Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Amata y’i Rurembo yishyurwa amaraso

Uyu mugani bawuca iyo bagira ngo bumvishe umuntu ko ubuhake bwiza ugiriye kuri Shobuja, byanze bikunze naterwa ugomba kuzamurasanira byaba ngombwa ukagwa ku rugamba umuzira. Ubwo rero nibwo bagira bati umenye neza ko“amata y’i rurembo yishyurwa amaraso”! Waranguruwe na Bisangwa bya Bigombituri ubwo yiyemezaga kugwa mu gitero cy’i Shangi ku ngoma ya Mibambwe Rutarinda mu mwaka wa 1896.

Intambara y’i Shangi ingabo z’u Rwanda zatabayemo zirwana n’abazungu b’Ababiligi, yatewe n’ibishuko bya Kabare na bagenzi be bifuzaga ko abagomba kurwanirira Rutarindwa bayigwa mo maze bakabona uko bimika Musinga.

Nyuma gato y’urupfu rwa Mugugu na we wishwe no kwa Kabare muri ubwo buryo; nibwo Abazungu badutse i Shangi mu Kinyaga mu mwaka wa 1896.

Inkuru rero ko abazungu binjiye mu Rwanda yageze ibwami izanywe n’abatasi, bamenyesha Mibambwe Rutarindwa ko abazungu bageze mu gihugu. Rutarindwa ahamagaza abatware be abagisha inama.

Abiru bati: “Ntitubatere kuko Rwabugiri yaraguje i Karagwe bamubwira ko ntawe urasana n’abazungu ahubwo abareka bagaturana”. Nibwo rero abanzi ba Rutarindwa barimo Kabare bamushutse bati: “Nta gihugu giterwa ngo kibure kurasanirwa”! Rutarindwa nibwo yohereje ingabo zitwa Abashakamba na Nyaruguru umugaba aba Bisangwa bya Rugombituri.

Nuko iz’ibwami ziratabara, habanza yo Abashakamba. Bagisakirana n’iz’abazungu, umugabo Rukaka w’Umushakamba abwira umugaragu we ati: “Mpa ingabo yanjye”. Akiyimuhereza abazungu bayicishamo urusasu arapfa. Nibwo Abashakamba bavuze bati: “Icyadukingiraga ko bakigize ubusa murabona turwana na bo”? Ubwo bavugaga ingabo ya Rukaka. Abashakamba bahera ko basubira inyuma batinya kurasana n’abazungu.

Ubwo Muhigirwa mwene Rwabugiri yari yabakurikiye n’ingabo ze zari zigizwe n’Intererarubango, Ijuru n’Abaganwa, maze bahura n’Abashakamba bababaza igitumye basubira inyuma. Abashakamba bati: “Tugaruwe n’ingabo ya Rukaka yari umutamenwa”! Ubwo ingabo za Muhigirwa zibacaho ziratabara.

Ngo bagere i Shangi, Muhigirwa arabahagarika arababwira ati: “Mufate ingabo gusa abe arizo mutabarana ntihagire utabarana icumu n’umuheto, kandi mubwire abagaragu bitwaze inkangara, baze gusahura abazungu imyenda myinshyi! Ubwo bibwiraga ko imbunda abazungu barwanisha zimeze nk’izo kwa Ntare mu Nkore kuko bari bamaze iminsi batabarutse yo kandi batsinze.
Ubwo rero izo kwa Muhigirwa zashyikiranaga n’abazungu; abazungu baziroshyemo urufaya rw’amasasu ako kanya hapfa abantu icumi, abandi bihisha munsi y’umugunguzi. Abo bari bihishe munsi y’umuguguzi bari bambaye inkindi hakaba umugabo witwa Rwagitare utari uyambaye kuko Muhigirwa yari yayimwimye, ni ko guseka abihishe kandi bahawe inkindi. Abo bari bihishe babyumvise bava munsi y’umugungunzi batera mu kigo cy’abazungu! Si ukubarasa barabararika!

Ubwo baraneshwa Muhigirwa arahunga. Ahuye na Bisangwa wari umugaba mukuru Muhigirwa ati: “Abazungu baranyaze nk’aho bangabiye bo kanyagwa”! Ubwo yavugaga ko bamumariye ingabo.

Bisangwa aramubaza ati: “Mwana wa Rwabugiri! Uratinyuka ugahunga”? Muhigirwa ati: “Nubwo umwami ubwe yaza hano namubwira ko mpunze! Sinzongera kurwana n’abazungu”! Bisangwa aramubwira ati: “Guhunga uva mu kindi gihugu wari wateye ndabyumva kuko uba ushaka gutaha mu Rwanda! Ariko se guhunga uri mu Rwanda, urashaka kujya kuba he? Ntuzi ko amata y’i Rurembo yishyurwa amaraso”! Yongera ho ati: “Niba ntashoboye gutsinda abazungu, ntabwo najya ibwami ngo mbwire umwami ko mbahungiye ku butaka bw’u Rwanda”!
Mu by’ukuri icyari ku mutima wa Bisangwa ubwo yiyemeza ga gutera abazungu; kwari ukwiyahura kuko yaranavuze ati: ”Ntabwo nasubira inyuma ngiye kugwa yo, sinashobora inzangano nsize Nduga”! Ubwo yavugaga urwangano rw’Abega n’Abanyiginya mbere y’uko ibintu bicikira ku Rucunshu.
Bisangwa amaze kuvuga atyo yahise ahaguruka agenda atumura itabi yerekeza mu nkambi y’abazungu aherekejwe n’umuntu umwe witwa Serubyogo wari ufite umuheto n’ingabo. Ntibyatinze abazungu bahise bamurasa isasu mu gahanga agwa hasi! Nyuma rero amagambo Bisangwa yabwiye Muhigirwa ko “amata y’i Rurembo yishyurwa amaraso” kandi we ubwe akaba yaratanze amaraso yishyura ayo mata; byatumye abantu bayagira umugani. Ubusanzwe umugani wajyaga ukoreshwa uhwanye n’uwo ni ukomoka kuri Ruganzu Bwimba uvuga ngo: “Abo ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso”. Amata y’i Rurembo yishyurwa amaraso: Abo ubutegetsi bwakamiye ni bo bagomba kuburwanira mbere y’abandi byaba ngombwa bakaba ari bo babupfira.

Related posts

Insigamigani: Ibintu biri mahire

Rutebezamacumu

Insigamigani: Amukuye aho Umwami yakuye Busyete

Rutebezamacumu

Insigamigani: Batumye Turagara

Rutebezamacumu

Leave a Comment