Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Bamuhaye igiti cya Waga

Uyu mugani bawuca iyo babonye umutoni uhabwa ikintu ntacyiteho kikononekara kubera ubudabagizi, ni bwo bagira, bati: “Bamuhaye igiti cya Waga!”

Wakomotse ku mutwa Waga, ahayinga umwaka w’i 1600; iwabo kavukire ari i Gatyazo mu Busanza, ku musozi witwa Shanga (Maraba — Butare)

Uwo mutwa Waga yari mu batwa ba Semugeshi bitwa Ishabi, uwabatwaraga bigaragara, akurikije Semugeshi ni Muhigirwa wa Rwabugili. Waga yakundaga inyama nk’ abandi batwa; ariko mu kurya kwe ntamere nka bo: yari inyanda, basangira inyama, ari izokeje, ari n’izitetse bakamucura.

Nuko Semugeshi akunda uwo mutwe w’abatwa, bitwaga Ishabi, awugira intore ze. Bukeye bataha biyereka ingabo; dore ko hambere nta mihamirizo yindi yabaga mu Rwanda; guhamiriza byaje vuba biturutse i Burundi.

Ubwo bataha Semugeshi n’abatware be barabitegereza basanga ari abahanga bose, ariko Waga akaba umuhanga w’imena muri bo; nyamara muri ubwo buhanga bwe akagiramo intege nke ku mpamvu yo kunanuka, yari afite uruti ruke. Bituma Semugeshi abaza umutware w’Ishabi, ati: «Uriya mutwa yazize iki?» Undi aramusubiza, ati: «Azize inzara nta kindi».

Semugeshi ati: «Nta bwo se mubagaburira?» Undi ati: «Baragaburirwa, ariko nta nyama nyinshi bakibona». Ubwo ategeka abatware be kujya batanga ibimasa n’ amagumba byo kubagira lshabi.

Itegeko rirahama, abatware batanga. ibimasa n’ amagumba byo kubagira Ishabi; bakabishyikiriza umutware w’ abo. Abatwa babona inyama nyinshi, ariko Waga akomeza kugira uruti ruke nk’urwo yavukanye, ntiyiyongera n’ubwo bamuhatiraga kurya bwose.

Umutware w’lshabi abonye ko Waga atiyongera agira ubwoba, ati: «Mbese Semugeshi nabona uyu mutwa we yonze azavuga iki ?» Ni ko gutegeka ababazi ko nibamara kubaga bazajya batoranya inyama nziza bakaziha Waga akiyokereza, kandi bamara no guteka bakamugaburira izitetse; ariko ukwe.

Ababazi bagenza batyo; bagaha Waga inyama zitoranijwe nziza, bakazishyira ku giti; bati: «Ngaho iyokereze».

Waga agacana umuriro akotsa, ariko akagumya kwirangarira, abandi batwa
bakamwiba cya giti cy’inyama bamugeneye, yakebuka agasanga inyama ze zitari ku ziko.

Yabaza ati: “Inyama zanjye ziri he? ” Abandi Batwa bati: «Ko utubaza kandi ari wowe wiyokereje, tubizi dute?» Hakabura ishweshwe.

Ahubwo kuva ubwo biba akamenyero; bamuha inyama zo kotsa, akotsa, zamara gushya bakaziba kuko yari indangare y’umupfayongo.

Nuko biba aho, bukeye bongeye gutaha kwa Semugeshi, asanga yarananutse kurusba mbere; bituma arakarira umutware w’Ishabi.

Aramubaza, ati: Ko nagutegetse kujya umpera Waga inyama akabyibuka, ubu se ko ananutse na bwo mwarazibuze nka mbere?»


Umutware, ati: «Nta bwo twazibuze, ahubwo Waga ni indangare; muha inyama ngo yiyokereze,zamara gushya ntamenye aho abandi batwa bazicishije; namuha izitetse bikaba uko. Semugeshi abajije Waga abyemera uko umutware wabo abivuze. Abari aho bariyamirira bati: «Waga ni umudabagizi gusa!»

Nuko kuva ubwo, babona umuntu w’umutoni uhabwa ikintu ntakiteho kikononekara kubera ubudabagizi, bati: «Bamuhaye igiti cya Waga nimurekere iyo nta kundi byagenda!»
” Gutanga igiti cya Waga = Gutonesha umudabagizi.”

Related posts

Insigamigani: Arita mu mata nk’Isazi

Rutebezamacumu

Insigamigani: Bamugize Karobwa

Rutebezamacumu

Insigamigani: Adukuye aho Binama yakuye u Busanza

Rutebezamacumu

Leave a Comment