Inyamibwa
Image default
Abatware

Albert Mpiga: Umutware watwaye i Gisaka

Yavutse ku ngoma y’Umwami Mutara II Rwogera, abyiruka ku ngoma y’ingoma Kigeli V Rwabugiri.

Umutware Albert Mpiga, ni mwene Sharamanzi, akaba yaratwaye i Migongo mu Gisaka cy’Abazirankende.

Gisaka y’abazirankende yari igizwe n’impugu eshatu ari zo Migongo y’I Burasirazuba(Komini Rukira na Rusumo ho muri Kibungo),

Ubu ni mu Karere ka Kirehe ; Gihunya rwagati(Komini Kigarama, Kabarondo na Birenga ho muri Kibungo) ubu ni mu Karere ka Kayonza n’igice cy’Akarere ka Ngoma ; Mirenge y’i Burengerazuba(Komini Sake na Mugesera ho muri Kibungo), ubu ni mu Karere ka Ngoma.

Unyuze ku muzi wa Se, Umutware Albert Mpiga akomoka mu muryango mugari w’Abajembe mu bwoko bw’Abashambo.

Abashambo bakomoka kuri Mushambo wa Kanyandorwa I Sarugabo, barazwe igihugu cya Ndorwa, ingoma-ngabe yabo ikitwa Murorwa.

Se w’umutware Albert Mpiga ni mwene Jembe rya Mushongore wa Nyagacuzi ka Gahaya ka Murari.

Uyu Gahaya akaba Umwami wa nyuma w’ingoma ya Ndorwa y’Abashambo, uyu akaba yaratanze Akaba ari nawe waguye ku rugamba ubwo umwami w’u Rwanda rwa Gasabo Cyirima II Rujugira yoherezaga umuhungu we w’Igikomangoma waje kwima ingoma nka Kigeli Ndabarasa gutera Ndorwa.

Umutware Albert Mpiga yavutse mu mwaka w’i 1853 mbere y’uko u Rwanda rwa Gasabo rwigarurira i Gisaka, yabyirutse Se umubyara ari umutware w’umusigire (Chef par Interim) wa Migongo mu mwaka w’i 1875 ubwo Umwami Kigeli IV Rwabugiri yigaruriraga i Gisaka akacyomeka ku Rwanda.


Kubera ubushishozi n’ubushobozi bw’umutware Mpiga, yahawe inshingano zo gutwara i Migongo muw’i 1916 nk’umutware w’umusigire n’uko 1931 aba umutware mu buryo busesuye kugeza asimbuwe n’umuhungu we Antoinne Kanyangira mu w’i 1947.

Umutware Albert MPIGA


Mu w’i 1959, ubwo mu Rwanda habaga imyivurumbagatanyo Abatutsi benshi bakameneshwa, Umutware Mpiga yahungiye mu gihugu cy’u Buganda.
Mu buhungiro, yabayeho ubuzima butoroshye, mu mwaka 1964 ku myaka 111 ataha mu inkuba kwa Shyerezo.

Related posts

Umwakagara Nyantabana

Rutebezamacumu

Bisangwa mu mahina bya Mwezi: Umutware Rwabutogo

Rutebezamacumu

Igikomangoma: Umutware RWIGEMERA Gérard

Rutebezamacumu

Leave a Comment