Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Aho guhakwa n’umugore wamwinjira

Uyu mugani ucibwa n’abagabo basuzugura ubutegetsi bw’igitsina- gore maze bakanga kubuyoboka. Ubwo nibwo wumva umugabo agize ati: “Aho guhakwa n’umugore namwinjira”. Wakomotse kuri Rubindo rwa Rusine mu mwaka wa 1897.

Mibambwe Rutarindwa bamaze kumutsinda ku Rucunshu, habayeho amakimbirane menshi mu Rwanda; bamwe bayoboka Musinga, abandi baramugandira. Bamaze kwica Karara na Baryinyonza bene Rwabugiri, igihugu gicika umugongo bavuga ko bene Rwabugiri bamazwe na Kabare na mushiki we Kanjogera. Bitarasakabaka, Kabare yari yabanje atera Muhigirwa wa Rwabugiri watwaraga Nyaruguru n’u Buyenzi, na we aramwica.

Muhigirwa, amaze gupfa, umugabo Rwamanywa w’i Buriza (Kigali) wari umugaragu wa Muhigirwa agandisha u Buriza, bwari bwaragabanywe n’umugore witwa Nyamashaza, murumuna wa Kanjogera nyina wa Musinga. Ubwo Abariza bica Nyamashaza, bashorewe na Rwamanywa bahorera Muhigirwa.

U Buyenzi na bwo bugandishwa na Rubindo rwa Rusine w’Umuhebyi wari umugaragu wa Muhigirwa. Rubindo rwa Rusine yari umutware mu Buyenzi n’ingabo zitwa Intererarubango z’Abahebyi.

Uwo mutwe Rusine ni we wawugabanye kuri Rwabugiri amaze gupfa azungurwa n’umuhungu we Rubindo ”Rusimbamihiriko imihigo yo kurinda yararanye Rwabatambika, wishe Bagabobaragamba abagabo nta mwete bagira ngo yishe rubanda”.

Rubindo amaze kuzungura se, agira murumuna we Munyarubindo umutware we amutwarira Indirira n’Intererarubango n’u Buyenzi bwose. Haciye iminsi impugu ya Nyaruguru Rwabugiri ayigabira umuhungu we Muhigirwa ariko na none Munyarubindo akomeza gutwarira mukuru we. Rubindo abonye Muhigirwa apfuye yishwe n’iz’ibwami, bamugira inama yo kuyoboka ngo ahakwe na Kanjogera maze arabasubiza ati ubwo Muhigirwa apfuye nta wundi muntu uzampaka nzihaka! Yongeraho ati: “Data yahatswe na Rwabugiri ari umugabo, nanjye mpakwa n’umuhungu we ari umugabo, none apfuye ngo ngiye guhakwa na Kanjogera”? Ingabo ze ziti: ”Ataguhaka se si we wimye u Rwanda? Rubindo ati: “Aho guhakwa n’umugore namwinjira”. Interarubango ziti: “Ni byo Rusimbamihiriko”!

Kuva ubwo Rubindo yigumira iwe mu Buyenzi ntiyajya guhakwa kuri Kabare na Kanjogera ati nibadutera tuzahungira i Burundi. Nuko Rubindo akomeza kwigomeka mu Buyenzi ibwami bamutumyeho ngo aze abitabe yongera kuvuga rya jambo ati: “Aho guhakwa n’umugore namwinjira”! Intumwa yaragiye isohoza ubutumwa ibwami maze bamaze kumva amagambo ya Rubindo batinya kumutera kuko bakekaga ko afitanye ubumwe n’Abarundi dore ko n’umuryango wa Rubindo bari basanzwe ari abatasi b’ibwami kuva kera!
Ibwami bamaze kubona ibyo kumutera bidashobotse, biyemeza kureshya murumuna we Munyarubindo.

Bohereza umugabo witwa Bunyeri bwa Muhozi ngo ajye kubwira Munyarubindo ko ibwami bamwifuza kandi ko bashaka ko ari we uzasimbura Rubindo ku butware bw’Intererarubango. Munyarubindo ageze ibwami bamubwira ko bamugabiye u Buyenzi n’Intererarubango ko ariko azazungura mukuru we Rubindo ari uko amaze gutangwa. Maze bamushora igihango kugira ngo atazabavamo akamenera iryo banga mukuru we Rubindo.

Nuko Munyarubindo arataha ariko agenda byamuyobeye yibaza ukuntu agiye kugambanira mukuru we n’ukuntu natabikora azicwa n’igihango cy’ibwami.

Ageze iwabo yigira inama ati nzabibwira mukuru wanjye igihango nigishaka kizanyice! Nuko mbere y’uko ajya mu rugo rwe ahitamo kubanza kwa Rubindo bararamukanya, Rubindo aramubaza ati mbese ibwami ni amahoro? Undi ati ni byiza kandi ni bibi! Munyarubindo yahise ataha atabisobanuriye neza Rubindo, ariko bukeye agaruka kumureba aramubwira ati: “Jya hirya ya kiriya gihuru nanjye nkijye hino ngire icyo nkubwira”. Ubwo yacaga amaco yo kudatatira igihango! Rubindo ajya hirya y’igihuru undi asigara hino yacyo. Undi araterura aramubwira ati: “Wa gihuru we dore ko utava ku izima! Ubu ibwami bagiye kugutera! Kandi wa gihuru we wegereye u Burundi none cika”! Rubindo ngo abyumve ati:“Rusimbamihiriko sinacibwa mu gihugu n’umugore”! Ubwo yavugaga Kanjogera.

Ibyo gutera Rubindo bimaze kuyobera ibwami; bahisemo gusanga Abadage maze babagisha inama. Abadage bababwiye ko bazabibarangiriza. Abadage bohereje abasirikare bagenda bagurisha imyenda mu Buyenzi batwaye imbunda bazingiye mu birago.

Bageze kwa Rubindo bati “bene urugo ntimugura imyenda”? Rubindo n’abo bari kumwe bahita basohoka baje kugura imyenda. Akigera mu rugo abasirikare baramusingira ibintu bitangira gusakabaka abahuruye bumva n’imbunda zasirana basubirayo biruka barahunga.
Nuko baramushorera bamushyikiriza Kanjogera aramutanga. Arapfa “Rusimbamihiriko imihigo yo kurinda yararanye Rwabatambika uwishe Bagabobaragamba abagabo nta mwete bagira ngo yishe rubanda”. Uyu Rubindo yapfuye akurikirana na Rukara rwa Bishingwe na Ndungutse.
Maze rero nubwo Kanjogera yashyize agashyikira Rubindo akamwereka ko induru itajya irwana n’ingoma; amagambo ya Rubindo avuga ko aho guhakwa n’umugore yamwinjira, yabaye gikwira kugeza ubwo abaye umugani ucibwa n’ abagabo bamwe basuzugura ubutegetsi bw’igitsinagore! Iyo baciye uwo mugani burya baba bavuze ko aho gusanga umugore ujyanywe no kumuhakwaho wamusanga ujyanywe no kumusambanya! Aho guhakwa n’umugore namwinjira: Imvugo y’agasuzuguro ishaka kwemeza abandi ko nta butware bw’umugore ko ubutware ari ubw’abagabo!

Related posts

Insigamigani: Amukuye aho Umwami yakuye Busyete

Rutebezamacumu

Insigamigani: Arimo gishegesha ntavura

Rutebezamacumu

Insigamigani: Bamukenyeje Rushorera

Rutebezamacumu

Leave a Comment