Inyamibwa
Image default
Abatware

Umutware w’i Nyantango MUTERAHEJURU Deogratias

Umutware Muterahejuru Deogratias ni umuhungu w’umutware Ruzige.

Unyuze ku muzi wa Se, Muterahejuru akomoka mu muryango mugari w’Abagunga.

Abagunga bafite inkomoko kwa Mugunga wa Ndoba, Se w’uyu mutware ni mwene Kavutse ka Byabagabo bya Ruyenzi rwa Mutaga wa Rutamu rwa Nyiramakende ya Mugunga wa Kibogo cya Ndahiro II Cyamatare,Umwami w’u Rwanda.

Umutware Muterahejuru Deogratias ni Umukwe w’Umwami Yuhi V Musinga, akaba muramu w’Abami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa ndetse n’Igikomangoma akaba ndetse Umutware Rwigemera Etienne, n’ibindi bikomangoma.

Uyu mutware yashakanye n’igikomangoma Musheshambugu Gertrude, Umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga yabyaranye na Kanyange.

Aba bombi babyaranye umwana w’umukobwa bamwita Mukabagorora Gaudence.

Tariki 17 Kamena 1940, yahawe gutwara i Nyantango asimbuye Umutware Projet Fundi w’Umwakagara.

Icyivugo cye yagiraga ati: ” Ndi Semwaga mu binani by’Inshongore inshogozabahizi “

Related posts

Umutware w’i Mukingo Butera bwa Nturo

Rutebezamacumu

Igikomangoma: Umutware RWIGEMERA Gérard

Rutebezamacumu

Bisangwa mu mahina bya Mwezi: Umutware Rwabutogo

Rutebezamacumu

Leave a Comment