimari cya Rurenge

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu ukoze amakosa akomeye babona ko azatuma umuryango we uzima: ubwo rero nibwo bagira bati: “Abaye Kimari cya Rurenge”. Imvano yawo ni Kimari cya Rurenge naho umugenuzi wawo ni uwitwa Bibenga bya Bagaruka, mu mwaka wa 1889.

Muri Kinyamateka nomero 11 yo mu Ugushyingo 1938 bavuga ko mu gihe abami b’Ababanda batwaraga mu Nduga, uwitwa Kimari cya Rurenge w’Umusinga we yatwaraga u Bwanacyambwe. Igihe kimwe mu gihugu cya Kimari haza gutera amapfa, maze Kimari ajya kubaza Mashira insinzi y’amapfa kugira ngo haboneke amazi y’amatungo dore ko Mashira yari umupfumu waimpangu. Aho rero niho Mashira yaboneye uburyo bwo gutsemba Abarenge bose bakomeye kugira ngo batazamubyutsanya umutwe bakazisubiza igihugu cya Nduga! Mashira ngo yategetse Kimari n’abe bose kujya gucukura umwobo munini ababwira ko bazagera ku mazi i kuzimu. Ubwo abagabo n’abagore b’Abarenge bari bateranye bacukura mu gihe bari bageze hasi mu cyobo; Mashira n’ingabo ze baraje babarenzaho ibitaka barabatsemba bose ntihagira n’umwe usigara uretse abagore n’abana bato.
Naho iby’umugani uvuga ngo “Abaye Kimari cya Rurenge” waje kuba gikwira biturutse ku gikorwa umwami Kigeri Rwabugiri yakoreye i Ngeri muri Nyaruguru ubwo yimikaga Rutarindwa ngo bategekane bityo akaba yari amuraze ingoma. Icyo gikorwa cyo kwimika Rutarindwa ku izina rya Mibambwe cyabaye ku wa 22 Ugushyingo 1889 kuko cyahuriranye n’ubwirakabiri bwitiriwe Bihomora.
Nk’uko Mibambwe Sentabyo yima habaye ubwirakabiri bwo ku wa 13 Kamena 1741 bigatuma Abanyarwanda bavuga ko icyo ari ikimenyetso cy’uko Imana yamwanze ndetse bikaba intandaro y’uko haboneka abavandimwe bagera ku icumi bamurwanya bavuga ko azazanira amakuba u Rwanda; ni nako Abanyarwanda bo mu rwimo rwa Rutarindwa na bo babonye ko icyo ari ikimenyetso cy’ uko Imana itamwemeye.
Ubusanzwe kwimika Rutarindwa, Rwabugiri yabikoze yishe amategeko atanu y’ubwiru ari bwo bwari bumeze nk’Itegekonshinga ry’ubu. Rwabugiri rero yakoze amakosa menshi yo kunyuranya n’ubwiru ariko ay’ingenzi ni atatu akurikira:
Ubwa mbere Rwabugiri yimitse Rutarindwa kandi atari umwana we bwite ari uwa Gacinya ka Rwabika mwene Yuhi Gahindiro kandi ubwiru bwaravugaga ko umwami uriho ari we ubyara undi mwami. Rutarindwa we yari umwuzukuruza wa Gahindiro!
Ubwa kabiri Rwabugiri yahaye Rutarindwa Kanjogera ngo amubere umugabekazi w’umutsindirano kandi atari uwo mu muryango wa nyina! Nyina nyakuri wa Rutarindwa Nyiraburunga yari yarapfuye akaba yari Umukonokazi mu gihe Kanjogera yari Umwegakazi. Ubwiru rero bukaba bwarateganyaga ko iyo nyina w’ugiye kwimikwa yapfuye atorerwa undi mubyeyi w’umugore akaba nyina w’umutsindirano, byongeye kandi akagomba kuba uwo mu muryango wa nyina. Aho na none Rwabugiri yanyuranyije n’ubwiru.
Ubwa gatatu ni uko ubwiru bwateganyaga ko Umugabekazi w’umutsindirano agomba kuba adahekeye umwami umwana w’umuhungu. Rwabugiri we yakoze ikosa ryo gutorera Rutarindwa umugabekazi Kanjogera kandi afite umuhungu yabyaranye n’umwami ari we Musinga!
Maze rero muri uko kunyuranya n’ubwiru kwa Rwabugiri; Abiru n’Abasizi bamugiriye inama ko ibyo akora ari amakosa arabananira. Ndetse hari n’umusizi witwa Ngurusi wabivuzeho mu gisigo cyitwa Urugo rugwije imbaga aho yajimije ariko agaragaza ko Kabare azamutsembera abana. Rwabugiri aho kumva iyo mpanuro ahubwo yikomye umusizi Ngurusi.
Naho rero umwiru witwa Bibenga we yatangajwe n’ibyo Rwabugiri yakoze yica ubwiru byongeye kandi akaba atarashakaga no kumva inama; maze avuga ko atazongera kubonana na Rwabugiri ndetse ahita ava n’ibwami yigira iwe ntiyahagaruka. Ubwo yavugaga ko adashaka kongera guhura n’umwami w’umunyamafuti! Baca umugani ngo “nta ntwari katanyaruka,” byageze aho Rwabugiri umutima umukomanga maze atuma intumwa kuri Bibenga ngo azibwire icyo atekereza ku iyimikwa rya Rutarindwa.

Uyu mwiru witwa Bibenga yari afite ubudahangarwa bitewe n’uko ari we watabaje (wahambishije) Mutara Rwogera bityo akaba atarashoboraga gutangwa n’ibwami. Bene uwo mwiru wayoboye imihango yo gushyingura umwami kimwe n’intwari yacanye uruti (wishe ababisha 21 ku rugamba) babaga bafite ubudahangarwa mu gihugu. Maze rero kubera ubwo budahangarwa bwa Bibenga; yabwiye intumwa ngo zibwire Rwabugiri ziti: “Mbere wari Kigeri cya Rwogera, none kuva ubu ubaye Kimari cya Rurenge”!
Ubwo ni nk’aho yari amubwiye ati: “Nk’uko Kimari cya Rurenge yakoze amakosa yatumye ingoma y’Abarenge ihera; ni na ko amafuti yawe yo guhonyanga ubwiru akwambuye kuba Kigeri cy’Abanyiginya, ko ahubwo ubaye Kimari cy’Abanyiginya nk’uko Kimari cy’Abarenge yabaye umwami wanyuma wabo”! Ubwo kandi Rwabugiri na Kimari bahuriye kukuba intandaro yo kumarisha ababo, bityo bombi bakaba bakwiye kwitwa ba Kimari!

Irya mukuru ngo riratinda ariko ntirihera! Mu Ugushyingo 1896 hashize imyaka irindwi gusa, nibwo ibyahanuriwe Rwabugiri byasohoreye mu intambara yo ku Rucunshu. Iyi ntambara yarangiye Kabare, Ruhinankiko na mushiki wabo Kanjogera bimitse umwana wabo Musinga nyuma y’uko Rutarindwa n’abe bose bahiriye mu nkongi yo ku Rucunshu. Byongeye kandi Kabare na Kanjogera batoratoye Abanyiginya bakomeye bataguye ku Rucunshu babamarira ku icumu. Nguko uko Rwabugiri yabaye umwami w’Abanyiginya ujya kumera nka Kimari cya Rurenge. Kuba Kimari cya Rurenge : Kuba intandaro y’uko abawe n’ibyawe bitsembwaho!

Related posts

Insigamigani: Ariraza i Nyanza

Rutebezamacumu

Insigamigani: Gukunda utagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana

Rutebezamacumu

Leave a Comment