Inyamibwa
Image default
Abatware Ibikomangoma

Igikomangoma: Umutware RWIGEMERA Gérard

Umutware RWIGEMERA Gerard ni mwene Igikomangoma ndetse Umutware RWIGEMERA Etienne na KANTARAMA Eulalie, Akaba imfura mu bana bibarutse.

Yavutse mu w’i 1932, Umwaka umwe nyuma yaho Ababiligi birukanye Umwami Yuhi V Musinga ku ntebe y’Ubwami bamuciriye i Shangi mu kinyaga.

Unyuze ku muzi wa Se, Umutware Rwigemera akomoka mu muryango mugari w’Abahindiro, ni ukuvuga abakomoka ku Mwami Yuhi IV Gahindiro.

Nyina umubyara akaba Umwega wo mu muryango mugari w’Abahenda.

Umutware Rwigemera Gerard ni musaza w’umuhanzikazi w’umunyabigwi ndetse igikomangoma Uwera Rwigemera Florida.

Kandi akaba umuhungu w’Abami Nyir’icyubahiro Umwami Mutara III RUDAHIGWA ndetse na Nyir’icyubahiro Umwami Kigeli V NDAHINDURWA.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa n’Umutware Rwigemera Gerard

Akaba umwuzukuru w’umwami w’u Rwanda Yuhi V MUSINGA ndetse na NYIRAKABUGA Therese, bikamugira umwuzukuruza w’Umwami Kigeli IV RWABUGIRI n’Umugabekazi Nyirayuhi V KANJOGERA.

Umutware RWIGEMERA Gerard yabaye igisonga cy’umutware atwara i Karama mu w’i 1957 kugeza 1959.

Muri Gashyantare 1960, yahawe kuyobora u Rukiga abigororewe na Se umubyara ( Igikomangoma RWIGEMERA Etienne) kugeza mu w’i 1961.

Nyuma y’aho u Rwanda rubonye ubwigenge mu w’i 1962, Umutware Rwigemera yagiye kuba hanze y’igihugu, aho yabaye mu bihugu bitandukanye nk’u Burundi, Kenya ndetse na Norvege.

Umutware Rwigemera Gerard mu za bukuru

Tariki 18 Mutarama 2019, Ku myaka 87, Umutware Rwigemera Gerard yatashye mu inkuba kwa Gasani na Shyerezo

Related posts

Umutware w’i Nyantango MUTERAHEJURU Deogratias

Rutebezamacumu

Albert Mpiga: Umutware watwaye i Gisaka

Rutebezamacumu

Umwakagara Nyantabana

Rutebezamacumu

Leave a Comment