Inyamibwa
Image default
Abatware

Umwakagara Nyantabana

Umutware Nyantabana umuhungu wa Kabare, akaba yaravutse mu mpera z’ikinyejana cya cumi n’icyenda .

Uyu Rwakagara ni umugabo wahamije imyato mu Rwanda, akaba mwene Gaga rya Mutazintare, akaba ari uwo mu muryango mugari w’Abega bo mu nzu y’Abagaga.

Ni umwe mu Bega babayeho neza, bagira n’ibikorwa bikomeye mu Rwanda, maze agira n’amavugwa y’ikirenga, akomora ku kuba yarabyaye abana benshi kandi bakaba ibihangange ku ngoma z’abami b’u Rwanda nka Rwabugiri, Rutalindwa, Musinga, Rudahigwa na Ndahindurwa.

Rwakagara yabayeho ku ngoma ya Gahindiro, iya Rwogera n’iya Rwabugiri, amateka akaba agaragaza ko ibisigisigi by’abo mu muryango we bikiri no mu buyobozi bwo mu Rwanda rwa vuba aha ubwo aya mateka yandikwaga.

Umuryango we wagize ibigwi byinshi no mu mateka ya vuba aha, cyane mu guhangana n’Abakoloni b’Ababiligi no mu ibohorwa ry’u Rwanda.

Rwakagara yabaye Umugaba w’Ingabo z’imitwe ibiri y’Uruyange n’Ingeyo, yombi yo ku ngoma ya Yuhi Gahindiro. Yanabaye Umugaba w’Ingabo w’imitwe y’Ingeyo, Abasoni n’Inkotanyi ku ngoma ya Kigeli Rwabugiri.

Burya nta mugayo n’ubundi “Amavugwa agira aho avuka n’aho avomwa.’’ Rwakagara yari musaza wa Nyiramavugo Nyiramongi wari umugore wa Gahindiro, aza no kuba Umugabekazi w’umuhungu we Mutara Rwogera. Ni ukuvuga ko yari muramu w’Umwami Yuhi Gahindiro, akaba nyirarume w’Umwami Mutara Rwogera.

Abakagara bakaba baragaragiye inganji karinga aho bamwe babaye ibibanda, abatware batwaye imisozi itandukanye i Rwanda ndetse bakaba mu mutwe w’ingabo z’ingangurarugo.

Mu bihe by’ingoma ya Kigeli Rwabugiri, benshi mu bahungu ba Rwakagara, bari abagaba b’imitwe y’ingabo itandukanye yafashije Rwabugiri koromya amahanga no kuyagusha ruhabo.

Bamwe muri bo twavuga nka:

1. Nyamushanja watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Uruyange

2. Kabare watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Indinda

3. Ruhinankiko watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Abadaraza

4. Giharamagara watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Abasozi n’ Inkotanyi afatanyije na se Rwakagara

5. Cyigenza watwaraga Umutwe w’Ingabo z’i Nyantango

Ibyaranze Ubuzima bwa Nyantabana

Umutware Nyantabana avukana n’umutware Rwabutogo watwaye u Buganza bwa Ruguru.

Umutware Nyantabana

Amaze kugira imyaka y’ubukure, yarongoye Nyirakigwene Dancille Umukobwa wa Mpabuka mwene Ntembe ya Rutinywa rwa Sengenge wa Gahaya ka Segisengo cya Nzuki za Mutara I Semugeshi.

Aba bombi babyaranye umwana w’umuhungu bamwita Bangambiki.

Umutware Nyantabana yatwaye i Mbuye mu Nduga (yaje kuba Gitarama, ubu ni mu karere ka Muhanga) yitabye Imana akiri muto mu myaka kuko yitahiye afite imyaka 22 gusa.

Nk’uko byari bisanzwe muri kiriya gihe iyo umutware yapfaga, byabaga ngombwa ko azungurwa n’umuhungu we mukuru.

Ku mutware Nyantabana byabaye ngombwa ko azungurwa n’umugore we Nyirakigwene kuko Bangambiki yari akiri muto.

Related posts

Umutware w’i Nyantango MUTERAHEJURU Deogratias

Rutebezamacumu

Intare y’akanwa: Umutware Kamuzinzi ka Rusagara

Rutebezamacumu

Albert Mpiga: Umutware watwaye i Gisaka

Rutebezamacumu

Leave a Comment