Inyamibwa
Image default
Ibisigo

Inshoberamahanga ~ Professeur Alexandre KIMENYI

Waceceka ni iki?
Mbere ko tugwirwa n’urugogwe
Ngo tubone urw’imbwa yaboneye kw’iriba
ibintu bikagera iwa Ndabaga
Twari dusanzwe dutuye ahaga
Turirira mu myotsi
Duheze mu ngabo ya Sabyombyi
Turi hagati y’amenyo nk’ururimi
Tuba hagati y’umupfu n’umupfumu
Tutagira shinge na rugero
Twarabuze epfo na ruguru
Twarakubiswe ibiti bibisi
Bakadukubita agati n’ishwima
Badukenyeza rushorera
Dusigara iheruheru
Aho dusabye ibiraka
Tugataha amara masa
Twimyiza imoso
Batubyina ku mubyimba
Tukarara tutaraye
Tubazwa imvura
Tuba mu mazi abira
Turaza imitima iswa
Tukarureba rukadusiga
Twifashe micunda na minagwe
Ntawe utunywera ho amazi
Duteretse inzara n’umusatsi
Twirya tukimara
Twarejeje ayo mu gahanga
Turuha uwa Kavuna
Dutuma imbwa kurahura
Twibaza inkwi n’amazi
Ducuranywa amazi n’isazi
Dushakira ubwiza mu mazi
Tubunza inkondwe mu bakazana
Dutega amashyi amashyiga
Twari tugeze ku buce
Duhora tuyacekwa
Twiganya intaho
Kubera kwisiga tukisanga
Duhera kw’iyogi
Dusera imbere
Dushya ingohe
Ducana intoki
Dupfanye agahiri n’agahindi
Tugurwa n’ishyamba
Abari bashatse
Baraza amaboko mu bibero
Turebera izuba munsi y’umusego
_Dore ko nta mpyisi tudasera
Duha igihugu umubyizi
Dutahira imbyino
Tuyora ishingwe
Biba ibyo gukamira mu kiva
No guhungira ubwayi mu kigunda
Cyangwa kuvomesha urutete
Dutega zivamo
Dutanaga ibishwi
Tugosorera mu rucaca
Ducurangira abaheshyi
Dufata ayaguye
Duhembera uwazimye
Duhomera iyonkeje
Biba ibyo gucuma ibyashiririye
Dusera mu nda
Dusera Sabahini
Ibintu biradogera
Bitubera icuraburindi
_Tubonye bikomeye
Habaye iw’abandi
Tuti Bagabo ba mama
Ko tugiye mu y’abagabo?
Twinyara mw’izunzu
Tujya gukoma yombi
Tujya gukura ubwatsi
Amazi atararenga inkombe
Ngo tubarure mo abiri
Arabanza atuzirika ku katsi
Dukubita ibipfukamiro hasi
Dusanga yaragiye ibisiga
Yasukumye amazi
Yabaye ibyatsi
Yandika umunani
Adushaka ho akamunani
Yasinze imirarwe
Ibishwi byona
Avuya aya Ndongo
Yaka umuriro ku mahembe
Atanaga amagweja
Dusanze nta kajyamo
Ari mu gicuku
Ari uguta inyuma ya Huye
Ari uguhana igihu cya Nyantango
Dutererayo utwatsi
Nawe giti mu jisho
Wiyise biti bibisi
Ku giti cye
Avunagurira ibiti mu matwi
Tuti bite?
Igiti gikoma iki!
Ntiyatureba n’irihumye
Yishyira agati mu ryinyo
Yikinga inkori mu maso
Yigira uw’ejo
Si ugucuranga ayica imirya
Yibaza niba twiraza i Nyanza
Tubaririza i Mututu
Nk’abaheruka inzira mu ki
Yibwira ko duca umugani ku manywa
Cyangwa ko twigira nyoni-nyinshi
Ati mushira amanga
Munashishwa na nabi
Mukora mu za Mironko
Si ukwirashisha utunyoni
Twibwira ko ari amashyengo y’ibishyimbo bishyushye
Tuti ntuturye turaguhekeye
Birabe ibyuya ntibibe amaraso
Ntitwamenya ko dushyize agati mu ntozi
Dukanze rutenderi
Adutunurira iritukura nk’igishirira
Adukorera irya mugani
Tuhakura imbwa yiruka
Ubwo kaba karabaye
Iryavuzwe riratashye
Dutawe muri yombi
Dutwawe intambike
Batwereka uko intama zambarwa
Benshi bisengura inzira
N’ubundi abihunguye ivu
Dore we ko yari n’ivu rihoze
Iyo birabye ivu
Abaje kubashengerera
Bibwira ko bashaka kubavana amata mu matama
Ari bo babakuye igitaka mu kanwa
Tugwa mu kantu
Tubura urwo tuvuga
Turaruca turarumira.
_Hari ku manywa y’ihangu
Igihe imbwa zimenera imbwa agahanga
Maze wandeka ni iki ?
Rugize rute
Dore uwamuroze ko atakarabye
N’ubwo afite ibya Mirenge
Agira akaboko karekare
N’icyangwe mu minwe
N’ibivumvuri mu mutwe
Umutima urizinonga
Maze aranga yanga umwami
Yanga guhereza inkoni
No gukubita inkoni izamba
Asa n’ubwire bwije nabi
Arya karungu
Arakabamba
Apfuruta ubwimba
Aba isusa n’ifurwe
Yigira nyirishyamba
Ahaguruka n’imizi n’imiganda
Ingoma ayikubita umurishyo
Avugira ku mutsi w’iryinyo
Nk’aho twariye ingoma amenyo
Ategeka ko nta kwicara
No kwunamura icumu
Inkima itarashe
Maze abana ba gihanga
Mw’ijoro rya giti na muntu
Mu gicuku cya mvahe-na-njyahe
Mu mpinga ya yihande
Abarara ku rugohe
Abagera amajanja
Abiba umugono
Ibibondo bikebye imongi
N’abari bamaze kuyapfundura
Ababera rugaju
Muri iryo joro ryananiye abarinzi
Abararaho inkera
Abagirira ibya mfura mbi
Maze baragatora
Abakamira mu kitoze
Abakamurira umuravumba mu mazuru
Abanika ahanze uburo
Asya atanzitse
Abagerakaho urusyo
Abanywesha amaganga
Abamariraho umushike
Abogeraho uburimiro
Abatoza umusyi w’uruhindu
Asiba amarembo
Nta n’umwe wakwuwe mu ya rubamba
Ntiyagira uwo acira akari urutega
Igihe matene ivunje urume
Ijya guta nyina
Ishweshwe iba yinogoye.
_Maguru ya Sarwaya ni we warusimbutse
Imana ikinga ukuboko
Nawe kubera ko yarigaswe n’imbwa mu birenge
Ni we wakoze iyo bwabaga
Atutira ijoro
Akubita impyisi inkoni
Agenda nka nyomberi
Bamwokeje igitutu
Acika nk’indekezi
Ashyira ku murindi
Akizwa n’ibirenge
Abaza amaguru icyo yayamereye
Yiruka amasigamana
Akarizo akazingira ku mugongo
Amaguru ayabangira ingata
Inda ayirambika ku muyaga
Kibuno mpa amaguru
Kibuno mpa amaguru
Abereka igihandure
Arabasiga ikirari kiruma
Ikirere kirara ubusa
Agera iyo umwana arira nyina ntiyumve.

Related posts

Umutavu ucutse Igicuku kinishye ~ RUGAMBA Cyprien

Rutebezamacumu

Rugamba Urugangazi ~ Prof KIMENYI Alexandre

Rutebezamacumu

Uw’Ubuhanzi bw’Ubumanzi ~ Professeur Alexandre Kimenyi

Rutebezamacumu

Leave a Comment