Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Bamugize Karobwa

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu bamagana mu bandi kubera ikizinga yanduye; ni bwo bavuga ngo: «Bamugize Karobwa!»

Wakomotse kuri Karobwa mu Ruzege rwa Kanyinya (Taba-Gitarama); ahagana mu mwaka w’i 1700

Uwo mugabo Karobwa yari umugaragu wa Cyilima Rujugira, yaragabanye inka z’ ibiti gusa, ahabwa n’ imisozi ariko ntiyamugira umutware. Bishyize kera; Cyilima arnaze kubyara abana be, bari benshi, Rubanda barabakunda cyane kubera ubwumvikane bwabo; babonaga bangana batyo batagira akantu kabacamo, kandi bagakundana bitadohoka; bituma babita Abatangana bene Rujugira ijana rizira umusago.

Nuko uko abagaragu ba Cyilima bagumya kubatangarira babashima, na we Karobwa yigira iye nama y’ubugome bwo kuzabateranya. Aragenda no kwa. Sharangabo mukuru wabo, araharara.
Bukeye amujyana ukwe aramubwira, ati: «Numvise Ndabarasa aganira na nyina Rwesero ko Cyilima agukunda cyane, numva nyina amubwira umurozi wo mu Marangara ukomoka kwa Nkomo ya Nkondogoro bazakurogeshaho, maze kubyumva binkura umutima; bituma nza ihutihuti kubikumenyesha kuko njya mbona ukunda kwa Rwesero; uramenye rero ntuzasubireyo.

Sharangabo abyumvise akuka umutima ni bwo yigiriye inama yo kubimenyesha Rwamahe murumuna we. Rwamahe na we amaze kubyumva abimenyesha Muciye. Kuva ubwo, bene Rujugira bicamo ibice; kimwe kijya kuri Ndabarasa ikindi kijya kuri Sharangabo. Ibice byombi birashyamirana.

Inkuru irashyira igera kuri Cyilima y’uko ibye byamucikiyeho. Ni bwo atumije abahungu be bamusanga i Bwanacyambwe ku Gisozi (i Ntora).

Bamaze guterana, ati: «Ndababaza ibintu bibarimo!» Abahungu be bagwa mu kantu baragumya bararebana, Bigeze aho Sharangabo arahaguruka, ati: «Ibyo byose wumva biturimo byatewe na Rwesero nyina wa Ndabarasa, ni we
wavuze ko ngo munkunda abiganirira umuhungu we, bajya n’inama yo kuzandogesha !»

Rujugira abyumvise arumirwa. Abaza Sharangabo, ati: «Ese babivuze uhari cyangwa n’undi wabyumvanye ?» Sharangabo, ati: «Si jye wabyiyumviye, ahubwo nabibwiwe na Karobwa; kandi muzi ko Karobwa ari umutoni wa Rwesero baturanye mu Ruzege rwa Kanyinya. Ni bwo Rujugira atumije Karobwa

Araza, ageze aho bamubaza ibyo yabwiye Sharangabo. Karobwa ananirwa kwizigura. Rujugira ahamagaza abatware be n’abantu bakuru, abatekerereza ibyo Karobwa yakoze byo guteranya abatangana; ati: «None nimutegeke icyo Karobwa akwiye». Bose bati: “Uwateranije abatangana akwiye gupfa! ntakwiye kubaho.”

Rujugira ati: « Gupfa kwa Karobwa ni wo mukiro we; ahubwo ndamunyaze gusa; kandi ntazagire n’aho atura, ntihazagire umuraza ijoro riguye, ntihazagire umuha ubwugamo imvura ishotse; ntihakagire umucira akari urutega.

Nuko Karobwa aranyagwa aracibwa, aho ubwire bumukubiye; yajya kwegera urugo bakamwamagana, imvura yagwa yajya kwugama bakamwamagana, bamuhindura ruvumwa, apfa ahiritswe n’umuruho w’inyota n’inzara.

” Kugira umuntu Karobwa = Kumubonerana mu bandi bamwamagana.”
Karobwa = Ruvumwa.

Related posts

Insigamigani:Bamushyize i Gorora

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ariraza i Nyanza

Rutebezamacumu

Insigamigani:Arashaka ibya Macigata

Rutebezamacumu

Leave a Comment