Inyamibwa
Image default
Abatware Ingenzi

Umutware w’i Mukingo Butera bwa Nturo

Umutware  Butera Frederic uzwi cyane nka Butera bwa Nturo, ni mwene Nturo watwaye i Kabagali muri Nyanza n’Umutwarekazi Angeline Kampororo.

Unyuze ku muzi wa Se, Butera bwa Nturo akomoka mu muryango mugari w’Abanana, naho nyina umubyara akomoka kuri Cyigenza cya Rwakagara.

Abanana bakomoka kuri Munana wa Gihana cya Cyilima II Rujugira.

Umuryango w’Abanana wakomotsemo ibihangange byagiye bigaragira ingoma.

Umuryango wa Butera bwa Nturo mu mizi

Se umubyara ni mwene Nyirimigabo ya Marara ya Munana wa Gihana Nyamihana cya Cyilima II Rujugira.

Uyu Gihana Nyamihana ni umwana w’imfura w’Umwami Cyilima Rujugira ndetse akaba Umutabazi w’umucengeri watabariye mu gihugu cy’u Burundi.

Umutware Butera Frederic mu mabyiruka ye yabaye intore mu itorero ryitwaga “ Intaganza “ ry’i Kabagali aho Se Umutware Nturo yatwaraga.

Ababyeyi b’Umutware Butera, Umwakagarakazi Kampororo n’Umunana Nturo

Amaze kuba mukuru bihagije,  yatwaye i Mukingo ya  Nyanza y’i Nduga.

Ubuzima bwa Butera bwa Nturo nk’Intore

Umutware Butera yatwaraga itorero “ Indashyikirwa “ ryabarizwagamo intore z’ikirenga nka Sayinzoga  Gallican (Uyu akaba sekuru w’intore Yvan Burabyo uzwi nka Yvan Buravan) , Sentore Athanase, Munyezamu  Inkumburwa,Mudakikwa wa Rwatangabo (uyu akaba sekuru w’Intore Ngarukiye Daniel), Safari wari uzwi nka Rutem’ikirere  na Gakuba Rutishingwa (Uyu akaba sekuru w’intore Rumata Joel uzwi nka Ruti Joel).

Izi ntore z’ikirenga zigarukwaho mu nkuru y’abahungu bagiye gutaramira abashyitsi bitabiriye ibirori byo ku murika ikirango cyitwa Atomium  mu cyiswe Expo 58 cyangwa se Exposition Universelle de 1958.

Tariki 21, werurwe 1958 nibwo Umwami Mutara III UDAHIGWA yatumijeho muramu we ndetse akaba Umutware  Deogratias Bijwara ngo hatangire imyiteguro y’iryo murika.

Expo 58 yatangiye tariki 17, mata uw’i 1958 kugeza 19, Ukuboza muri uwo mwaka ndetse yitabirirwa n’ibihugu 44 mu byo ku migabane itadukanye y’isi.

Intore z’i Rwanda zahaserutse neza zihagarariwe na Butera bwa Nturo, n’uko Inkuru y’abahungu ivuka ityo.

Butera yari intore y’igihangange  dore ko benshi mu ndashyikirwa zamwirahiraga, by’akarusho Intore y’Ikirenga Sentore Athanase wa Munzenze waje kwita izina Umwana we w’Umuhungu Butera Alphonse benshi muzi nka Massamba Intore.

Umutware Butera niwe umunyabigwi Cecile Kayirebwa yaririmbye mu indirimbo “Tarihinda “, amusingiza agira ati: “Arabarusha Butera Urya mwana wa Nturo Hinda Mama “

Ibigwi bya Butera bwa Nturo

Ubu buhanga bwe, bwatumye Ubwami bw’ububiligi bufata umwanzuro wo ku mushyira ku noti yakoreshwaga mu kongo mbiligi ndetse na Ruanda-Urundi.

Ikindi nanone, uyu mutware agaragara muri filimi yitwa “ Les mines du roi Salomon “ igaragaramo abandi batware nka Mwikarago Vincent (uyu yatwaye I Mushishiro), Igikomangoma Baziga mwene Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro, Benempiga claver (Umubyeyi wa Padiri Byusa Eustache), Umucamanza Iyarwemwa Francisco , Igikomangoma Gahondogo umuhungu  wa Nzirabatinya mwene Nyamashara wa 

Amwe mu mashusho agize iyi filimi, aherekanwa u Rwanda bayakiniye I Rusatira mu kwezi kwa Mutarama kugeza Gashyantare  muw’i 1950, nuko isohoka kwezi k’Ugushyingo  muri uwo mwaka.

Iyi filimi irimo amashusho Umutware Butera bwa Nturo ahamiriza neza cyane binogeye amaso,  benshi mu rubyiruko rw’ubu bakunze kwifashisha ngo bavome ubuhanga bwe.

 Umutware Butera ni Umuvandimwe w’abatware bane bamenyekanye cyane ari bo : Umutware Bwanakweli Prosper (washinze ishyaka RADER), Umutware Nkuranga Oswald, Umutware Nkusi Alphonse, Augustin Muhikira ndetse n’Umutware Higiro Themistocles. 

Akaba mwene-se w’umutware  Kamuzinzi Godefroid wamenyekanye cyane nka Rutemangusho, Intare y’Akanwa ndetse akaba mubyara w’abami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa, hiyongeraho Lazare Ndazaro 

Ikindi nanone, akaba umwishywa w’umutware w’ikirangirire Rwubusisi Joseph, Kampayana (Sogokuru w’umukuru w’Inganji y’u Rwanda Paul KAGAME) ndetse n’abandi batware bo mu muryango mugari w’Abakagara.

Hifashishijwe: – Prosper Bwanakweli, Dantes SINGIZA

– Ikiganiro na Rumata Joel (Umwuzukuru w’intore Gakuba Rutishingwa)

– Inyandiko  ndetse n’ikiganiro kuri Facebook (Imfura Loic)

Related posts

Intare y’akanwa: Umutware Kamuzinzi ka Rusagara

Rutebezamacumu

Impirimbanyi ya Hip Hop mu Rwanda, DJ Berry

Rutebezamacumu

Albert Mpiga: Umutware watwaye i Gisaka

Rutebezamacumu

Leave a Comment