Inyamibwa
Image default
Inyandiko

u Rwanda rw’Abanyarwanda: Igitekerezo cy’Ibirari n’Inkomoko y’Ibintu ni’iy’abantu

Byanditswe na Prof. NYAGAHENE Antoine

Mu myumvire y’Abakurambere bacu ba mbere, “Isi” yose (=Cosmos) yari u-Rwanda. Iyo myumvire kandi, twakwita “imyumvire y’umwimerere” w’Abanyarwanda, tuyisanga mw’isesengura ry’umurage w’imigani n’ibitekerezo Abakurambere bacu badusigiye. Kimwe muri byo ni “igitekerezo cy’IBIRARI” kitugezaho amavu n’amavuko y’imiryango n’amoko yose, kitwereka ukuntu amwe muri ayo moko yakomotse kw’i-Juru (=ay’Ibimanuka-), andi agakomoka -Ha-Si- ku butaka bw’iyi “Si” (= ay’Abasangwabutaka), ndetse ngo hari n’andi yaba yaravuye mu “kuzimu”, kwa NYAMUZINDA, ariho rimwe na rimwe bita i-Butumbi. Ariko kutumva imvugo ihanitse yakoreshejwe mw’iyo migani no muri ibyo bitekerezo niho havuye intandaro yo kugoreka amateka y’uru Rwanda rwacu. Ababanje kubyumva nabi bagira ngo bandike ayo mateka ni Abazungu, ibiramambo ariko nuko n’Abanyarwanda ubwabo byaje kubabera ingorabahizi. Nizeye ko nibura iyi nyandiko yatuma natwe ubwacu twumva ururimi n’imvugo bikubiyemo ubuhanga bwinshi bwuje Ubwiru n’Ubucurabwenge Abakurambere bacu bakoresheje kugira ngo batugezeho kandi batwumvishe uko inkomoko zacu ziteye bitandukanye cyane n’iby’Abazungu b’Abakoloni cyangwa b’Abamisiyoneri baduhimbiye cyangwa bazanye bakabidutwerera.

I/ Imyumvire y’Abakurambere bacu ku miterere y’Isi n’inkomoko y’abantu nay’ibintu (=The Traditional Rwandan Cosmogony=).

Mbere y’umwaduko w’Abazungu mu Rwanda, Abanyarwanda ba mbere na mbere, aribo Bakurambere bacu, hakurikijwe ubumenyi n’ubuhanga bari bagezeho, bari bifitiye ubwabo uko bumva kandi basobanura ubuzima bwabo n’amateka yabo, inkomoko y’ibintu n’iy’Abantu, ndetse n’imiterere y’igihugu cyabo cy’U Rwanda. Birumvikana ko iyo myumvire yari itandukanye cyane n’iyo Abazungu badushoyemo, bakanayishyira mu nyandiko, bakanayigisha no mu mashuri, bikazagera n’aho ituma dusubiranamo kandi mu nkomoko twari abavandimwe.

Mu ntekerezo z’Abakurambere rero, iyi “Si” dutuye yari igizwe n’ibice bitatu. Igice cya mbere kigizwe n’I-Juru, icya kabiri kigizwe n’iyi “Si” yo ku butaka dukandagiyeho, naho icya gatatu kigizwe n’i-Kuzimu kwa Nyamuzinda. Kandi koko buri gice cyari cyifitiye abayobozi bakigenga n’imana zaho. Mu gihugu cyo kw’i-Juru, hategekwaga n’imana yaho, ariyo NKUBA cyangwa Shyerezo, mu Kuzimu hatuwe n’abazimu hategekwaga n’imana yaho, ariyo Nyamuzinda, naho muri iki gihugu cyo munsi y’ijuru, gituwe n’abazima, hagategekwa n’imana nkuru, ariyo yaje kuba Imana y’i Rwanda.

5

Izo mpugu zose uko ari eshatu zigize “Isi” (ariyo Rwanda, kuko nubundi Isi yose ari u- Rwanda) zifatanijwe n’inkingi ziri mu mpera y’aho zihurira, ari naho bita “iyo igihugu giterwa inkingi”, cyangwa “iyo gihera”, cyangwa se “iyo bigwa”.

Abantu bose n’ibintu byose bikomoka muri izo mpugu uko ari eshatu zigize “Isi”. Abakurambere bacu bamaze kubyibazaho n’uko bashoboye kubibonera igisubizo. Ubwo buhanga bwabo, n’iyo myumvire (ari byo twakwita “the Traditional Rwandan Cosmogony” mu cyongereza cyangwa “La cosmogonie traditionnelle rwandaise” mu gifaransa), babidusigiye mu migani no mu bitekerezo kugira ngo dushobore kubyumva no kubisigira urubyaro rwacu, bityo bikaba byarahindutse umurage w’uruhererekane uko ibihe byagiye bisimburana.

Iyo myumvire gakondo y’Abanyarwanda ikaba inyuranye rwose n’ibyo Abazungu b’Abakoloni (kimwe n’abandi banditsi babakurikije) baje kwandika nyuma bavuga ko hari Abanyarwanda bavuye muri za Misri (Egypte), za Abisiniya (Ethiopia), za Kameruni, za Cadi, n’ahandi, n’ahandi… Ibyo kandi bikaba byaratewe n’uko batashoboye gusesengura neza ayo mateka bakurikije ibitekerezo gakondo by’Abanyarwanda, ahubwo bagakurikiza ibyo bavanye iwabo mu ntekerezo zabo.

Nkuko Abanyarwanda batekerezaga imiterere y’Isi n’inkomoko yayo, ninako bari bazi n’ibyerekezo bya ngombwa (= “orientations”) byubatse u Rwanda uko biteye n’ikibiranga, bikaba ari nabyo bakurikizaga mu mihango yabo, ari imihango isanzwe ya buri munsi, ari no mu mihango y’ubwiru bw’i-Bwami.

Iyo bagenekerezaga rero muri bya bitekerezo byabo, bavugaga ko ibyo byerekezo by’Isi (=u-Rwanda) biteye bitya (= ibi twabyita “Science géographique traditionnelle cyagwa “Géograhie sacrée du Rwanda” mu gifaransa) :

Hari i-Burasirazuba ari ho izuba rirasira mu gitondo rivuye i-Butumbi kwa Nyamuzinda, ari naho bitaga kandi i-Buragurabana hakaba herekeza muri za Ndorwa na Karagwe, na za Bushubi, na za Bushingo, …. Aha niho tubona hakomotse ubukara bwo kwa Nkara ya Kazigaba, cyangwa se Runukamishyo w’umusinga bari bazi kuragura cyane. Ninaho hakomoka Abashambo b’i-Butumbi, n’abandi n’abandi.

Hakaba kandi i-Burengerazuba ariho izuba rirengera nimugoroba, ari naho bitaga i- Buryabantu cyangwa mu-Buryoko kuko hari hatuwe n’Abaryoko. Aho mu Baryoko, bakundaga inyama cyane ku buryo n’izuba ryaharengeraga bakaribaga bakarirya. Ariko ntabwo bibagirwaga na rimwe gusiga akagufa karyo, bakagaterera kw’ijuru, kakajya kugwa i- Burasirazuba, kakaba ariko gahinduka izuba rishya rizongera kurasa mu gitondo gikurikiyeho. Aho i-Burengerazuba ni mu nce z’u-Bunyabungo, u-Bushi, u-Buhavu n’u-Burega.

Uretse i-Burasirazuba n’i-Burengerazuba, u-Rwanda rwari rufite kandi amajyepfo n’amajyaruguru yarwo. Amajyaruguru yarangwaga n’ibirunga cyane cyane Karisimbi na Muhabura ndetse na Nyiragongo. Abanyarwanda kandi bemeraga ko muri Muhabura haturaga cyangwa se hajyagayo abantu bapfuye barakoze neza mu buzima bwabo cyane cyane “ababanzwe” (=imandwa), naho muri Nyiragongo, ihora yaka, hakajyayo abagizibanabi cyane cyane “abatarabanzwe” (=inzigo).

6

Mu Majyepfo, ariho amazi atemba agana mu Kanyaru no mu Kagera tukahasanga u- Burundi n’u-Buha.

Naho mu Rwanda rwagati, uruzi rwa Nyabarongo rwunganiwe na Mukungwa, Base na Nyabugogo ya Muhazi, rwari nk’umutsi nyamukuru utembereza amaraso yose y’umutima w’u-Rwanda cyangwa se urutirigongo rw’u-Rwanda. Nyabarongo niyo yagabanyaga ibyerekezo bibiri nyamukuru by’igihugu cyacu, aribyo Padri A. Kagame yise mu gitabo yanditse mu gifaransa “Première et Deuxième Moitié Sacrées” (hakurya no Hakuno ya Nyabarongo): Hakuno ya Nyabarongo hari u-Buganza n’u-Bwanacyambwe naho hakurya ya Nyabarongo hakaba mu Nduga-Marangara-Rukoma, ndetse byakomeza bikaba Nduga-Ngari yashoboraga gukomeza ikagera no ku ruzi rwa Mwogo. Aha mu Nduga-Ngari tuhasanga kandi n’ibisi bizwi bigizwe n’imisozi miremire cyane cyane nka Ndiza cyangwa Ibisi bya Huye (mu mvugo bakunda kuvuga bati : “imbere n’inyuma ya Huye”; “imbere n’inyuma ya Ndiza” nka ya hene yo mu migani yarenze Ndiza iti : hehe n’u-Rwanda cyangwa wa mugani wundi wo ‘guta inyuma ya Huye’ iyo babwira intumva) ; naho hakuno ya Nyabarongo (mu Bwanacyambwe, Buganza, Rukaryi, Mutara) tukahasanga Ibyanya (nk’ibyanya by’umuhiigo) kimwe n’imirambi (cyane cyane imirambi y’inyambo). Ibyo bice byombi bigahurira ku musozi wa Kigali, usa nk’aho ariwo mutima w’u-Rwanda (cyangwa “Umurwa Mukuru” w’Abami) ufata hakurya no hakuno ya Nyabarongo ariwo Kigali cya Nyarugenge na Kigali cya Nyamweru. Aha ninaho dusanga amwe mu mariba makuru y’u-Rwanda nka Rwezangoro. Wa mudage Richard Kandt wahashyize Capitale y’u-Rwanda wagira ngo yari yavugiwemo n’Imana y’i-Rwanda.

Uretse ibyo byerekezo bibiri bikuru, hari n’ibindi bito bito byakurikiragaho kandi bizwi hakurikijwe izo nzuuzi zindi. Aha twavuga nko “hakurya no hakuno ya Base”, “hakurya no hakuno ya Mukungwa”, “hakurya no hakuno ya Mwogo”, “hakurya no hakuno y’Akanyaru”, “hakurya no hakuno y’Akagera”, bityo bityo.

Ibyo byerekezo byose niko byakurikizwaga mu mihango yose y’Abanyarwanda, cyane cyane iy’Ubwiru bw’i-Bwami. Aha twakwibutsa nko mu bwiru, imihango y’inzira y’ishora, iy’inzira y’ubwimika, iy’inzira y’umuriro, iy’inzira y’ubwihisho, imihango yo gutabariza imigogo (imirambo y’abami) cyane cyane iya Cyilima na Mutara ijyana n’imihango ya nyuma y’ibyiciro bine by’ibisekuru, no mu yindi mihango yose y’ubwiru.

Ku kigero cy’umuntu ku giti cye, aho ahagaze cyangwa atuye, hari ibyerekezo bizwi kandi bifite icyo bivuze mu mihango. Hari “imbere n’inyuma” (mu ruhanga, mu gituza, ku mukondo, mu mugongo no mw’irugu) ; hari “iburyo n’ibumoso” (muri muryo no muri mumoso, ku mukondo no ku mpembe); hari “hasi no hejuru” (muri mutwe no muri ruhuhuma). Naho ku byerekeye ahantu n’ibintu, hari “ku nkombe”, mu “kibaya”, mu “misozi miremire”, mu “cyanya no mu butayu”, mu “gishanga”, mu “gihuru no mw’ishyamba”, n’ahandi n’ahandi. Aho hose hagiye hafite icyo havuga mu mihango.

Biragaragara rero ko muri ubwo bumenyi bw’isi gakondo bw’Abanyarwanda (twise “Cosmogonie traditionnelle rwandaise” cyangwa “Géographie sacrée” mu ndimi z’amahanga) dusangamo bya byerekezo bibiri binyuranye ariko bikagira aho bihurira. Hari ibyerekezo byo kuva hasi ujya hejuru (kuva i-Kuzimu ugana kw’i-Juru) aribyo “orientation verticale” (“vertical

7

orientation”) hakaba n’ibyerekezo byo hirya no hino, i-buryo n’i-bumoso, imbere n’inyuma, aribyo “orientation horizontale” (“horizontal orientation”) kandi byose bigahurira hamwe kw’isi. Ingero twatanga ni nko mu “Butumbi”, tuhasanga i-Kuzimu kwa Nyamuzinda, ariko tunahasanga kw’Isi mu Ndorwa z’i-Butumbi ; twavuga nko kw’i-Juru kwa Nkuba, tubona ko mu mirwa y’abami, ahenshi naho bahita kw’i-Juru cyangwa mu bicu, cyane cyane ku mirwa y’abami b’abavubyi, n’ahandi n’ahandi.

Uretse iyo myumvire y’ibyerekezo by’uturere n’ahantu (conception spatiale/spatial conception mu ndimi z’amahanga), Abanyarwanda kandi bari bifitiye umwihariko wabo (kimwe n’abandi Banyafurika benshi) mu myumvire y’ibihe n’ikirere (conception temporelle/temporal conception). Muri urwo rwego, hari “none” (= “ibya none, iby’ubu”) ; hari “ejo” (“ejo hashize” na “ejo hazaza”, ariko bikumvikana ko hose ari “ejo”) ; hari “kera” (“kera habayeho”, dusanga no mu ntangiriro y’imigani, nyamara tukaba tuzi ko “umugani ugana akariho”), hakaba na “vuba aha” (dusangamo amakuru yo mu gihe cya hafi).

Aha turashaka kwerekana ko imyumvire y’Abanyarwanda ku “bihe” itandukanye cyane n’iy’abanyamahanga cyane cyane Abazungu. Mu myumvire y’Abanyaburayi, nkuko banabidusigiye ubungubu nyuma y’ubukoloni, ibihe birasimburana kandi bikajya imbere bikurikije umurongo umwe ubudasubira inyuma (=conception linéaire du temps/linear conception of time mu ndimi z’amahanga), naho mu myumvire gakondo y’Abanyarwanda, ibihe bigenda bisimburana ariko ntibikurikira umurongo umwe ugororotse, ahubwo ibyahise bigenda bigaruka, n’ubwo biba byahindutse bidasa neza neza nk’iby’ubu, ariko bijya imbere byabanje kwinyuranamo (=conception cyclique du temps/cyclical conception of time mu ndimi z’amahanga). Mu Kinyarwanda, hari ejo hashize n’ejo hazaza, ariko hombi n’ejo. Kandi Abanyarwanda barivugira bati : “ibirenge bijya imbu kujya imbere”. Iminsi, amezi, imyaka, ingoma (z’ubutegetsi), byose bigenda bisimburana, ariko ku Banyarwanda n’ubwo iminsi yose idahwana ariko irasa. “Ingoma zihora zihindura imirishyo”. Urubyaro rw’ubu rushushanya “abakurambere”. Ninacyo gituma, akenshi mu Banyarwanda, amazina yo mu bisekuru akunda kugaruka. Ubwo mu bazungu bita abana babo amazina ya ba se, mu kinyarwanda, umwana ahubwo ashobora kwitwa izina ry’umwe mu basekuru be.

No mu mihango, Abanyarwanda bemera ko, nyuma y’ibisekuru bine, icyiciro gishya cy’Abakurambere kiba gitangiye, nubwo kiba gishushanya igishize. Ninacyo kitwumvisha impamvu yatumaga Abanyarwanda bakora imihango yihariye iyo ibyo bisekuru bine byabaga bihise. Aha twavuga nk’imihango yo gusenda abazimu, ibintu bigatangira bundi bushya. Mu mihango y’i-Bwami niho bigaragara cyane. Nko mu bami b’Abanyiginya, tuzi uko amazina y’ibisekuru yakurikiranaga: Cyirima cyangwa Mutara, Kigeli, Mibambwe, Yuhi. Mu bami b’Abega bo mu Bumbogo, hari: Mumbogo, Nyamurasa, Musana, n’ahandi n’ahandi aho byakurikijwe.

II/ Ururimi rw’imigani y’incamarenga: (Myths, Legends, Symbols and Parabols)

Ubwo tumaze kwiyumvisha neza uko Abanyarwanda b’Abakurambere bacu bagerageje gusobanura inkomoko n’imiterere y’iyi “Si” dutuyeho (arirwo Rwanda rwose) kimwe n’inkomoko y’ibintu n’abantu mu migani cyangwa mu bitekerezo, byari bigize ubuhanga bwabo, noneho dushobora gusesengura neza mu rurimi twumva ibyo abo bakurambere bacu bashatse kutubwira mu rurimi rw’incamarenga ibyerekeranye n’inkomoko yacu ubwacu, n’amateka yacu yo mu ntangiriro bikaba bikubiye cyane cyane mu “Gitekerezo cy’IBIRARI”. Aha noneho, niho dushobora guhera twumva icyo babaga bashaka kuvuga iyo bagiraga bati : hari Amoko y’Ibimanuka, Amoko y’Abasangwabutaka, Amoko yakomotse mu kuzimu, kimwe n’andi yose ayashamikiyeho. Hano dushobora kwemeza rwose tutibeshya ko nta muntu mukuru n’umwe, umaze guca akenge, ari mu bihe by’ubu cyangwa se ibya kera, wigeze yemera ko hari abantu bahanantutse kw’ijuru bakagwa hasi ntibagire icyo baba cyangwa bagapfupfunuka mu kuzimu ari bazima.

III/ Igitekerezo cy’IBIRARI

Igitekerezo cy’IBIRARI giteye gitya :

Kera hariho umwami wo mu gihugu cyo kw’i-Juru akitwa Nkuba ariwe Shyerezo. Uwo mwami akaba yari afite abagore benshi, umwe muri bo akitwa Gasani. Ibiramambo n’uko uwo Gasani yaje kuba ingumba, bigatuma umugabo we atamwitaho cyane kimwe n’abagore bandi. Umunsi umwe Gasani aza guhura n’umukecuru w’umupfumu akitwa Impamvu. Umukecuru ati reka nkuragurire : “Ugiye kubyara umuhungu kandi uwo muhungu azaba igitangaza (ikirangirire)”. Gasani ati: “byashoboka bite se da, ko maze igihe kirekire naragumbashye ?”. Impamvu ati: “igihembo wampemba ntikiruhije. Upfa kunyihera icyo kwambara n’ikintunga, nkaza ngatura mu rugo rwawe noneho nkazakwereka uko ubigenza”. Gasani yemera ibyo Impamvu amubwiye, amujyana iwe, amushyira mu bandi baja akamubonera icyo kwambara n’icyo kurya.

Bukeye, Impamvu abwira Nyirabuja ati: “ubajishe igicuba cy’umurinzi, maze muri icyo gicuba cy’isugi uzashyiremo umutima w’ikimasa cy’imana yeze, maze ujye ukibuganizamo amata buri gitondo, na buri mugoroba.”.

Muri iyo minsi, Nkuba aza kubagisha ikimasa cyo kwiraguriza. Abapfumu bamaze kucyorosora, bakibara amabara basanga cyeze. Nibwo bajyaga mu nzu kubibwira Nkuba. Igihe bagihugiye muri ibyo, Impamvu abwira Gasani ati : “genda wibe uriya mutima wacyo maze uwushyire muri cya gicuba ubuganizamo amata”.

Amezi icyenda ashize, barebye muri cya gicuba basanga akana keza k’agahungu kareremba hejuru y’amata, bati: “muvuze impundu, Gasani arabyaye!”. Nibwo batumye kuri

9

Nkuba ngo aze yite umwana izina Gasani yabyaye. Nkuba ararahira. Ati: “uwo mwana si uwanjye, ahubwo nibamwice amvire aho”. Gasani n’umuja we barabimenya noneho bakajya bamuhisha kuko abazaga kumwica bangaga kwiteranya na Nyina ahubwo mbere yo kuza bakabanza kumuburira. Umwana yiberaho, ariko aherako akura bugubugu, kandi uko akura agakura aba mwiza cyane, ndetse asa na Se, Nkuba ariwe Shyerezo. Ubwo Gasani yari yamwise Sabizeze (=Saba-izeze).

Inkuru zikomeza kugera kuri Shyerezo bati: “ufite umwana mwiza rwose utaraboneka mu bantu”. Nawe ati: “ko nategetse ko bamwica, byagenze bite ? Nibagende bamwice, simushaka ntabwo ari uwanjye”.

Bikomeje gutinda nibwo yatumagayo abagaragu be ngo abe aribo bamwica. Arabanza atumayo Abatwa. Baragenda, bagezeyo babonye uko asa, batinya kumwica. Baragaruka babwira Nkuba bati: “uwo mwana ni mwiza rwose ntawatinyuka kumwica”. Arongera yoherezayo Abahutu. Bagezeyo bati: “muzane uwo mwana tumurebe”. Nyina akamutumaho aho yabaga yagiye kuragira inyana za Se. Ati: (nko muri ya ndirimbo) “Ye Sabizeze, Ye Sabizeze ya Sabiyogera, ngwino urebe abambari ba So baraje”. Umwana araza ageze aho, abahutu batangarira ubwiza bwe. Nibwo basubiragayo bajya kubwira Shebuja Nkuba bati: “uwo mwana ni mwiza ku buryo twebwe tutabasha kumwica”. Noneho yoherezayo Abatutsi, ati: “mugende mumwice”. Bagezeyo, Nyina yongera kumuhamagara kwa kundi aho yari aragiye inyana, ati: “Ye Sabizeze, Ye Sabizeze ya Sabiyogera, ngwino urebe abambari ba So baraje”. Abatutsi bamukubise amaso basanga ari mwiza koko kandi asa na Se. Nibwo basubiye kwa Nkuba, bati: “Nyagasani, wa mwana ni mwiza rwose kandi murasa pe, ku buryo kumwica byaba ari nko kukwica nawe ubwawe”. Nkuba ati: “reka nzigirayo ubwanjye maze ndebane n’uwo mwana”.

Bukeye ashyira nzira no mu rugo rwe rwo kwa Gasani. Sabizeze amukubise amaso, yiruka aza amusanga. Nkuba arebye uburanga bwe, abonye n’ukuntu asa nawe, aherako agira impuhwe, aramuterura, amushyira mu gituza cye, amwita Imana. Kuva ubwo amushyira mu bana be.

Sabizeze yibera aho, akomeza gukura vuba kandi aba mwiza; atangira kuragira inka za Se, akajya no mu ruganda rwa Se agacura. Ariko aho aragiranye n’abandi bana, akabarusha muri byose, ari mu kumasha, ari mu gukirana, ari mu kwiruka, mbese muri byose. Ubwo ariko kandi, yaba ari aho mu rwuri, yakubita inyana akayigusha, yakubita umwe muri bene Se, akaba aramugushije. Nibwo abantu batangiye guhwihwisa, bati: “ariko uriya mwana ni muntu ki ?. Kandi bajya bavuga ko atabyawe nk’abandi!”.

Koko rero, ba bapfumu bari bararaguriye Gasani (ari wa mukecuru Impamvu cyagwa bwa Bukara bw’Ubuzigaba), bari bamuhannye bati: “ntuzahirahire ngo uvuge uko wabyaye uyu mwana, kandi n’ubivuga uzahita umubura”.

Bikomeza kugenda bityo, koko ntiyabivuga. Abandi bagore b’inshuti ze bamubaza akaryumaho. Ariko umunsi umwe Nyina aza kumusura. Nuko baraganira bigera n’aho baza kugusha kuri Sabizeze. Nyina ati: “harya uriya mwana utagira ukwasa ngo wamubyaye ute ma? Ko numva ngo na Se yabanje guhakana ko atari uwe!”. Gasani abanza kwanga kumena rya banga, ariko Nyina akomeje kumwinginga, ageraho amutekerereza uko Sabizeze yavutse avuye

10

mu mutima w’ikimasa cy’imana yeze. Nyamara ariko, ubwo umutwa wa Sabizeze akaba yari yaje kubumviriza ngo yumve icyo umukobwa aganira na Nyina. Amaze kubita mu gutwi, nibwo yirukaga ajya kubibwira Sabizeze. Ati: “Mwana wa Databuja, noneho namenye igituma ujya uturusha muri byose. Burya ntabwo wavutse kimwe n’abandi. Ngo wavuye mu mutima w’ikimasa. Kandi ngo ntabwo wabyawe na So Shyerezo!”.

Sabizeze abyumvise ararakara cyane. Ati: “murumva ukuntu Gasani yagiye kumbyarura, avuga ko ntari uwa Data. Ubu singishoboye kuba muri iki gihugu bajya bavuga ko ndi ikibyarirano”.

Nibwo Sabizeze ashogosheye. Aragenda afata umuheto we n’imbwa ze eshatu: Ruzunguzungu, Rukende na Ruguma. Ajya mu ruganda, afata inyundo za Se zirimo yayindi nkuru yitwa Nyarushara. Akora kuri mwene Se Mututsi na mushiki wabo Nyampundu. Ayobora imfizi yabo Rugira n’isumba yayo Mudende. Yenda isake yabo Rubika n’inkoko kazi yayo Mugambira, mbese afata mu matungo yose, ikigabo n’ikigore. Abwira n’umutwa we Mihwabaro ati ngwino; Bose bashyira nzira!.

Bamanuka mu ijuru baza mu gihugu cyo hasi. Bageze aho basohokera, Sabizeze afata ya nyundo Nyarushara ayikubita kw’ijuru rirakinguka, ariko iramucika igwa hasi baza bayikurikiye, aho yagiye itarukira ninaho nyuma yaho Gihanga umukomokaho yaje gushinga ingo ze, nk’I-Nyamirembe ya Humure mu Mutara w’U-Mubali, nko mu Buhanga-Ndara cyangwa se mu Buhanga bwa Murera, (dore ko hose hitwa Nkotsi na Bikara), nko mu Bushi hafi ya Nyavarongo cyangwa se i-Rutschuru ahitwa i-Buhindangoma, cyangwa se i-Kangoma mu Kibali, n’ahandi, n’ahandi.

Sabizeze n’abantu be ari bo baje kwitwa Ibimanuka kuko bageze kw’i-Si bavuye kw’i- Juru batungukiye mu Mubali, ahitwa mu Rweya, ku Rutare rw’Ikinani. Sabizeze na we aba aribwo afata izina rya Kigwa. Aho bururukiye mu Mubali, ngo basanze hatuwe n’Abazigaba, bategekwa n’umwami wabo Kabeja.

Bageze aho mu Rweya ku Rutare rw’Ikinani bacanira inka zabo. Abantu bo kwa Kabeja babona umwotsi uracumbeka. Babibwiye Kabeja yoherezayo abagaragu be ngo bajye kureba abo bantu ari bantu ki. Bagezeyo bababaza aho baturuka n’ikibagenza. Sabizeze ariwe Kigwa arabasubiza ati: “tuvuye mw’i-Juru kandi turi abashyitsi b’amahoro, ntabwo tugenzwa no kugira icyo tubatwara”. Basubirayo kubibwira Kabeja, nawe ati: “nimubihorere”. Abo kwa Sabizeze nabo bigumira aho baragiye inka zabo kandi banahiga, ndetse babana neza n’Abazigaba bo kwa Kabeja cyane cyane ko bari bamaze no kubigisha ibyo gucana umuriro no gucura kuko basanze batabizi.

Haciye iminsi, Kigwa abwira murumuna we Mututsi ati: “mbese ko ubona inyamaswa twazanye zose zabyaye zikaba zimaze kwororoka, twebwe turamera dute, ko tugiye gupfa turi inshike?”. Mututsi ati: “tugire dute?”. Nuko Ubukara nibwo bubaraguriye, buti:”reka tubabwire uko muzabigenza. Wowe Kigwa, rongora mushiki wawe uriya Nyampundu. Naho murumuna wawe Mututsi azarongore umukobwa ubakomotseho”. Kigwa aremera, naho Mututsi abanza kwanga, ati: “sinarongora umwana wanjye”. Ubukara buti: “turababwira uko

11

muzabizirura. Wowe Mututsi uzagende ujye gutura hakurya y’uriya mugezi, noneho uze gusaba umugeni ariyo uvuye”. Bigenda bityo.

Kigwa arongora mushiki we, babyarana umukobwa, bamwita Sukiranya. Noneho Mututsi aza kubasaba umugeni. Bati: “uje uri uwo mu buhe bwoko?”. Nawe ati: “ndi umwe-ga wa kurya”. Bamushyingira Sukiranya babyarana umwana wa mbere bamwita Serwega, uyu Abega bose bakomokaho. Ndetse babyarana n’abandi bana, aribo Mukono, Ntandayera, Muha, n’abandi n’abandi.

Amoko akomoka kuri aba bose niyo bise “amoko y’Ibimanuka” kuko bakomoka kuri Kigwa. Kuri Mututsi hakomotseho Abatutsi, kuri Serwega, hakomokaho Abega; ndetse Serwega agera naho abyara Gahutu, ariwe Abahutu bakomokaho. Mukono abyara Abakono, Muha abyara Abaha, bikomeza bityo.

Ibimanuka rero bikomeza kwororoka, ndetse bigera nubwo bishyingirana n’Abazigaba. Abazigaba bo bitwa Abasangwabutaka kuko Ibimanuka byaje bibasanga hano ku butaka (kw’i- Si). Ubundi hemerwako amoko y’Abasangwabutaka ari atatu, Abasinga, Abagesera n’Abazigaba kandi bose bakabyarana n’Ibimanuka.

Abandi bana b’Ibimanuka bakomoka kuri Kigwa cyangwa Kimanuka (ari bo Bami b’Ibimanuka) ni aba bakurikira. Hari Kijuru, Kobo, Merano, Randa, Gisa, Kizira na Kazi, ariwe Se wa Gihanga, uyu bavuga ko ariwe “Kimezamiryango”, “Gihanga cyahanze inka n’ingoma”. Gihanga abyara Kanyarwanda; ndetse bakongeraho bati: Kanyarwanda yabyaye abana batatu, Gatwa, Gahutu na Gatutsi, aribo bakomokwaho n’Abatwa, Abahutu, n’Abatutsi.

Ibyaribyo byose, bavuga ko Gihanga yabyaye abana benshi kandi agenda impugu nyinshi ku buryo ingoma zose zizwi muri aka karere, ariwe wazishinze hanyuma akaziraga abana be.

Abagore babyaranye na Gihanga abo bana ni aba bakurikira.
Kuri Nyamususa w’umusingakazi, umukobwa wa Jeni ya Rurenge yabyaye

Kanyarwanda, Se wa Yuhi I Musindi (ubyara Abasindi/Abanyiginya), ariwe warazwe u- Rwanda. Amubyaraho kandi Kanyandorwa I Sabugabo, warazwe i-Ndorwa y’Abashambo, Kanyabugesera I Mugondo, Se wa Muhondogo amuraga u-Bugesera bw’Abahondogo. Ndetse yanamubyayeho umukobwa witwa Nyirarucyaba, ariwe Abacyaba bakomokaho.

Kuri Nyangobero Nyirangabo (bavuga ko nawe ashobora kuba ari umusingakazi), umukobwa w’i-Bunyabungo (Bushi) abyara Kanyabungo I Ngabo, amuraga u-Bunyabungo.

Kuri Nyirampirangwe (uva indimwe na Nyamususa), abyara Gashubi, Se wa Gashingo (ubyara Abashingo), amuraga u-Bushubi.

Kuri Nyirarutsobe (mwene se wa Nyamususa cyangwa se umuja we), abyara Rutsobe ariwe Abatsobe bakomokaho, amuraga i-Gisaka, uretse ko we yaje kwihitiramo kwibera umwiru gusa.

Leave a Comment