Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Amukuye aho Umwami yakuye Busyete

Amukuye aho Umwami yakuye Busyete, uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu wari umwinazi avanywe i bujyahabi n’umuntu umugobotse maze akamushyira aho benshi bifuza. Ubwo rero nibwo bagira bati: Amukuwe aho umwami yakuye Busyete”! Imvano yawo ni umutwa witwa Busyete wagizwe imfura mu rwimo rwa Cyirima Rujugira, nko mu mwaka wa 1700.

Cyirima Rujugira yimye ingoma asimbuye ise Yuhi Mazimpaka nyuma y’ingorane nyinshi yaciyemo ziturutse kuri se wari umwami udasanzwe. Umwami Yuhi Mazimpaka ni umwe mu bami b’u Rwanda baranzwe n’ibintu bidasanzwe byaba ibyiza byaba n’ibibi: dore na we ni we mwami wagize uburanga buhebuje, ni we mwami w’umuhimbyi w’ibisigo, ni we waranzwe n’ifuhe ry’abagore rikabije; ariko igihebuje byose mu bibi ni we mwami wenyine warwaye indwara y’amakaburo (ibisazi by’abakomeye).
Ibyo bisazi bye bitahoragaho ahubwo byageraga igihe bikajagura; ni byo byatumye yica abantu benshi kuko cyaziraga ko baboha umwami nk’uko bigenda ku bandi basazi! Umuntu rero wazaga kumureba agakubitana n’uko amakaburo ye yahagurutse yaramwirasiraga cyangwa akamutanga agapfa!

Ibyo ni byo byatumye abatware benshi bahunga igihugu barimo n’umuhungu we Rujugira wari wararazwe ingoma. Intandaro yabaye ko muri iyo minsi Rujugira yari yatirimukiye mu rugo rwa se, maze asohotse imfizi ya Mazimpaka yarubagamo ihagarara ku ruhamo rw’umuryango imubuza kugenda. Abuze uko abigenza ayitera icumu, kugira ngo imubise agende, hato Mazimpaka atamusanga aho akamugira nk’uwejo. Rujugira yahunze atinya ko Mazimpaka yamukurikiza undi muhungu we witwaga Musigwa yarashe ku manywa y’ihangu agira ngo ni umujura uje kwiba nijoro! Nibwo Mazimpaka yakuriza mo no guhimba igisigo cyitwa Singikunda ukundi kigira kiti: nkunda ibyo nkunze ntibinkundire; aho kunkunda birankuka bikajya i Kamagoma gukungika iyo kure; gukunda ikitagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba.
Rujugira yabonye amaze kwica iyo mpfizi Rushya ajya kubwira umugore we yakundaga witwa Karira ibyago agize; amubwira ko ibyiza ari uko bacika! Niko guhungira mu Gisaka kwa Kimenyi Getura bamutuza ahitwa i Gahurire, ndetse Kimenyi anamushyingira umukobwa witwa Rwesero wari uwa murumuna we Muhoza. Uyu Rwesero ni we waje kuba nyina wa Kigeri Ndabarasa.
Haciyeho iminsi, Mazimpaka yibuka ibyo kuraga ingoma. Atuma kuri Rujugira ngo ahunguke aze amuzungure. Rujugira yanga kubyemera, kuko yakekaga ko se amuresaresa ngo abone urwaho rwo kumwica nka Musigwa. Amaze kubyanga, i Rwanda bacura inama yo kujya kwiba umugore we Karira; bati: “Nagera mu Rwanda akiyumvira imvaho, azatuma ku mugabo we, amwizeze akunde agaruke. Baragenda bazana Karira n’abana be rwihishwa; Rujugira atabizi. Bamugejeje ku Kamonyi, bacura indi nama yo kumwubakira kure yaho, bamujyana ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga.
Nuko Mazimpaka amaze gutanga, murumuna we Muteyi n’abiru bimika umuhungu we Rwaka. Ariko amugara bidatinze kuko yahumye na nyina Rukoni agasara, bituma bavuga ko ari ingoma ibarashe bitewe n’uko Rwaka yayimye atarayirazwe na se. Noneho, batuma kuri Rujugira, bamusobanurira uko ibintu bimeze. Arahunguka baramwimika yitwa Cyirima (ni we nyir’ ibisigazwa by’umubiri biri mu mu nzu ndangamateka y’i Butare). Ariko mbere yo kumwimika, bari babanje kunywesha (kuroga) umugore we Karira by’ubwiru kuko yari yaracikanye n’umugabo we. Mu Rwanda gucikana n’umugore cyangwa imbwa byari ikizira; bavugaga ko umugore ari uw’ibwami, imbwa ikaba ishumi ry’ibwami, uwabaga yarabicikanye nyuma agacikuka, umugore we yamutaga iyo ngiyo, imbwa akayica akabona kugaruka mu Rwanda. Karira bamaze kumwica, umugabo we amaze kwima ingoma y’u Rwanda, abaza aho ari n’abana be. Bamwerurira ko yapfuye, naho abana bakaba bari ku Kivumu cya Mpushi. Arumirwa arababara cyane, nibwo avuze ijambo ry’agahinda ryahindutse umugani, ati: “Nta byera ngo de; iyo nima Karinga ndi kumwe na Karira”! Ubundi umwami yimana ingoma na nyina umubyara.
Ubwo Rujugira yahungaga, Mazimpaka yahise atanga nyina Kirongoro mwene Kagoro ngo bamwice. Ariko kandi umutwa witwa Busyete wagombaga kumwica aho kugira ngo abikore; yagiye kumuhisha mu Bumbogo. Ubwo Rujugira yimaga bazi ko nta nyina yapfuye bituma yimana na nyina wabo witwaga Turira. Icyatumye Busyete adahita yerekana Kirongoro ni uko Rujugira yimye Mazimpaka wari watanze Kirongoro yari akiriho. Byongeye kandi n’aho Mazimpaka atangiye; Rujugira yahise arwanira ingoma n’uwitwa Nama ku buryo Busyete n’Abiru bamufashije guhisha Kirongoro batari kumwerekana Rujugira ataratsinda Nama.
Rujugira rero amaze gutsinda Nama na nyina Gahogoza, Busyete aboneraho kujya gutarura Kirongoro amumurikira Rujugira. Rujugira yaranezerewe cyane maze agororera

Busyete kumupfurakaza, amugororera imisozi n’inka, ndetse anamushyingira mushiki we Murangamirwa, ari we wabaye nyirakuru w’Abasyete. Abasyete bakomeje gushyingirana n’abo kwa Rujugira ku buryo n’umwuzukuru wa Busyete witwa Rugira rwa Semakamba na we yashyingiwe umwuzukuru wa Rujugira witwa Bajeyi ba Sharangabo , ndetse n’igihe cyo gutahira kigeze amugororera u Murera n’u Bugoyi.
Bajeyi ni wawundi wananiwe iby’urugo bakabikurizaho umugani uvuga ngo: “Yarezwe bajeyi”. Ubwo iby’urugo byamunaniraga, Rujugira yamukuye yo ashyingira Rugira undi mwuzukuru we witwa Nyamashaza. Maze rero Busyete wahoze ari umutwa w’ibwami ushinzwe kwica abo umwami atanze; yaje gupfurakazwa uko ibisekuru byakurikiranye maze ubutwa bwabo buribagirana baba imfura mu zindi. Aho rero umwami Rujugira yakuye Busyete ni mu butwa maze ashyirwa mu mfura z’Abatutsi. Gukura umuntu aho umwami yakuye Busyete: Gutabara umuntu ukamukura ahantu hasuzuguritse maze ukamushyira aho benshi bifuza kuba.

Related posts

Insigamigani: Ibintu byacitse

Rutebezamacumu

Insigamigani: Agarukiye hagati y’urupfu n’umupfumu

Rutebezamacumu

Insigamigani: Haguma umwami Ingoma Irabazwa

Rutebezamacumu

Leave a Comment