Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Gukunda utagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba

Uyu mugani ni amagambo avugwa n’umuntu ugaragaza gucika intege mu rukundo iyo abonye uwo akunda atamwitayeho.

Iyo rero utengushywe n’urukundo afashe icyemezo cyo kureka gukomeza gukunda, nibwo wumva agize ati: «Koko gukunda utagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba»! Wakomotse ku mwami Yuhi Mazimpaka ari ku Ijuru rya Kamonyi ahagana mu mwaka wa 1700 (1669-1699).


Nk’uko tumaze kubibona mu mugani urangiye; umwami Yuhi Mazimpaka ni umwe mu bami b’u Rwanda baranzwe n’ibintu bidasanzwe byaba ibyiza byaba n’ibibi: yarangwaga n‘ibintu bitanu aribyo: ubusizi, ubusinzi, ubusazi, uburanga n’ifuhe rikabije.
Ibisazi bye rero ntabwo byahoragaho ahubwo byageraga igihe bigakabura kandi ngo byazaga iyo yabaga yanyweye urwagwa! Nyuma urwagwa rwaje kuba umuziro ku bami b’uRwanda bitewe n’ibyo rwakoreye Mazimpaka. Ibyo bisazi bya Mazimpaka kandi ni byo byatumye yica abantu benshi kuko cyaziraga ko baboha umwami nk’uko bigenda ku bandi basazi iyo badashaka ko bakora amahano! Ni muri ubwo buryo umuntu wazaga kumureba agakubitana n’uko amakaburo ye yahagurutse yaramwirasiraga we ubwe cyangwa akamutanga agapfa!
Mubo yatsembye mu ikubitiro akimara kwima ingoma; ni urubyaro rw’ umuvandimwe we Nyagasheja.

Barwaniye ingoma, Nyagasheja atsinzwe ahungira i Gatsibo mu Ndorwa, maze aherako arimbura urubyaro rwe rwasigaye mu Rwanda.

Na none nyuma y’urupfu rw’abavandimwe be babiri bari bahuje ise ari bo Ruyange na Rubibi bakunda kwita «Impanga za Mugunya» Aba basore b’impanga bicishijwe na nyina wa Mazimpaka ari we Nyirayuhi Nyamarembo abagambaniye; bituma Mazimpaka arimbura Abakono benshi n’ubwo nyina ntacyo atakoze asaba umuhungu we kunamura icumu! Na none kandi Mazimpaka yishe urupfu rubi abagore be babiri b’Abacyaba bakaba baravaga inda imwe ari bo Cyiranga na Cyihunde.

Bishwe bacaniriye urutare maze barubashiririza ho Mazimpaka ubwe ahibereye, maze bapfa nka Kamegeri.
Nyuma ariko ibya Mazimpaka byaje guhumira ku mirari ubwo yicaga umuhungu we Musigwa amurashe umwambi ku manywa y’ihangu agira ngo ni umujura uje kwiba nijoro! Kuri abo yishe haje kwiyongera ho guhunga kw’igikomangoma Rujugira wari wararazwe ingoma ndetse Mazimpaka anatanga nyina Kirongoro ngo yicwe ariko abagombaga kumwica baramuhisha aho kumwica! By’umwihariko ariko ubwo yamenyaga ko ari we wiyiciye umuhungu we Musingwa, yarababaye cyane ni ko guhimba igisigo cy’intashyo y’abasigaye cyitwa Singikunda ukundi. Icyo gisigo hari aho kigera kikagira kiti:
“Singikunda ukundi
Ibyo nkunda ntibinkundira
Aho kunkunda birampunga bikigira gukungika kure Gukunda ikitagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba!
Maze rero abantu bendeye ku magambo y’icyo gisigo aho yavuze ngo :“Gukunda ikitagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba”maze bayahindura umugani. Abantu b’ubu cyane cyane abasore batengushywe n’abakobwa bakunda baravuga ngo“gukunda utagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba.

Uyu mugani rero ushaka kumvikanisha ko ishyamba kimeza ryabona imvura cyangwa ritanayibona ntacyo biritwaye kuko ridashobora kuma nk’imyaka. Bikaba ari n’uko bimeze gukunda umuntu utagukunda! Urwo rukundo ruba ari impfabusa nk’iyo mvura igwa mu ishyamba. Gukunda utagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba: Gukunda utagukunda ni uguta igihe!

Related posts

Insigamigani: Abo ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso

Rutebezamacumu

Insigamigani: Agarukiye hagati y’urupfu n’umupfumu

Rutebezamacumu

Insigamigani: Arita mu mata nk’Isazi

Rutebezamacumu

Leave a Comment