Inyamibwa
Image default
Ibisigo

Sekarama asaba Sebagangali umwambaro ~ Sekarama ka Mpumba

Gahorane Imana Sebagangari!
Nsobanura n’ibitabu byanjye
Nkenyera bikanga:
Sinzi guhanjura, byangoye!
Dore uwo nkenyeye urantana nk’izishoka,
Ndawufata ukaba ishingwe,
Nawukoza intoki ngo nywukindikize,
Ukanga ukantamaza!
Ndawushyira ku kitako ntunkundire,
Nagerageza ibyo kuwifubika,
Nkabona utabutse handi hatatu!
Nywambaye nk’abana
Bamwe batagira ubambika, ndakakwambura!
Aliko nta we unseka naragowe:
Amagorwa sinayizaniye arasanzwe mu bagabo!
None ndasumbilijwe, mvuna nkibyuka:
Umbonere uwa none noye guhora nsekwa n’abaturanyi,
Ngo ndusha rubanda gutira!
Na wa muturanyi Kimonyo yansezereye nkibyuka,
Ati: “Sinkwishingiye si jye shobuja,
Niba Sebagangari atagushaka
Urigumire mu kirago cyawe!”
Rero Mpinga y’ubuhoro sinkiwuzindukana
Ngo ndushye nywurengana impinga:
Ndatambuka ugahinduka imishumi,
Nanga kwiha ibiseko nkisutamira mu nzu!
None Sebagangari nyambika noye kwambukirwa:
Ndi mukuru nkaba umwambari wo kwa so, kwa Yuhi!
Windeba undenza ingohe,
Kandi uhora uhabwa umushahara!
Yawumpaye ali umwe ndahakana!
Nti: “Sebagangari wumpe uko wawutuwe,
Ntugutera ubukene!
Nturibube utubije imvuba yawe!”

IVOMO: IYO WIRIWE NTA RUNGU pp79-80
Alexis Kagame

Related posts

Marebe atembaho Amaribori ~ RUGAMBA Cyprien

Rutebezamacumu

Nacumuye iki Mwimanyi ~ Sekarama ka Mpumba

Rutebezamacumu

Nyambo iruta Ibigarama ~ RUGAMBA Cyprien

Rutebezamacumu

Leave a Comment