Inyamibwa
Image default
Imivugo

Ukwezi kwa Nzeri ~ Professeur Alexandre KIMENYI

Ubwo inkuru ari inkusi
Akaba ari impamo atari impuha
Inzozi zikaba inzoza
Tuvuze impundu
Dushize impumu
Impanda impande zose
Zirangururane urwunge
Ingeri zungemo
Abagororangingo bivemo
Amatorero yose acisheho
Inka nziza bayigwemo
Ingorabahizi bayisubiremo
Inkumi nazo zikubiteho
Akadiho banyuzeho
Amaso tuyamarireyo
Ibirori tubyirirwemo
Igitaramo tukiraremo
Nibinashaka budukereho.

Turi benshi babashyigikiye
Baje gushyira hamwe
Ngo tubakomere mu mashyi
Murebe inshyimbo mumaze gushyingura
Z’abaje kubashyingira
N’abashyitsi bamaze gushyika
Baje kubifuriza ishya n’ishyaka
Muhoberana ubwuzu n’igishyika.

Abasore n’abasaza basakaye
Abasirimu barabisikana baseka
Ni amasata aberewe n’isuku
Bamwe baraye bigabye
Ngo badatangwa aho bazigaba
Abo mu tundi turere
Buriye rutemikirere
Ngo badacyerererwa uru rucyerereza
Hari n’abambutse ibyambu
Banyura ingendo z’ingezi ndende
Baza mu mato bavuga imyato
Boga inyanja zirimo ubuyanja

Ukwezi kwa Nzeri
Kwaka kurusha inzobe
Kugirana inzigo n’inzara
Inzige ziyitinya inzora
Ni ko kwicaye ku ntebe
Ayandi ayigwa mu ntege
Ni imena iyamenera
Ikamenya na Kamena
Ni yo ibonera izuba Ukwakira
Gihanga yayigize imfura
Kuko igira amafu n’imvura
Ikaramira imboga n’imbuto.

Muzigura wizihiwe n’uruziga
Iyi mfura y’amezi ni yo mwahisemo
Kudutumiraho ngo tubuzemo
Uyu muzi uzirana n’umuze
Mwamenye ko ari ikimenyetso
Gipfobya abapfu n’abapfayongo
Kitagira icyo gipfana n’amapfa
Abahanga mu bya Gihanga
Bahora batwibutsa ubutitsa
Batubwira ko iyi Nzeri ari ingenzi
Dore tunatanze amahanga ubushyo
Gutangira umwaka mushya
Utwinjiza mu kinyejana gishya
Duhimbaza ikindi gihumbi
Abahanzi bazahimba
Bahimbawe ateretse ku ruhimbi.

Ubwo mufashe iya mbere kurwubaka
Abo mungana bagomba kububaha
Bagatambuka badatambamye
Bagashinga ikirenge mu ntambwe muteye
Bakabigirana intege ngo bagere kuri iyo ntera
Maze intero muteye bayigire intego
Intebe y’abatoni isubire ku nteko
Intare zirurinde rwoye guterwa
Intara zose zishire intuntu

Imbariro muzisobekane imbaraga
Imivumu ibe inganzamarumbu
Imiyenzi yiyorose uruyenzi
Urugo rugare
Kandi rugwire
Rugire urugwiro
Mugire abagenzi maze rugendwe
Rurangwe no kumara irungu
Mutunge mutunganirwe
Nimubona agahenge muduhe nyampinga
Mukirikizeho abahungu b’ingasaguhunga
Igihugu bagihumurize nticyongere guhumana
Gihumeke ihumure haze amahumbezi
Amahugu ananirwe kugihungabanya

Umuvugo wahimbiwe Zeferini Gahamanyi na Francine Uwera
Ku bukwe bwabo bwo ku ya kane Nzeri 1999.

Related posts

Twahururiye Kubwizihiza ~ Professeur Alexandre KIMENYI

Rutebezamacumu

Leave a Comment