Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bitimbiye umugambi urimo ingorane; ni bwo bagira, bati: «Agakurikiwe n’abagabo ntikabasiga !».
Wakomotse kuri Nyirarunyonga, igishegabo cy’umusingakazi, cyari gituye ku Rugalika rwa Kigese na Mibilizi mu Rukoma (Gitarama).
Rimwe abahigi babyukije imbogo i Kigese, mu nkuka ya Nyabarongo; izamuka uwo musozi, irawurenga ifata Mibilizi abahigi bayamagirira batabaza abahinzi n’abashuba bo muri ako kagari. Irenga Mibilizi ifata ku Rugalika, abahigi bayihomereye.
Abanyarugalika bayibonye bavuza induru, bahururana amacumu n’imiheto barayigerekana; bayirukana Rugalika yose, irayirenga isingira Magu. Ab’ aho bayitanga imbere imanuka igana mu Kadasaya ka Ngoma. Ubwo abagore
n’abana bari bavuye mu mago bajya ahagaragara bagira ngo bayirebe kuko abenshi bari batarayibona; abo bagore, na Nyirarunyonga akababamo.
Nuko abagore batangiye gutangarira ukuntu imbogo ari igikoko giteye ubwoba kandi gifite imbaraga, Nyirarunyonga arababwira,ati : «Muratangazwa n’uko iriya mbogo ingana n’uburyo iteye ubwoba ! » Bati ” None se uruzi ko idateye ubwoba koko! uretse ko bariya bagabo bayirukana ari abasazi, ubundi kiriya kintu cyakwicwa n’iki! ?
Nyirarunyonga arabaseka, ati : «Abagore muri abapfu !aho gutangara ahubwo nimujye kwanika amasaka musye imitsima muze kubona icyo murisha inyarna.; uko nabibonye barayica nta shiti!
Abandi bagore bati; «Ahubwo dufite ubwoba ko itwicira abagabo ikabatsemba, none wowe, uti nimusye mubone icyo murisha inyama zayo ! Nyirarunyonga ati : «Yewe ! noneho mubana n’abagabo mutabazi : «AGAKURIKIWE N’ABAGABO NTIKABASIGA»! Barayica mba nambuye abakuru b’i Rwanda; ndarahiye ngaho na mwe nimurahire maze dutege !
Mu gihe bakiri muri izo mpaka, bumva amahembe aravuze abikira ishyamba ko inyamaswa imaze kugwa. (Mu mugenzo wa gihigi, iyo bagushije inyamaswa nini bagitangira umuhigo, bavuza amahembe akanya gato bakabyita kubikira. ishyamba, ngo ni ukubika iyo nyamaswa bishe kugira ngo ishyamba ryayibyaye ribimenye).
Ubwo bajyaga impaka Nyirarunyonga abemeza ko nta kinanira abagabo, abandi na bo bafite impungenge z’uko abagabo babo batari bugaruke bose kubera icyo gisimba giteye ubwoba; bumvise ihembe ribika iyo mbogo rivuze, Nyirarunyonga ati: « Iryo hembe ntimuzi icyaryo ? Abandi bati: «Twakimenye; wavuze ukuri » Bava ku mpaka.
Naho uko induru yavugaga, abantu bagahururira iyo mbogo, abayibonye bayihishaga itarabarabukwa, bakajya mu bico; yabatungukaho bakayivutagura imyambi. Yafata ku w’undi musozi bakayigenza batyo.
Imaze kugera hagati ya Kiboga na Ngoma ho ku Mayaga iraremba;
irindira mu gihuru bayicira amasoko barayihuhura, barabaga bagabana inyama.
Ariko muri icyo gihe cyo hambere nta wabanzwe washoboraga kurya imbogo, kuko ngo ari yo yishe Ryangombe. Ubwo rere abaryaga inyama zayo, ni abari batarabandwa bitwaga inzigo.
Nuko bitinze abahigi n’abari bayikurikiye barahinguka n’ibinyama byinshi buri muntu yikoreye, kuko n’uwaziraga kuzirya yazizaniraga imbwa n’ abana.
Abagabo batekerereza abagore ubugeni bakoresheje kugira ngo bashobore kuyica; abagore na bo baterurira abagabo babo uko Nyirarunyonga yahamije ko bari buyice, ababwira ngo nibasye, «Agakurikiwe n’abagabo ntikabasiga».
Iryo jambo rero rya Nyirarunyonga ryamamara ubwo, riba umugani wemeza ko abagabo bahawe uruhare rw’ubushobozi bukomeye mbere y’ abagore; ko icyo bitimbiye bashirwa bagishyikiriye.
” Agakurikiwe n’ abagabo = umugambi ukomeye “