Inyamibwa
Image default
Abatwarekazi

Ikibuzabwenge: Umutwarekazi Nyirakigwene Dancille

Umutwarekazi Nyirakigwene ni mwene Mpabuka wa Ntembe rya Rutinywa rwa Sengenge rya Gahaya ka Segisengo cya Nzuki.

Unyuze ku muzi wa Se, ni Umunyiginya-kazi wo mu nzu y’Abaganzu.

Abaganzu bakomoka kuri Nzuki za Mutara I Semugeshi wa Ruganzu Ndoli.

Mu myaka ya za 1980 – 1990, mu bushakashatsi bwakozwe na Professeur Nyagahene Antoine, Imiryango y’ Abaganzu  wasangaga yiganje mu cyahoze ari Butare  ku misozi ya Mbazi,Muganza,Nyaruhengeri. Naho mu cyahoze ari Kibuye bari ku misozi nka Gishyita,Rwamatamu na Kivumu.

Muri Gitarama  wabasangaga ahitwa i Masango. 

 Umutwarekazi Nyirakigwene, mu mabyiruka ye yashyingiwe Umuhungu wa Kabare ka Rwakagara witwa Nyantabana watwaraga i Mbuye mu Nduga.

Umutware Nyantabana yabyaranye na Nyirakigwene Umwana w’umuhungu bamwita Bangambiki.

Uyu Nyantabana yaje gutabaruka, bivugwa ko yari muto cyane.

Nk’uko bari bisanzwe umwana yazunguraga se, ariko kubera ko Bangambiki yari muto ntibyari gushoboka.

Nyirakigwene akimara kuba umupfakazi, yasabye Umwami Yuhi V Musinga ko yasimbura umugabo  we ku butware kuko umwana wabo yari muto.

Ibintu bitari bisanzwe muri icyo gihe ko umugore  yatinyuka no kubisaba Umwami, gusa Umwami Yuhi V Musinga yarabimwemereye cyane ko no mu mategeko mashya y’ubutegetsi bw’abakoloni imigenzo imwe n’imwe yari yaravuguruwe, Umwami yanabyumvikanyeho na n’uwari uhagarariye abakoloni , Sandraert bemeza ko mu gihe Bagambiki akiri muto,nyina yakomeza gutwara aho umugabo we yatwaraga kugeza igihe umuhungu we azuzuriza imyaka y’ubukure yamwemerera kuba umutware. 

Nuko Nyirakigwene aba abaye Umutwarekazi atwara i Mbuye mu Nduga(muri Gitarama, ubu ni mu karere ka Muhanga) 

Nk’umutwarekazi, Nyirakigwene azwi cyane kuba yari umuyobozi w’igitinyiro cyinshi kandi wanga akarengane n’ubusumbane mubo yayoboraga. 

Havugwa ko yari afite uburanga bwakururaga benshi. Abahanzi n’abasizi baramusingije baramutaka biratinda mu ndirimbo no mu bisigo. Inanga y’igisingizo izwi cyane kandi yanaririmbwaga ibwami ni iyitwa “Garuka” aho abasizi n’abahanzi bamutakaga bati: “Ugaruke ikibungege, Ugaruke ikibuzabwenge, Ugaruke inziraguhunga maze ugaruke shenge Nyirakigwene ” 

Umutwarekazi Nyirakigwene avukana n’abatware batwaye imisozi itandukanye mu Rwanda ari bo:  Rugigana ( Uyu watwaye i Maza mu Busanza bwa ruguru) , Kanuma   na Sekanyambo .

Muri aba hiyongeraho Nyiramasuka, umugore wa Furumba Symphorien  w’Umuryinyonza watwaye i Kirengo mu Nduga.

Leave a Comment