Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Arabica nka Rukoro

Uyu mugani bawuca bashaka kumvikanisha ko umutegetsi runaka yica abantu nta kubabarira bityo akaba ari umugome kabuhariwe. Ubwo nibwo bagira bati: “Arabica nka Rukoro”. Imvano yawo ni Rukoro rwa Ngaruyinka wari umutware wo mu Kinyaga, ku ngoma ya Kigeri Ndabarasa, wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1730 n’uwa 1741.
Umwami Kigeri Ndabarasa ni we mwami wa mbere wategetse Ikinyaga acyoherejemo abatware be. Mbere ya Ndabarasa Ikinyaga cyatwarwaga n’abakuru b’imiryango ariko bagatanga amaturo ku mwami w’u Rwanda nk’ikimenyetso cy’ubuyoboke. Uturere tw’u Bukunzi n’u Busozo two twarigengaga bitewe n’uko twari dufite abami b’abahinza bakaba ab’imihango y’umwami w’u Rwanda ku bijyanye n’ubuvubyi bw’imvura kimwe n’ubuvumyi bw’ibyonnyi.
Abami batwaraga u Bukunzi n’u Busozo bari abo mu bwoko bw’ Abagesera bitewe n’uko bakomoka mu Bugesera. Kera ku ngoma ya Gihanga u Bugesera bwahoze bukoze igihugu kimwe n’Igisaka Gihanga atarabitandukanya. Nyuma rero aho Igisaka kigabanyirijwemo kabiri, igice kimwe kikaba Igisaka, Gihanga yakigabiye umuhungu we Rutsobe ariko bene cyo barakimwangana. Naho ikindi gice cyiba u Bugesera. Iryo zina ry’u Bugesera ryaturutse ku izina ry’umwuzukuru wa Gihanga Kanyabugesera mwene Mugondo wa Gihanga wagabiwe icyo gihugu.
Nyuma ariko ku ngoma zo hanyuma, umwami w’u Rwanda yirukanye Abagesera bamwe bari batuye mu karere kari hagati ya Muhazi, Nyabarongo n’ikiyaga cya Mugesera bajya gukonda ishyamba muri za Nyungwe mu karere ka Busozo na Bukunzi, abandi bajya kurikonda mu karere k’u Bushiru. Ni yo mvano y’uko abo bami bakomeje gutegeka utwo turere ari abami b’abahinza. Muri abo bahinza banyuma bagejeje mu gihe cy’ubukoloni hari nk’uwitwa Nyundo mu Bukunzi na Nyamakwa mu Bushiru.
Bigeze rero ku ngoma ya Kigeri Ndabarasa, uturere tw’Ikinyaga tutari u Bukunzi n’u Busozo twatwarwaga n’abakuru b’imiryango ntitwari tukiyoboka neza umwami w’u Rwanda. Ibyo byatumye Ndabarasa yohereza muri utwo turere ingabo zitwa Mpara ziyobowe n’umugabo w’Umwega witwa Rwanteri mwene Bigaragara bya Makara. Akarere ka Mpara ko mu Kinyaga gakomora iryo zina ku ngabo za Rwanteri zitwaga Mpara. Byongeye kandi abakomoka kuri Rwanteri bivugwa ko kugeza vuba aha bari bagituye za Shangi ku nkengero za Kivu mu Kinyaga.


Rwanteri rero yaje gusanga akarere k’Ikinyaga ari kanini kandi abaturage baho batayoboka, maze asaba umwami Ndabarasa kumwoherereza izindi ngabo zo kumufasha kuyobora Ikinyaga.

Kigeri Ndabarasa yahise amwoherereza ingabo zitwa Biru zitwarwa n’ Umunyiginya w’Umukobwa (akomoka kuri Mukobwa) witwa Rukoro. Na none kandi aho izo ngabo zitwa Biru zatwaraga ni ho kugeza ubu hitwa muri Biru. Rukoro rero ahageze ngo yabaye umutware w’umwicanyi kabuhariwe ku buryo yakuragaho ikintu cyose abona cyabangamira ubutegetsi bwe, bituma yica abantu batabarika mu karere yatwaraga. Ni yo mpamvu rero Rukoro yahindutse iciro ry’umugani ugira uti : “Arabica nka Rukoro”! Kuva ubwo kugeza ubu iyo abantu babonye umutware w’umugome wica abantu benshi ntakubabarira bamugereranya na Rukoro. Arabica nka Rukoro: Ni umugome kabuhariwe

Related posts

Insigamigani: Batumye Turagara

Rutebezamacumu

Insigamigani: Igishongore cy’umugore ni cyo cy’imbwa

Rutebezamacumu

Insigamigani: Amukuye aho Umwami yakuye Busyete

Rutebezamacumu

Leave a Comment