Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Adukuye aho Binama yakuye u Busanza

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bashimagiza umuntu ubagobotse akabakura mu gihirahiro.

Ubwo nibwo bagira bati: “Adukuye aho Binama yakuye u Busanza”! Imvano yawo ni igikomangoma Binama wabaye umutabazi w’umucengeri hagati y’umwaka wa 1578 n’u wa 1608
Mu batabazi b’abacengeri u Rwanda rwagize, uwitwa Binama ni we wenyine wagenwe kuzitangaho igitambo mbere y’uko avuka. Yavukiye kuzaba igitambo cy’u Rwanda mu Bungwe.

Ku ngoma y’umwami w’u Rwanda Yuhi Gahima, u Rwanda rwashatse kwigarurira u Bungwe ariko ntibyashoboka! Kugira ngo rero u Rwanda ruzabashe kwigarurira u Bungwe; rwahisemo kunyura mu nzira y’imitsindo.
Amateka avuga ko umwami Yuhi Gahima yahisemo kurongora umukobwa witwa Nyankaka wavaga inda imwe na Bengizage bombi bakabara bari bafite nyina witwa Mugunguru. Uyu Benginzage yari umugore w’umwami w’u Bungwe witwaga Samukende. Ibanga ryari rihishe aho mu buryo bw’imitsindo ryari riteye ritya: nk’uko umwana wabyawe n’umwami aba ashobora kuzima ingoma y’icyo gihugu; ni nako mu buryo bw’imitsindo uwo mwana aramutse abaye umutabazi w’umucengeri yashoboraga kuzigarurira icyo gihugu! Ni yo mpamvu mu Rwanda bifuje ko umwami w’u Bungwe Samukende abyarana umwana na Nyankaka.

Yuhi Gahima amaze kurongora uwo mukobwa, amwohereza kwa mukuru we ngo ajye kumusura. Mu by’ukuri icyari kigenderewe kwari ukugira ngo azareshye umugabo wa mukuru we Samukende maze azamusambanye babyarane umwana. Ubwo uwo mwana uzavuka azaba ari uwa Yuhi Gahima mu buryo bw’amategeko kuko ari we wakoye nyina, ariko kandi mu buryo bw’amaraso ni uwa Samukende umwami w’u Bungwe. Ibintu rero byagenze uko byateganyijwe, maze Samukende atera inda Nyankaka. Amaze kubona asamye ahita agaruka mu Rwanda abyara umwana w’umuhungu bamwita Binama. Binama yararezwe arakura, ariko ategereje kuzaba umutabazi w’u Rwanda mu Bungwe. Gupfa nk’umutabazi kwa Binama byaje bitinze kuko yari yarabyaye dore ko kugeza ubu hari imiryango y’abantu imukomokaho.
Bigeze ku ngoma ya Mutara Semugeshi hashize ingoma enye Binama avutse; u Rwanda rubyutsa umugambi wo kwigarurira ibihugu by’Abenengwe. U Rwanda rwabanje kwigarurira u Bufundu n’u Busanza byari zimwe mu mpugu zategekwaga n’u Bungwe, maze nyuma u Rwanda rubona gutera u Bungwe nyirizina. Ubwo rero nibwo Binama yajyaga kumenera amaraso ye ku butaka bw’u Bungwe maze umugambi wateguye kuva cyera ugerwaho. Kuva ubwo u Bungwe bwahise butsindwa, u Rwanda rurabwigarurira.
Kugeza ubu mu turere twahoze ari impugu z’u Bungwe haracyaboneka imiryango myinshi y’abakomoka kuri Binama ari bo “Abanama”. Kugeza ubu kandi ngo biracyabatera ishema kuvuga ko bakomoka kuri iyo ntwari Binama. Ni yo mpamvu abaturage bo muri za Nyaruguru bahoze mu Bungwe iyo biyamiriye cyangwa batangaye, akenshi wumva bagize bati: “Adukuye aho Binama yakuye u Busanza”! Ubwo baba bashaka kuvuga ko kanaka abakuye mu gihirahiro nk’icyo Binama yakuyemo Abanyabusanza ubwo yabagiraga abaturage b’ u Rwanda burundu. Impamvu ni uko mbere Binama ataramena amaraso ye, u Busanza igihe cyimwe bwabaga bwigaruriwe n’u Rwanda, ubundi u Bungwe bukabwisubiza bigahora uko. Nyamara ariko Binama amaze kuba umutabazi, ibintu byarahindutse maze u Busanza buhinduka u Rwanda burundu. Gukura abantu aho Binama yakuye u Busanza: Kugoboka abantu ukabakura mu gihirahiro n’icyeragati.

Related posts

Insigamigani: Aho guhakwa n’umugore wamwinjira

Rutebezamacumu

Insigamigani: Igishongore cy’umugore ni cyo cy’imbwa

Rutebezamacumu

Insigamigani: Abo ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso

Rutebezamacumu

1 comment

Patrice October 8, 2023 at 9:03 pm

Abanama mbazi cyane kuko kuva kurijye kugera kuri BINAMA harimo abantu 7 gusa

Reply

Leave a Comment