Inyamibwa
Image default
Umwamikazi

Inyange Muhorakeye: Umwamikazi GICANDA

Umwamikazi Rosalie GICANDA ni mwene Martin GATSINZI na Christiana MAKWINDIGIRI, akaba Umunyiginyinya w’Umuhebera/Umugaza.

Se umubyara akomoka kuri Bugingo bwa Mbabariye wa Mushikazi wa Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa.

Abanyiginya b’abagaza/Abahebera bakomoka kuri Semugaza wabaye umugaba w’urukatsa ingabo za Gatarabuhara wari mwene se w’Umwami w’u Rwanda Mibambwe Sentabyo.

Igisekuru cya Se wa GICANDA

Nyina umubyara aba Umwega w’Umwaruranga (Abega b’Abaruranga), ni mwene Rwigema rwa Rumesambuga rwa Ruziraguhuna rwa Karuranga.

Igisekuru cya nyina wa GICANDA

Umwamikazi Rozaliya (Rosalie) GICANDA yavutse mu mwaka w’i 1928, avukira i Bugarura(Kiziguro),mu Buganza bw’amajyaruguru, yabyirukiye mu ndorwa aho se yari yaragiye gutura n’umuryango we.

Mu w’i 1941, afite imyaka 13 Rozaliya GICANDA yatoranyijwe mu bakobwa b’uburanga buhebuje bagombaga kuvamo Uw’ihogoza ukwiye Umwami kubera ko Umwami Mutara III RUDAHIGWA yari amaze gutandukana n’umugore we wa mbere Nyiramakomari mwene Kamugundu wo kwa Kimenyi Getura, umwami w’i Gisaka.

Igisekuru cya Nyiramakomari (i)
Igisekuru cya Nyiramakomari (ii)

Inda Nyiramakomari yasamye zavuyemo ubugira kane . Umwana Rudahigwa yabyaye akabaho ni uwo yise Gasibirege, abatijwe ahabwa izina rya Elizabeti gusa yaje gupfa yishwe n’indwara itunguranye muw’i 1937.

Rudahigwa na Nyiramakomari

Umwaka w’i 1941 ujya guhumuza, GICANDA yerekeje i Shyogwe mu rugo rw’Umugabekazi w’u Rwanda, Nyiramavugo III KANKAZI mu marushanwa yabagombaga kuvamo Umwamikazi.

Aya marushanwa y’abaterambabazi yari yateguwe n’umugabekazi Kankazi na murumuna we Kabanyana yitabiriwe n’abakobwa benshi gusa mu ijonjora rya nyuma harimo Rozaliya Mukamutara na Rozaliya Gicanda.

Umugabekazi KANKAZI we yari yarahisemo uwamubera umukazana, umukobwa w’umwega w’Umwakagara ari we Rozaliya Mukamutara mwene Sekaryongo wa Rwibishenga rwa Rwakagara.

Muri iri jonjora rya nyuma niho umutima w’Umwami Mutara III RUDAHIGWA wabengutse umukobwa w’Abahebera, nguko Umwamikazi GICANDA yatunguwe no gutsinda irushanwa.

Umwamikazi Gicanda

Ubuzima bwa Rudahigwa na Gicanda

Ku wa cyumweru tariki, 18 mutarama 1942, nibwo Umwami Mutara III RUDAHIGWA n’Umwamikazi Rosalie GICANDA basezeranye imbere y’Imana mu birori byiza byari bibereye abageni.

Umunsi Rudahigwa na Gicanda bashyingiranwa

Nyuma y’iyi mihango Gicanda yasanze umugabo we mu ngoro y’umwami mu Rukari, aba bombi bagiye babera abandi abakunzi b’icyitegererezo.

Gicanda yabereye umujyanama mwiza umugabo we ndetse mu birori byinshi ndetse n’izinduko hanze y’igihugu nko mu bwami bw’ububiligi 1955 ndetse n’i 1958 bagiye bagaragara bari hamwe.

Muri ibyo bihe Umwamikazi Gicanda yari arimo afata amasomo yerekeye ubumenyi rusange bw’inyungurabwenge ndetse n’iyobokamana mu Benebikira i Nyanza.

Bitunguranye tariki, 25 ,Nyakanga, 1959, Umwami Rudahigwa atanga we na Gicanda bataribaruka umwana n’umwe.

Nyuma y’ibi tariki 28, Nyakanga 1959, murumuna wa wa Rudahigwa yima ingoma ku izina rya Kigeli V Ndahindurwa.

Uyu Ndahindurwa ni umuhungu w’umwami Musinga yabyaranye na Mukashema Bernadette muri cya gihe yari yaraciriwe i Shangi mu Kinyaga, Cyangugu y’ubu.

Ubuzima nyuma y’itanga ry’Umwami Mutara III RUDAHIGWA

Nyuma y’itanga ry’Umwami Rudahigwa, Umwamikazi Gicanda yashegeshwe ndetse aheranwa n’agahinda mu gihe kitari gito.

Yakomeje kuba mu ngoro y’i Rukari , mu gihe Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari mu y’indi ngoro ya Nyanza ku bigega.

Ubwo ishyano ryagwiraga abanyarwanda mu gushyingo kw’i 1959 ubwo imiryango myinshi y’Abatutsi yameneshwaga, Umwamikazi Gicanda yagiye yakira benshi  bamwe abaha icumbi abandi abafasha kuba bahunga igihugu. 

Imwe mu miryango yungukiye ubufasha ku mwamikazi Gicanda, harimo murumuna we wo kwa se wabo Asterie Bisinda (Umubyeyi ubyara umukuru w’inganji y’u Rwanda, Paul Kagame), muri ibi bihe Paul Kagame yari umwana muto w’imyaka ibiri, bahunga berekeza mu gihugu cya Uganda.

Umwamikazi we ubwe, yagiye arazwa ku nkeke, akankamirwa ndetse ahamagarwa mu mazina atesha agaciro.

Ibi biri mu byatumye agira intekerezo zo guhunga, mu mwaka w’i 1963 nyuma gato y’ubwigenge, ahunga Nyanza yerekeza iy’ubuhungiro ageze ku mupaka neza azirikana abo mu muryango we n’uko ibyo guhunga abitera utwatsi, asubira inyuma yerekeza i Nyanza.

Nyuma yaho agarukiye yiyemeje kuba mu gihugu yakira ibya mubaho byose, abana na nyina, barumuna be ndetse na baramukazi be, ndetse aba baza gusanganirwa n’igikomangoma  Joseph Ruzindana umuvandimwe wa Mutara Rudahigwa na Kigeli Ndahindurwa.

Ruzindana yari avuye muri gereza ndetse n’urugo rwe rufungishijwe ijisho, n’uko afata umugambi wo kwita ku muryango  Mutara Rudahigwa.

Tariki ya mbere Mata mu w’i 1964, Gicanda yirukanywe mu ngoro y’umwami y’i Rukari, ndetse anacibwa kuba muri Nyanza.

Gicanda na nyina umubyara, muramu we igikomangoma Ruzindana,barumuna be babiri ndetse n’abisengeneza be bagiye gutura I Butare ( muri Astrida ya kera).

Mu rwego rwo kubona ibi batunga, igikomangoma Ruzindana yashatse imirimo ndetse akorana umwete.

Mu rugo kwa Gicanda, bagiye bakira impano ndetse n’ubutumwa bw’ihumure kubera inkeke bahozwagaho n’abahezanguni ba leta ya Kayibanda.


Tariki cumi n’eshanu, Mata mu w’i 1972. igikomangoma Joseph Ruzindana yakoze impanuka mu muhanda uva Kigali werekeza Butare maze ahasiga ubuzima.

Nk’uko ibyago bitaza rimwe mu buzima, Gicanda yashenguwe umutima n’iyi nkuru, akomezwa no gusenga ndetse n’ubutumwa bw’ihumure bw’inshuti.

Nyuma y’ibi, Umwamikazi Gicanda yatangiye ubucuruzi bw’Amata, vuba na bwangu igicuruzwa cye gikundwa n’abanya Butare kuko Amata yo kwa Gicanda yaryohereye benshi.

Urugo rwa Gicanda rwahoraga rufunguriwe buri wese urugana ndetse abantu benshi bagenda bamuha ubutumire bwo gutaha ubukwe ndetse n’ibirori bitandukanye.

Tariki ya mbere ukuboza, 1990, ingabo za FPR zari zigizwe ahanini n’impunzi z’imiryango y’Abatutsi zateye leta y’u Rwanda y’icyo gihe.

 Ku bw’izo mpamvu ku munsi ukurikiyeho, Umwamikazi Gicanda yakanzwe n’abahezanguni azira kubarizwa mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’amasano ya hafi na bamwe mu bagize FPR.

Kuba Gicanda ari nyirasenge wa  Major General  (icyo gihe ) Paul Kagame , ari umuyobozi w’igisirikare cya FPR, ibi byamuviriyemo kurazwa inkeke ahamagarwa n’abantu atazi byaje ku mubyarira indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Mu kwezi k’ugushyingo mu mwaka w’i 1993 yerekeje mu gihugu cy’ububiligi mu rwego rwo kwivuza.

Nyuma yaho Gicanda amaze koroherwa, benshi mu nshuti ze za hafi bamubujije guhita ataha I Rwanda bitewe n’uko iby’amacakubiri byari igeze ahabi ndetse n’ingengabitekerezo yo kurimbura abatutsi iri hafi kunoza mugambi wayo.

Ubugira kabiri, yongeye kuzirikana Umubyeyi we n’abisengeneza be basigaye bonyine I Rwanda n’uko agaruka muri Werurwe 1994.


Nyuma y’ibyumweru bike gusa ageze I Rwanda, jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira mu mpande zose z’igihugu .

Butare, umujyi Gicanda yari atuyemo wamaze ibyumweru bibiri hari agahenge, nta bwicanyi kubera ubumuntu by’uwari umuyobozi Dr Jean Baptiste Habyarimana.

Ibi byarakaje uwari perezida ya leta y’abatabazi Sindikubwabo Theodore yigira I Butare, aho yatangiye imbwirwaruhame ku itariki 19 mata 1994, ashishikariza abantu mu mvugo izimije yise gukora akazi.

Umunsi ukurikira, nyuma y’iyo mvugo rutwitsi, Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (Ecole des Sous-Officiers) yatanze itegeko y’uko bajya gushaka aho Gicanda yaba aherereye.

We ubwe ( Kapiteni Ildephonse) n’abandi basirikare  nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abandi basirikare bo mu kigo cya Ngoma barimo Lt Bizimana wari uzwi nka “Rwatsi”, Corporal Aloys Mazimpaka hamwe na Dr Kageruka berekeje mu rugo rwa Gicanda, bahasanga abandi bahigwaga n’uko ba berekeza mu busitani bw’inzu ndangamurage y’igihugu iri mu bilometero bike byaho n’uko babica urw’agashinyaguro.

Nyuma y’iminsi ibiri basubiye mu rugo rwa Gicanda, bica nyina bari bahasize.

Umwamikazi Gicanda yari umugore mwiza imbere ndetse n’inyuma ndetse akarangwa n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi.

Kubera ubwiza n’uburanga bwinshi, Umunyabigwi Cecile Kayirebwa yamusigije mu ndirimbo “ Inyange Muhorakeye”.

Umugogo w’Umwamikazi Rosalie Gicanda uruhukiye ku musezero w’i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Leave a Comment