Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Bamukenyeje Rushorera

Uyu mugani bawuca iyo bumvise umuntu bambuye twose cyangwa bamucuje agasigara iheruheru; ni bwo bavuga ngo: «Bamukenyeje Rushorera!»

Waturutse i Burundi, ku ngoma ya Mutaga wa Mwezi.

Mutaga yari afite abagore bitwa Inyenyeri zo ku Rutabo rwa Nkanda, n’Imiyumbu y’i Muganza w’i Ngara. Bukeye Mutaga araza inkera n’abatware be (Abaganwa); bahiga abagore beza.

Mutaga ati: «Mu Burundi n’ibindi bihugu duturanye mbarusha abagore beza». Abahungu, bati: «Urabeshya nta we urusha abagore beza».

Ubwo icyo abahungu babivugiraga ni uko bari bazi ko Mutaga afuha, bagashaka kumukaza ngo abazane babarore kuko batageraga ahagaragara.

Mutaga yumvise amagambo y’ abahungu aramushegesha; abwira abatware be, ati: «Nimutange iminsi tuzerekaniraho abagore tumenye abarusha abandi». Abatware bati: «Uku kwezi nigushira abagore bazahurire ibwami ku Rutabo rwa Nkanda tuberekane. Imihigo imaze kurangira, abatware barasezera bajya kuzana abagore babo kurutanwa n’ aba Mutaga.

Ukwezi kwegereje Mutaga atumiza Imiyumbu y’i Muganza baraza bateranira ku Rutabo rwa Nkanda; bategereje ko ukwezi gushira bagahura n’abagore b’abaganwa. Ubwo Mutaga aza mu bagore be, asanga bamwiteguye barimbye.

Arabitegereza arabashima aranezerwa. Hakabamo umugore umwe witwa Niraba, ngo akaba mwiza cyane; mu gisingizo bamwitaga “Rusaro rwa nzi kwesa ruresaresa umusore mu museke bwajya gutandukana akamusogota isonga y’ururimi muka Mwezi”.

Hakabamo undi akitwa Nahimpera; na we ngo yari mwiza bitangaje: igisingizo cye kikitwa ” Bishunzi bya Nyabinyeli binyara mu biganza by’abarenzi imponogo zikarangira mu kirambi muka Mwezi.”

Hakabamo n’undi witwa Umunani; nawe akaba mwiza cyane; igisingizo cye akitwa ” Gikoli igikurungishwabiganza muka Mwezi.”

Nuko Mutaga arabitegereza uko ari batatu aranezerwa ahamagara umurundi witwaga Rushorera amujyana ukwe aramubwira, ati: «Ubu tugiye mu biroli by’aba bakobwa, kandi hazaba hari abantu benshi; abakobwa bazaba bateranye n’abahungu nta sobanuriro, maze kuva ubu ngushinze Niraba na Nahimpera n’Umunani; ubarore wirore. Ntihazagire umuhungu ubegera, kandi nimenya ko hari uwo begeranye ( basambanye ) nzakwica.

Mutaga amaze gushinga Rushorera abo bakobwa, arongera ahamagaza umutware w’abareruzi (abahetsi) be, abamushinga mu bisingizo byabo; ati:
«Ngushinze Rusaro rwa Nzikwesa ruresaresa umusore mu museke bwajya gutandukana akamusogota isonga y’ururimi muka Mwezi; ngushinze Bishunzi bya nyabinyeli binyara mu biganza by’abarenzi imhonogo zikarangira mu kirambi muka Mwezi: ngushinze Gikoli igikurungishwabiganza muka Mwezi; nubona umuntu ubegereye, uzabwire abareruzi baze bamubohanye n’uwo bari kumwe.” Ibyo ariko bigirwa rwihishwa, Rushorera ntiyamenya kobashinzwe n’umutware w’abareruzi.

Kuva ubwo Rushorera agumya kurinda ba bakobwa batarajya kurutanwa. Bigeze aho yegera Nahimpera, aramubwira, ati: “Ni jye ubarinda, cyo dusambane nta we uzabimenya ” Nahimhera aremera bajya ku buriri, imyambaro bayishyira ku nyegamo. Abahetsi bakaba babibonye, kuko bakomezaga kubaneka; barabafata, Rushorera bamuhambiranya na Nahimhera barabikorera, babatungukana ikambere umuriro uhinda. Abahungu babibonye bariyamirira, inkwekwe bayivaho, bati « Bishunzi bya Nyabinyeli bamukenyeje Rushorera!»

Nuko Mutaga abatanga bombi, ibirori bipfuba bityo; abagore barasezererwa barataha.
” Gukenyeza umuntu Rushorera = kumucuza utwe twose agasigara iheruheru.”

Related posts

Insigamigani: Gukunda utagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba

Rutebezamacumu

Insigamigani: Amazimwe yashiriye Gishike

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ibintu byacitse

Rutebezamacumu

Leave a Comment