Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Batumye Turagara

Uyu mugani bawuca iyo barimo kugaya umuntu woherejwe mu butumwa agatinda cyane, maze kandi yanagaruka akaza nta kintu gifatika azanye gihereranye n’ibyo bamutumye. Ubwo nibwo bavuga bati: “Twatumye Turagara”. Uyu mugani usangiye isoko n’undi wasohotse mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani ugira uti: “Impamba iruta uruhisho”. Imvano y’iyi migani yombi ni umugabo witwa Turagara rya Nyankaka ahasaga mu mwaka wa 1300 (1325-1356).

Ku ngoma ya Kigeri Mukobanya Abanyoro bateye u Rwanda maze baca ibintu. Ibyo rero byatumye Kigeri atuma uwitwa Turagara mwene Nyankaka ku mwami wo mu Nduga witwaga Nkuba se wa Mashira ati: “Umbwirire Nkuba ya Sabugabo uti Abanyoro barateye, baturuka Ntete, batera Jugamirambo, bararya agati kabisi n’akumye baragacana. Uti umuragurire wiragurira! Nibamara gutsinda Rubanda rwe bazatera Kibanda yawe! Umubwire insinzi yabo”!

Turagara arahuta arahutera asanga Nkuba ku Kivumu cya Nyanza mu Busanza bwa ruguru. Ageze ku Karubanda arabaramutsa ati: “Nimumbwirire Nkuba ko mufitiye ubutumwa bwa Kigeri”. Umuntu aragenda abibwira Nkuba ati: “Hano hari intumwa ya Kigeri”. Nkuba ati: “Genda umubwire aze”.

Turagara aragenda bararamukanya ariko afite inzara nini y’umukoroza kuko ahaguruka bamubwiye kumuha impamba aranga! Nkuba yari amaze kumenya ko Turagara atumwe no kumuraguza ho niko gutumiza inzoga baramuha. Turagara amaze gusoma ashize inyota, Nkuba aramubwira ati: “Nibajye kugucumbikira numara kuruhuka ugaruke kumbwira ubutumwa bwa Kigeri”. Turagara ati: “Nta cumbi nshaka kuko naje huti huti kandi ndashaka guhita ntaha”! Avuze atyo Nkuba abiboneraho inkunga yo kumuhima, abwira abamusasira, maze bajya kumusasira mu nzu yo mu gikari. Bamuha inzoga y’ubuki n’abakobwa babiri beza barimbye, bicara muri iyo nzu. Turagara baramujyana aramukanya na bo bamuha inzoga bamwereka aho aryama; umukobwa umwe amujya ivure undi amujya impera; bamuta hagati.Turagara arasusurukirwa aranezerwa. Burira bamuzanira amafunguro meza arimo n’inyama arafungura. Turagara yibera aho ibye biribagirana ukwezi kurashira. Kigeri ategereza ubutumwa araheba!

Haciyeho iminsi, Turagara yibuka ko yatumwe arabyuka abakobwa baramutunganya asanga Nkuba aramubwira ati: “Heza abari aha nkubwire ubutumwa bwa Kigeri”. Nkuba araheza baragenda. Turagara araterura avuga uko Kigeri yamutumye ati: “Abanyoro barateye, baturuka Ntete, batera Jugamirambo, bararya agati kabisi n’akumye baragacana! Uti umuragurire wiragurira! Nibamara gutsinda Rubanda rwe bazatera Kibanda yawe! Umubwire insinzi yabo”! Nkuba aramubwira ati: “Ndabyumvise genda uruhuke ejo nzakubwira”.

Ubwo Nkuba atoranya abandi bakobwa beza, abasimbuza aba mbere. Turagara asubiye yo asanga atari babandi bari kumwe, kandi baruta aba mbere.

Biramushimisha noneho araryama ntiyongera kwibuka ko yatumwe, ahubwo akabona yatuye. Haciyeho iminsi agatima karamukubita aribuka ati ibi bintu nakoze bizankoraho! Arabyuka ntiyihezura, aboneza ajya kuraguza insinzi y’Abanyoro. Aragenda asanga Nkuba aryamye, ahagarara mu muryango atanga bwakeye, ati: “Mwaramukanye Imana Nkuba ya Sabugabo, Ruhangambari rwa Nyirimangu Nyirinkokora zaremajwe n’inkongoro z’inkoko Sengoga Umubanda”? Yongera kungamo ati: “Kigeri yantumye ngo Abanyoro barateye, baturuka Ntete, batera Jugamirambo, bararya agati kabisi n’akumye baragacana! None muragurire wiragurira! Nibamara gutsinda Rubanda rwe bazatera Kibanda yawe! Umubwire insinzi yabo”!

Nkuba aramusubiza ati: “Ugende umubwire uti impfizi y’intama ya Nyiracyara itsinze Abanyoro, imbogo n’iyayo itsinze Abanyoro, umukobwa w’impenebere atsinze Abanyoro, isake y’ikirwana itsinze Abanyoro, ibijumba n’imijumbajumba bitsinze Abanyoro, impiri n’incira zitsinze Abanyoro, umunzenzi wa Runda na Gihara utsinze Abanyoro! Isakamburira itsinze Abanyoro, uruguma rutoya n’urunini bitsinze Abanyoro”. Turagara arikiriza ntiyamubaza uko bazabigenza.

Ariko ubwo Turagara yabajije insinzi Kigeri yarohereje intasi yo kureba icyahejeje Turagara mu butumwa. Intasi isanga Turagara yarahejejwe mu butumwa n’amafunguro meza ageretse ho abakobwa b’igagaza bahoraga bamutaye hagati!
Ubwo Turagara ashyira nzira asubira kwa Kigeri aravunyisha ati: “Nzanye insinzi”! Bati: “Tubwire”! Ariko ubwo bamwikirizaga bamunnyega. Aratangira asubira mu byo Nkuba yamubwiye bizaba insinzi kuko yari yabitoye.

Umwami n’abatware bamaze kumwumva bati “ngaho rero tubwire uko tuzabigenza”. Turagara ati: “Ibyo byo ntabyo yambwiye yambwiye imitsindo gusa nta kindi numvise. Umwami ati erega ni nk’aho ntagize uwo ntuma! Abandi baramuseka bati: “Erega Turagara, burya impamba iruta uruhisho, iyo wemera kujyana impamba uba waracumbitse nturinde kwandavura”! Ni n’aho uwo mugani uvuga ngo “Impamba iruta uruhisho”wakomotse.

Umwami rero ahamagaza uwitwa Muguruka akaba Umunyiginya wo mu nzu y’Abakobwa aramubwira ati: “Jya kwa Nkuba umumbarize uti ko wamubwiye imitsindo ariko ntumusobanurire uko azabigenza”! Muguruka arahaguruka ajya kwa Nkuba. Bamuzaniye inzoga ntiyayinywa, bamusasiye aryama ataryamye, kuko yari azi ko Nkuba yaraguraga yicuye! Nkuba ngo yicure, ati: “Yewe mugabo wo kwa Kigeri”! Muguruka aritaba! Reka noneho nkubwire icyakuzanye kuko ugira umutima ntumeze nka mugenzi wawe nahamagaye iki gihe ngasanga yasinziriye! Uzabwire shobuja uti impfizi y’intama ya Nyiracyara abapfumu bazayibikira, bayishyire mu gisabo, maze Nyirakigeri azajye kwicarana na yo ku nteko mu mpinga ya Nyamweru, igihe bazaba batangiye kurwana n’Abanyoro. Isakamburira, bazasakambure amazu bayirundemo ibitsiko byinshi mu mpinga y’umusozi witegeye aho Abanyoro barora, ingabo zimwe zirwane izindi zigumye ziyereka zizenguruka iyo sakamburira! Abanyoro nibabibona bazarwana bibwira bati ko turwana n’izi ngabo, naho twazinesha twagenza dute ziriya nteko zose zisigaye! Maze icyo gihunga kibatere gutsindwa.

Umukobwa w’impenebere azabanza kwicara ku nteko, hanyuma ajye ku rugamba Abanyoro bagire ngo ni umugabo, bamwice maze ubutwari bwabo buhenebere. Ibijumba n’imijumbajumba muzabinyanyagize ahantu h’intabire mubona ko Abanyoro bagiye guhingukira ho, ariko mubishyire hafi y’igico cyanyu. Bazaza bashonje babyiraremo maze igico cyanyu kibabyukane babihugiyeho bibatere ikinesho. Isake y’ikirwana Kigeri azayicarane ku nteko gusa, izatera Abanyoro kuneshwa.

Naho umunzenze wa Runda, muzawushinge mu rutsiro ruzaba ruri mu nteko: ruzatsinda Abanyoro! Impiri n’incira za nzoka zo ku Muhima zabujije inka gushoka; muzazice muzitege aho Abanyoro benda kunyura, zizabatsinda! Uruguma ruto n’urunini ni inguma za Sekarongoro ka Kigeri. Azazikomerekera ku rugamba atere Abanyoro amaraso ye ayabatsindishe! Imbogo n’iyayo, ni inkono ivuga Nyirakigeri azaba yicaranye mu mpinga ya Nyamweru; azayishyiremo amazi yarike agumye ashigishe mo igikoma cyo guhembura ingabo, zitsinde Abanyoro”!
Muguruka amaze kubyumva no kubitora arataha abibwira shebuja. Iyo mitsindo yose barayikoresheje maze Abanyarwanda batsindira Abanyoro ku Muganzacyaro wa Runda. Ni n’aho izina rya Muganzacyaro ryaturutse.

Mu Kinyarwanda cy’icyo gihe ijambo icyaro ryasobanuraga igihugu cy’amahanga, bityo ku Muganzacyaro ni aho u Rwanda rwatsindiye igihugu cy’amahanga (Abanyoro). Abanyoro bafashwe mpiri bacibwa intoki n’amano, bapfa urupfu rubi!
Iki gitero cy’Abanyoro ni cyo cyabaye intandaro yo gutuma Turagara kwa Nkuba ya Sabugabo ngo ajye kuraguriza insinzi maze birangira gutuma Turagara ari nko kutagira uwo utuma! Ni uko rero Turagara yabaye iciro ry’umugani bacira umuntu watumye indangare bakamubwira bati: “Watumye Turagara”. Gutuma Turagara: Gutuma indangare.

Related posts

Insigamigani: Gukunda utagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba

Rutebezamacumu

Insigamigani: Aho guhakwa n’umugore wamwinjira

Rutebezamacumu

Insigamigani: Agarukiye hagati y’urupfu n’umupfumu

Rutebezamacumu

Leave a Comment