Inyamibwa
Image default
Ibisigo

Nacumuye iki Mwimanyi ~ Sekarama ka Mpumba

Nacumuye iki Mwimanyi!
Sinacumbye urugomo wimye!
Sinatangiriye abagenda;
Sinashinze inkoto mu nzira;
Sinambuye n’abahanju,
Ngo uwanyaze agire ngo ndi n’icyaha,
Nkwiye icyasha mu mutwe!
Sinaciye mu iteka wagabanye,
Ingoma yahamagaye abagabo,
Umugaba nagira ati: “Genda utabare,”
Nti: “Genda uzihe abandi,
Ndanze kuzitabarira!”
Sinanywereye no gusinda,
Ngo ntuke Umunyiginya wavutse kwa Gihanga,
Nibagiwe Forongo2, ko yadutsindiye inka yaje!
Sinatutse n’Umwega wavutse kwa Makara
Nibagirwe ko yatubyariye ubukombe buhamye!
Sinimanye n’irembo ngo nugarire amarembo,
Mpime abagenda, urwo rubwa ruze!
Ntiyantangiriye njya kwambuka,
Ngo namfatira hakurya y’uruzi,
Azane uwanyambukije dupfane!
Sinaciriye iriza icyuho,
Sinakajije inkota,
Sinagenze nyakijoro!
Sinabanze umuheto bwije, ngo amfatire mu cyuho,
Ati: “Nimurore uhora yugurura amarembo y’abatunze,
Kujya kurora incubizi mu rugo!”
Ntiyanyaze yaragabanye mu rugo rwa Yuhi,
Ngo ampimbire ibicumuro by’uko nahunze mu rugerero
Ntiyari n’uwacu wagize ubwiko,
Ngo nacyura igihe, ati: “Nsezerewe ndi umunyazi!”
Sinahunze ingabo zihindanye ku rugamba,
Ngo agire ati: “Uriya musizi wa Serugo,
Nimwitegereze ahunganye umuheto!”
Ntiyanyagiye inyiturano:
Umwituza ahora ajyana imwe urayizi iba mu Batutsi.
Ntiyanyagiye n’imyenda ngo ampimbire imanza mbi,
Ngo nakunguranije ingumba magana atanu!
Ntiyanyanze yarangabiye iz’intahira,
Ngo natunguka mu irembo,
Bati: “Aje gukuza aho yagabye birasanzwe!”
Ntiyanyaze yarankwereye umunani,
Ati: “Nabuze indongoranyo narakoye, ndazikujyanye!”
Ntiyanyaze naragabanye mu rugo rwabo,
Haba no kuhakura ikimasa,
Kimwe tujya duhabwa abanyamuhango!
Nta gicumuro zigira I Rwanda:
Niba zarunuwe uzikomore!
Niba warazigabye, simvuguruza iryo wavuze:
Uri mu ijabiro uranyihere umuriro.

1. Iki gisigo Sekarama yagiye kugitura Umwami, bamaze kumunyaga; byari bikurikiranye n’igihe cy’Abakusi, kuko yari yararezwe ko yabanaga n’igice cyabo.
2. Forongo rwa Mibambwe I yapfuyeho umutabazi igihe cy’ibitero by’Abanyoro. Ni we sekuruza z’Abaforongo b’I Remera byo mu Buriza.


Ivomo: IYO WIRIWE NTA RUNGU pp.68-71
Alexis Kagame
Kabgayi, Rwanda 1949

Related posts

Ukwibyara ~ Nyakayonga ka Musare

Rutebezamacumu

Rwanyirajanja ~ Umusizi utazwi

Rutebezamacumu

Umutavu ucutse Igicuku kinishye ~ RUGAMBA Cyprien

Rutebezamacumu

Leave a Comment