Uyu mugani ngo: “Agarukiye hagati y’urupfu n’umupfumu”, Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu wari ugiye gupfa maze akagarukira mu mazi abira: banabyita “kugarukira ku nkonko”. Uyu mugani usangiye isoko n’undi ugira uti: “Genda shahu nyoko arabandwa”, wasohotse mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani. Imvano yayo ni abagabo babiri barokokeye ku mandwa za ba nyina, kandi bombi bitwa ba Rugira; ariko umwe yari Umunyagisaka, undi ari Umunyarwanda. Uwo mu Rwanda ni Rugira rwa Ntabana na Nyirampfakaramye b’i Kizi cya Maraba (Butare) warokowe n’imandwa za nyina hagati y’umwaka wa 1578 n’uwa 1608. Rugira rw’i Gisaka we yari uw’umupfakazi witwa Ngendo akaba yarabayeho hagati y’umwaka wa 1699 n’uwa 1730.
Umwami Mutara Semugeshi yatonesheje umuhungu w’ingaragu witwa Rugira. Uyu Rugira yari mwene Ntabana na Nyirampfakaramye. Semugeshi yatonesheje Rugira amugira umuhigi we ku mpamvu y’uko Ntabana se wa Rugira yari umutoni we. Amaze kugimbuka amugabira Maraba na Mukoni wa Bufundu. Aba umutoni mu bukire burambuye. Ariko aka wa mugani ngo “umutoni atonekara vuba”; rubanda bamugirira ishyari; batangira kumuregaguza. Semugeshi abanza kutabyitaho kuko Rugira yari impangu yo guhiga n’abahigi be.
Bukeye ba banzi be bajya inama yo kuzica imbwa za Semugeshi, Rugira yahigishaga. Bagenda ijoro ryose, imbwa barazica barazitsemba. Bukeye mu gitondo abahigi ba Rugira baza kumubikira ko imbwa zapfuye kandi ko batazi abazishe. Rugira arumirwa. Igihe atarajya kuzibikira Semugeshi, abanzi be baba bamutanze yo; babwira Semugeshi ko imbwa ze Rugira yazitanze bakazica. Semugeshi agwa mu kantu; arababaza, ati: “Koko muzi ko yazishe”? Bati: “Turabizi ntayasigaye; nusanga tukubeshya tuzabizire! Ubwo Semugeshi atuma kuri Rugira ngo aze amwitabe azanye n’imbwa ze. Intumwa ziragenda n’i Maraba zisohoza ubutumwa. Rugira abyumvise arumirwa. Arazibwira ati: “Mwa bagabo mwe nagize ibyago; abantu tutamenye baje nijoro birara mu mbwa barazica”. Amaze kubibatekerereza bashyira nzira barajyana ajya kwitaba Semugeshi. Ageze yo akoma yombi ati: “Nyagasani imbwa zawe zarashize: abantu tutazi baraje baziraramo nijoro bazitera amacumu”! Semugeshi ati: “Cyangwa ni wowe wazishe”! Rugira ati: “Wari wabona umuntu wica icyo aragiye”? Abari aho bose bavugira rimwe bati: “Koko aravuga ukuri; nta muntu wakwica icyo aragiye”! Rugira yumvise ko abantu bamuvugiye aboneraho ijambo abwira umwami ati: “Nyagasani abantu bo mu Buroha baranyanga sinzabakirana, ahubwo wanguranira ukampa ahandi”. Semugeshi aremera amuguranira undi musozi wo muri Nyaruguru witwa Ruko.
Nuko Rugira arimuka ava mu Buroha ajya muri Nyaruguru; ariko ay’ubusa abanzi be bagumya kumureguza. Bukeye batwika urugo rwa Nyamuheshera umuhungu wa Semugeshi wari utuye i Remera rya Bufundu, aho yagabanye iby’umugabo witwa Macigata wari wanyazwe azira ubugome.
Bamaze kurutwika babwira Semugeshi ko urugo rw’umuhungu we rwatwitswe na Rugira; dore ko Rugira yari mwene wabo wa Macigata. Babaza Semugeshi bati: “Mbese ubona ko Nyamuheshera azatunganirwa bene wabo wa Macigata bakiri ino”? Semugeshi arabyumva kamujyamo; bituma afata ubushungu (uburakari) agaba igitero kwa Rugira.
Ingabo ziragenda n’i Ruko. Ubwo bamuteye yamaze urubanza. Bahageze basanga nyina Nyirampfakaramye abandwa; basanga atondagira inka y’urubanza.
Ntibazuyaza rurambikana bararwana! Aba Rugira barabanesha bakubita iz’ibwami inshuro. Iz’ibwami na zo zirabahindukirana! Aba Rugira babonye ko bagiye gushirira ku icumu; bafumyamo barahunga, na Rugira na nyina; bambuka Akanyaru bafata i Burundi, bageze hakurya baricara. Iz’ibwami na zo zicara hakuno barebana maze bagumya guterana amagambo.
Umwe mu z’ibwami abwira Rugira ati: “Genda shahu Rugira nyoko arabandwa”! Ibyo yabivugiye ko ingabo z’ibwami zabasakije Nyirampfakaramye ari we utondagira inka y’urubanza.
Nuko ingabo zigaruka ibwami zivuga uko zateye zigasanga nyina wa Rugira yararaguje maze bakamuha insinzi yo kubandwa; bityo ibyo kumwica bikaba byaburijwemo n’indagu za nyina. Ubwo rero nibwo babwiraga Semugeshi bati: “Rugira yagarukiye hagati y’urupfu n’umupfumu”! Kuva ubwo iryo jambo abahungu batangira kurigira urwenya mu bitaramo; abagenzi bararigendana, abahinzi bararihingana, riba gikwira rihinduka umugani bacira umuntu ugarukiye mu mazi abira ariho bise“hagati y’urupfu n’umupfumu”!
Na we Rugira rw’i Gisaka ise yamaze gupfa, uwo mwana asigarana na nyina mu bintu byabo; bimaze kubashiraho barakena cyane. Ngendo abibonye atyo yiyambaza kubandwa imandwa bitaga Umugasa.
Amasaka yera agakwira imisozi yose abandwa Umugasa; bakamuha amasaka, akuzuza ikigega kinini kizamutunga n’umuhungu we.
Rugira amaze kuba ingaragu, ajya guhakwa kwa Kimenyi.
Ageze yo Kimenyi amubaza ise. Umwana ati: “Singira data, ahubwo mfite mama witwa Ngendo”. Abari kumwe na Kimenyi baramumenya baramubaza bati: “Nyoko ni wawundi ubandwa Umugasa”? Rugira ati: “Ni we”. Ubwo Kimenyi ahamagara abanyanzoga abereka Rugira ngo bazibane mo. Abajya mo ariko baramurangarana arananuka. Bukeye Kimenyi ajya mu banyanzoga asanga Rugira yarananutse. Abaza abanyanzoga icyatumye Rugira ananuka kandi yaravuye kwa nyina ameze neza. Ati: “Ubu se ni ukuvuga ko urugo rwa nyina ruruta urwanjye”? Abanyanzoga babura icyo bamusubiza. Umunyanzoga mukuru aranyagwa asimbuzwa Rugira! Kimenyi aramukunda cyane ndetse anamugabira inka n’imisozi. Ni uko Rugira na nyina barakira Abanyagisaka bavuga ko bakijijwe no kubandwa Umugasa kwa nyina; ntibibuke ko bakijijwe na Kimenyi. Haciyeho iminsi Kimenyi, avana Rugira mu nzoga amugira umutware we, amugabira i Mugongo, Rugira na nyina barakira, Ngendo yibagirwa kubandwa Umugasa, ahubwo arategeka. Abanyagisaka bakajya bagira bati: “Umugasa warakoze wabujije Ngendo kubandirwa amasaka”!
Haciyeho iminsi Abanyarwanda batera i Gisaka bahatera icyorezo; ingabo za Rugira zibanza kuneshwa; Abanyagisaka bakurizaho kuvuga ko icyorezo cyatewe na Rugira n’ingabo ze. Bagumya kubivuga rwihishwa kugeza igihe babibwira Kimenyi. Kimenyi aramurakarira bimutera ubuhake buke. Abanzi be babonye ubuhake bwe bucumbagira, bamusabana ibintu bye atabizi.
Ubwo Ngendo nyina wa Rugira yari yararetse kubandwa Umugasa asigaye abandwa Kiranga (Ryangombe ry’i Gisaka n’i Burundi). Rugira amaze kumenya ko afite ubuhake buke, araraguza; abapfumu bemeza ko akwiye kumara imanza akabagira Kiranga kandi nyina akaba ariwe ubandwa. Igihe cyo kubandwa kigeze, bajya ku murinzi; bihuza n’uko Kimenyi yateje Rugira ngo bamwice. Urugo bararusakiza; bagitunguka imandwa ya nyina irasira; iti: “Nimanye Rugira ndamukijije”! Ingabo zari zabateye zigira ubwoba; bamwe mu bakuru, bati“ntimwakure Rugira, umwami aramukijije”!
Icyatumye batinya kugira icyo bamutwara, ni uko haba mu Gisaka haba no mu Rwanda iyo umuntu yabandwaga yabikereye yabaga ahindutse umwami, kandi iryo avuze rikaba rivugitse, uriciyeho akaba acumuye!
Nguko uko ba Rugira bombi bagarukiye hagati y’urupfu n’umupfumu bitewe n’uko bombi barokotse urupfu biturutse ku kuba baratewe ba nyina bamaze urubanza rwaragurijwe. Muri ubwo buryo urupfu rwari uruzanywe n’abari babateye; naho umupfumu ni indagu zereje ko uwo munsi wo kubandwa uhurirana no guterwa kwabo. Ni muri ubwo buryo rero ba Rugira bombi bahindutse iciro ry’umugani, baca iyo babonye umuntu urukotse kandi ibye byari byarangiye bakagira bati: “Agarukiye hagati y’urupfu n’umupfumu”! Kugarukira hagati y’urupfu n’umupfumu: Kugarukira mu mazi abira