Inyamibwa
Image default
Ibisigo

Uw’Ubuhanzi bw’Ubumanzi ~ Professeur Alexandre Kimenyi

Umutima aho uterera mu gitereko
Urukumbuzi rwabaye ubukombe
Rucamo ibikumba ruremamo ibikombe
Rwambikwa ikamba kubera ubukambwe
Dore ko duhuje guhigira kuruhumuriza
Twese duhugira kurubohora
Ngo igihugu tugikize amahane n’amahugu
Duherutaka Intababaza itarakubita umurushyo
Ngo indushyi nazo zikubite agashyi
Maze ishyanga ziharwane ishyaka
Abahungu b’ingasaguhunga bahunguke
Abasore basokoze basohokane isuku
Mu rwa Gasabo bahasubirane isibo
Bigobotore ingoyi y’ingoma ngome

Ntiwatebye mu kuyitabira
Inkera-gutabara ntiwarirara
Inganzo igusubiza mu buhanzi
Urazihimba indirimbo zirimo umurimbo
N’amagambo agamije imigambi
Umuhogo w’ihogoza uhagurukana imihigo
Urarigorora ntiryakugora rirakugoboka
Urarirangurura rirangirira mu mahanga
N’abahanga ribinjira mu gihanga
Imfizi zirivuga imbyeyi ziravumera
Imitavu yanga gukubitwa ibitovu
Inyana aho zinyanyagiye isi yose
Zanga kunyagirirwa inyuma y’inyanja
Zari zararongotanye kubera gutana
N’izari zaragishe zikagira umugisha
Zibwirana ubwende n’ubwenge
Gutahana ubwira butari bwira.

Ujya imbaga imbere ufite imbaraga
Ingabo uziterana ingoga inkunga
Imirenge uyiha ibirenge
Imirundi ifata imirindi
No ku birindiro byo ku Murindi
Umara iminsi ubaha morale
Urazicuranga biryohera inanga
Uburanga buraziranga
Radiyo Muhabura iraguharara
No mu mihana iba ihanika
“Ubumanzi” iba ari yo ibanza
“Ikizungerezi” irazizenguruka
Ya yindi ijimije y’umujijima
Imisharwangondo ishayayana imishanana
Isingiza imisozi n’ibisiza
Ikarutaka ibibaya n’amataba
Ikarugenda imibande n’imigende
Igaterera utununga tw’ibirunga
Igatambika imicyamu igatambagira intara
Ikarwoga ibiyaga imigezi n’inzuri
Igatemberana n’ayo mazi atemba
Ni yo ibyutsa rubanda
Kuri Radiyo Rwanda

Isohotse isozwa n'”Iribagiza”
Iriba ry’urubogobogo
Aho urikaraga ritagira amakaraza
Iyo yo ni isonga
Ikaba ishashi ishashagirana
Ishokanye ubushishozi n’ubushobozi
Iyo umaze kwibaruka
Kandi unamaze kumurika
Wantuye ikantungukaho intunguye
Nanze kuzindukana amazinda
Sinatinda ingeze mu ntoki
Mpinira hasi ndayikina
Ibiherekeza-majwi binyuze amatwi
Amakondera n’umwirongi
Biragendana bitarondogora
Ku murongo w’indongozi
“None Twaza” yarantwaye
Irangiye “Impuruza” irarangira
Nyumva niyumvira ko numvirana
Ndayicuranga ndayicurura
Kugeza aho ibicu n’igicaniro
Bincinye akara bincira amarenga
Ko urucanda rucogoye n’igicuku kicumye
Mba ntakicaye
Ubwo ncugusa umubyimba ncinya akadiho
Nterura agacuma
Niha agashinguracumu
Njya kuyacurika
Ibicuro bituma nicura
Kubon inshuti n’incuke barashiriye kw’icumu
Abacumuye ntibacirwe imanza
Abatumye bicika bakaba baticuza
Amahoro uharanira bayahungabanya
Ni urujijo ngo abajujubya babe ari bo bijujuta
Ndajajwa amarira abyigana ambyina mu maso
Nyibyiringiye arajojoba
Ijuru ryijimye mw’ijoro ry’ijigija

Ntirushira shenge nshengereye
Nari nashize nashegeshwe n’ishavu
None nashishe nsheshe ibyishimo
Nshongore washishikariye kuruhesha ishema
Uri ishingu ishimishije ishinjo
Reka tugushagare nturi igishagasha
Uri mu nkingi zirwubatse inkike
Inkindi ukinditse ntawe uyikerensa
Urwo utamirije ntirwagutamaje
Ntucike intege komeza intego
Ukomeze uzitere zibe igitego
Ugire ibintu ugire ubuntu
Abarahira bakwirahire
Mu mpeta uzambikwa impotore
Oya bambe ugira imbabazi
Urwo ukunda abawe si ruke mu nda
Reka tuguhunde impundu
Nyampinga ntawe ukurusha impuhwe
Urwakubyaye warukamiye imbyeyi
Uri imfura ntiwibagiwe imfubyi.

Related posts

Ukwibyara ~ Nyakayonga ka Musare

Rutebezamacumu

Rugamba Urugangazi ~ Prof KIMENYI Alexandre

Rutebezamacumu

Ijoro ry’urujijo ~ RUGAMBA Cyprien

Rutebezamacumu

Leave a Comment