Inyamibwa
Image default
Ibisigo

Rwanyirajanja ~ Umusizi utazwi

Ndavuze, ndaretse ntaretse
Ndamaze ntamaze,
Ndahoze, ndahoza abandi:
Ijambo rya Kigeli
Ni ikigabariro cyaryo.
Ndavuga Rwogera na Ngarambe,
Ndavuga Rwogana-ngabo rwa Ngoma ijana,
Ndavuga u Rwanda ruguye imvura!
Abanyamahanga baturusha amasuhuko,
Tubarusha ibyiza.
Tubarusha Umunyana wa Rusharaza,
N’Umunyana wa Nyiri-ishema,
Mushiki wa Nyamihirwa.
Iyo ashengerewe mu ngombe,
Ingondo ziramukana ibiririmbo,
Zikagabana inshara,
Zikikije incuti za bene Shaza,
Ndavuga Biganza bigaba igaju,
Nyina wa Mwiza nzamurata.
Nyirampeta iyo murata simpunga,
Iyo yampaye simara.
Yangaburiye inda kw’irima ry’ibishyimbo;
Ndayibumbatira nyigeza kw’ihera ry’amasaka.
Rwirungu mu minyana
Rwa Mabega ya Ngoga:
Agira inzage avunya abakazana,
Atereka intango uruta-nkanda:
Mvuga amagambo y’intungane!
Erega aho emwe, Tulira si umugani.
Tulira ni umugore:
Nzamurata buzima!
Nzamutakirwa isaro mwaryi1,
Nzamutuka insaro n’indira2;
Nzamurotera inzozi nziza,
Ejo mu gitondo nzimuzanire.
Nyiramutarutwa muka Macinya,
Aruta ububutsi bw’ukuka butatu,
Butanga ubutama bugatongana
Ngw’ino mandwa yatemeye Ngilyi!
Nikanze ibicumbeka,


Ngirango ni ibicaniro:
Nkuba impuzu ndicara!
Za ntindi z’ubukoro,
Z’ubuhembe bw’inkokote,
Zakobotse ku matako,
Zarwaye Nyamukuka,
Zakobowe n’umukeno:
Zirashyira zirataha!
Bububana ubukorwa,
Bajya kuzikura ubukaba!
Uri mukuru muri bo,
Ati: “Muraha iyi mandwa amata,
Mugapfusha umwana umwe!”
Undi muri bo aramburira,
Ati: “Rwamukunya yabakuyemo umutima,
N’aho bwakwira bakurya!”
Nti: “Uratinye iry’abakuru!”
Isoni zinkoba niruka,
Nisura mu ntege,
Nitahira intaho nzi,
I Nyakayaga kwa bene Semugaza3,
Nsanga banyiteguye
Nta nteguza natumyeyo!
Amarebe n’Amaraba zirashyira zirataha:
Bazicanira imirama n’imirinzi,
Bazisasira ibyarire,
Bazihamagaza amazina!
Mbirura nijuta!
Nti: “Ubonye ba batindi,
B’ubugumya, b’ubuguririza,
Bamazwe n’ingugunnyi,
Ba ndoro z’ibikona,
Ba bikabara bikwabaje,
Ba buguru bw’impembure,
Ba butako buhenuka, buhengamye,
Bwahwuhwa n’umuyaga
Bukagenda uko mahera:
Butaje kureba aho nsomera,
Bagasasa bwa burago,
Bw’uburavu n’ubuhivu,
Bwizihiye za mfura!”
Ni ibyo inkuru igira ikibara,
Babibwira Nyirantawebasa nyina wa Mitima4,
Ati: “Murumva ya mandwa ya Ndabarasa,
Barayita indondogozi!
Ko idakiranije ntivuge nabi,
Mwebwe bene Kigeli mwayigera iki?”
Bunguka inkamwa, nunguka intege:
Ntambana irobe, mpinduka ibaba!
Rwanyirajanja ihenga bwije,
Iranjajanga ndajanjagurika,
Amava-ziki ndazindazwa, ndazabiranywa;
Njya mu bijunju iranjijibura!
Mukwijana inzoka irajorora,
Abapfumu bose barajibanirwa,
Ngo ni indwara batijajara
Amaso ahinda ubusinzirize,
Amaguru ahinda ubugengera;
Urutirigongo irarwahuranya,
Igira mugabuzi iyigira ingombe,
Igira iyo ngusho irashingishira,
Igira bushati irakunkumura,
Ikuba bukonya irakobanya,
Ngo ni mukeba duharikanijwe,
Intsinda impinduye inkokore!
Ku gasusuruko ibonye ko mpoze,
Ubwo yihutira kumpuhura!
Ntakira abuguye na Mihunga,
Aho nyine banga kuyimparira!
Baza bose bahumiriza!
Rwaka-migabo rwa koma-bagwe,
Intambara izanye izakira soryo!
Nti: “Ubwo mutabara muritonde,
Mutagwa ku biti, nzayitanwa:
Uwayitukiriye yaratanirije!”
Bati: “Nimuhe iyo mandwa,
Muyihe amavure, muyivurugire:
Muyihe amavuta, muyikuze ivubwe,
Nivururuka ibavuge neza!”
Nzasaba Umututsi wanywereye ku nama,
Akaba yarimaze inambu;
Nsabe Umuhutu wihaye akiheka,
Akihaza iby’isuka:
N’umwiru urema ingoma se wa Mahata,
Ntasumbwa ku isuku:
Agira umwuko ungana ingashya,
N’UMUBONANYA ubumbuje5,
N’ameza abumbiriye.
Nyakiyumbu yakuze akuze6,
Yinaga ivure,
Azana amakame n’amakamure;
Ati: “Nimuhe iyo mandwa,
Yikize urukanyu ivanyei rukiga!”
Agahutu ncancama,
Kambona kagacancama,
Kambara gakohoje,
Gakora aya bukohore!
N’agatutsi nzingiza,
Kambona kakazingiza,
Kakazura umugara,
Kagira ngo ndaza iwe,
Kandi u Rwanda ari rugari!
Aya manywa bandinda, ni yo bahuraho;
Izi nzira ngenda,
Izi nzozi ndota,
Iyi nzara nshonje,
Iyi ngeso ingobotse,
Iyi ngano yanjye,
Ababona naje nkagenda ubusa,
Baragira ngw’iki?
Utakurusha incuti ntakurusha ingabo.
Utakuzeye ntakuzimurira,
Utakurusha umugore ntakurusha urugo;
Utagira sange, asanga zihaze:
Inda irimo urwango
Yima uwa nyina:
Nkanswe jyewe!
Mbese mwaramutseho?
Yego twaramutse!!!
1. mwaryi : ni isaro ritakibaho.
2. nzamutuka amasaro n’indira bivuga muri iki gihe “nzamukungahaza amacupa n’inigi”. Icupa kera ryitwaga urusaro, bikaba insaro mu bwinshi naho urunigi rukitwa ururira bikaba indira mu bwinshi.Inshinga gutuka ntikibaha, yavugaga gukungahaza.
3. Semugaza wa Kigeli Ndabarasa. I Nyakayaga ni igihugu cya Misiyoni ya Kiziguro.
4. Mitima ya Ruyenzi rwa Semugaza.
5. Umubonanya bivuga umutsima mu rurimi rw’imanda.

Iki gisigo cyahimbwe ku ngoma ya Mutara II Rwogera ariko ntawe uzi uwagihimbye.
Alexis KAGAME, 1949. IYO WIRIWE NTA RUNGU. Pp.47-54. Kabgayi: Rwanda.

Related posts

Imana Ikumenye Cyane ~ SHYAKA Anastase

Rutebezamacumu

Umutavu ucutse Igicuku kinishye ~ RUGAMBA Cyprien

Rutebezamacumu

Nyambo iruta Ibigarama ~ RUGAMBA Cyprien

Rutebezamacumu

Leave a Comment