Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Akumuntu ni uwa Nyagatuntu

Akumuntu ni uwa Nyagatuntu ni umugani bawuca iyo babonye umuntu yiyambaje ake; ni bwo bagira, bati: «Akumuntu ni uwa Nyagatuntu!

Wakomotse kuri Karake ka Nyagatuntu, umutwa w’i Kaganza mu Nduga; ahagana mu mwaka w’i 1800.

Uwo mutwa Nyagatuntu yari umugaragu wa Gahindiro, bukeye ajyana umuhungu we Karake mu buhake; amusohoza kwa shebuja akiri muto cyane. Karake arahakwa, ariko akibanda kuri Rwogera mwene Gahindiro, kuko ariwe banganaga. Gahindiro amaze gutanga, hima uwo muhungu we Rwogera.

Noneho Karake ahakwa na Rwogera, idendure, aramutonesha cyane. Bukeye Rwogera aramubaza, ati: “Urashaka murimo ki uzajya unkorera ?” Karake, ati « Umurimo nshaka nywukubwiye ntiwawunkundira kuko ntawukwiye. Ubwo yavugaga ko ari umutwa. Rwogera, ati: «Wumbwire nywumve».

Karake ati: « Uzanshyire mu ntarindwa. (Ababazi b’ibwami ).
Rwogera aramwemerera kuko yamukundaga. Amushyira mu ntarindwa; bamuha igihango. Karake arishima kuko bamushyize mu babazi.

Haciyeho iminsi, Rwogera agabira Karake Gikinga cya Kaganza, amuha. n’ inka. Karake azoherereza Nyagatuntu, aba ari na we ujya kuyobora icyo gikingi umuhungu agabanye, we yigumira ibwami; haramuryoha, no kujya asezera ngo atahe ntiyabyibuka.

Bukeye Rwogera yongera kumugabira izindi nka z’ ibiti, na zo arazohereza ntiyacyura umunyafu.

Izo nka Karake yagabanye kuri Rwogera zirororoka ziba nyinshi; aba umukire. Hanyuma Rwogera amushyingira umukobwa w’ umuja witwa Nyiramafubo, ariko ntiyari umutwakazi;
Karake amaze kurongora, Nyagatuntu arapfa.

Ubwo Karake arataha ajya kumwiraburira, bamaze kwera asubira ibwami ku murimo we w’ intarindwa, noneho ntiyongera kwibuka gusezera bibaho; aba imbata ibwami, akomeza kuba umutoni wa Rwogera, ndetse bakajya baganira
amagambo y’amabanga adakwiye kubwirwa abatwa b’icyo gihe.

Ibyegera bya Rwogera biramugaya, kugeza ubwo bamuhindutse baramwerurira, bati: «Amagambo uvugana n’uriya mutwa ni magambo ki ? Rwogera ati:” Nganira na we nk’ibyo nganira na mwe mwese”.

Baranyoma bararekera ntibongera kugira icyo basubira kuvuga.

Karake akomeza kuba umutoni wa Rwogera. Ariko kuva ubwo, Rwogera atangira gusa n’uwumva amagambo bamuhana yo kutaganira n’uwo mutwa. Aramuhamagaza, amuha inka y’imbyeyi aramusezerera; ati: “Umaze iminsi utagera iwawe taha ujye kubasura”

Nuko Karake yemera gutaha. Amaze gusezera, Rwogera yohereza abantu bamugenda ruhinganyuma ngo bajye kumwumviriza; ati: “Mumugende ruhinganyuma arenge muhinguka;
nagera iwe, murebe aho mwikinga, nibwira murare ku nzu ye mwumve ibyo avugana n’umugore
we; mwumve ko hari icyo amuganirira mu byo namubwiye.”

Karake aragenda; yarenga umusozi, intumwa za Rwogera zikaba ziwusingiriye. Ageze iwe, yerekana ya nka yagabanye, bayishyira mu zindi.

Bumaze kwira, za ntumwa za Rwogera zijya ku nzu ya Karake kumviriza amagambo abwira umugore we.

Atangira kumutekerereza iby’ ibwami; ati: ” Ibwami bafite ibyiza byinshi;
ibinyobwa n’ibiribwa: aliko babuze kimwe: ntibagira impengeri. Maze none Mafubo yanjye untekere impengeri nzihwabe.

Umugore arahutikanya, abaka amasaka arateka. Ubwo intumwa ziri ku nzu. Impengeri zimaze gushya ararura aha umugabo. Karake arazaduka arahekenya, ariruhutsa; ati: ” Dore ak’umuntu uko kamera!” Ubwo yavugaga ko impengeri z’iwe zimurutiye inyama z’ ibwami.

Intumwa zimaze kumwumviriza, zishyira nzira no kwa Rwogera, zigezeyo, ziti:
“Karake nta cyo yavuze kigirana isano n’ibyo muganira”: ziti: “Ahubwo
icyo yavuze cyadusekeje ni uko yashimye impengeri z’iwe, akavuga ngo “Dore ngo ak’umuntu kararuta akandi! Barabiseka birabashimisha.

Rwogera atumira Karake ngo aze kubibiganira. Araza abibasubiriramo, abahungu bava ku nkekwe, kuva ubwo izina rya Karake barimukuraho, bamwita Akumuntu; acitse aha, ati: “Akumuntu ni uwa Nyagatuntu! “
Izina rifata bwo; umugani uva aho.
” Ak’ umuntu = Umwihariko. “

Related posts

Insigamigani:Bamushyize i Gorora

Rutebezamacumu

Insigamigani: Arishyura inka ya Nyangara

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana

Rutebezamacumu

Leave a Comment