Ndagukumbuye juru ry’i Buhoro
Reka nguhunde ibihozo urwunge
Urwo rwungikane rwo mu bihubi
Nirujya kwitsa igihumurizo
Nze guta impumu nkomeze mpimbe
Mpuze inganzo z’abampaye
Kubona izuba banyita izina
Rikoma ku izima ryabareze.
Reka nkurebe nirahire
Ko mu mahanga hera amahano.
Ntaho nahumiye ku mirari
Mva mu Bubiligi njya mu Bufaransa,
Nkagumya kwiroha mu rufaya
Rw’abaja baramya nyirafaranga
Nk’aho ari umurage bakesha
Umwe mu bisekuru bya kera.
Narakubonye nkubura ikirizo
N’abakubyaye wiga ikiramo.
So yagushinze kuba ikirenga
Uti : nzasumba urugero ampaye.
Akuraze kuba impaza uti : ndi mparirwa.
Uteze nka cya kirezi uriirimba
Kiriza bose, umwe watuzonze
Ngeri izigenga wiga ingendo.
Icyo nagushimye singishibura,
Simbishishikariye cyane,
Simbishinjwa muri gacaca,
Si ibishingano ni ibyanjye.
Ndanga yuko nyirandabizi
Yashibotoza ho agatanyu
Akaguha umwambaro utitera
Kandi utakenyera ngo ukwire.
Nzaba nkwiharira nguharage
Nguhunde amashyoro n’amakamba,
Nguhamye inganzo zikumenyere,
Nguhangarize ho rirenge,
Nkuragize imivugo ikunderere
Ijye ikuvumerera mu ruhanga,
Ushinge icyimbo mu cya Shingu
Ubwo uri nka shingiro ry’ituze.
Uri mu ntambwe idatana na hato
Uri mu nteruro itema ikirere
Uri mu kirenge cy’uwa kirenga
Ntabwo ureshya n’aba ndeba,
Bamwe bavuka bavuga imirarwe
Imirimo ari amacura-burindi.
Wowe wabyirutse utamenya ikirega
Ubanza nise ikirangirire.
Ntusa n’ababyina basobanya
Kuko basohoka basaragurika.
Ntusa n’abasukiranya impundu
Kandi nta mpuhwe imbere mu nda;
Ntusa n’abakubiranya ikabuza
Bameze nk’abakubwe n’urugendo;
Ntusa nka bamwe bakoma akamu
Barusha akayaga k’abashumba.
Ntabwo ureshya n’abo ndeba,
Ba muhonga-nseko bariya
Birukanka biruhutsa
Barira kandi bakaririmba
Baguhanga bakanahumbya.
Ibizira isano barabisobeka
Bikabasibaniramo urusizi
Ni nde utasara ngo asamare?
Reka ngusingize uri isimbi
Uri insigarira y’inseko nkunda
Inkuru yakunzaniye iragwire.
Bwari bwenze nko kugoroba
Nti : reka ngoragoze ya nganzo,
Nkebutse ninjira ingoro y’ishya
Nomeza kogeza juru ryera
Nseka abakinsaba kwisubira.
Baransubiza batabizi,
Singitashye mu rwo bataka
Ubwo bateshejwe gutabaza
Umwe wabatanze gutamiriza
Urugore nsanga ruhunze umucyo,
Ruhundaje ishya mu ruhanga
Rwihuhiriye rya tuze
Riteta amaso rita mu byano.
Ndakuririmba barire n’ejo
Ababona nsibana ngusiga iminwe
Kandi bimariye ho isimbo
Ngo barasizanira gutwara
Umutima utigeze ubaha icyanzu.
Emwe mundekere icyo cyaha
Nzabe numva bansha icyiru
Aho guta ikiruta nsanga ikivugwa.
Umunsi nzesa inkoni y’impundu
Nzasigura ntabizimurira
Ko uzira icyangiro mu matwara,
Ko uzira icyabyi uri cyanga-habi,
Ko uzira icyanze na cya sinzi,
Ko uzira icyusa na cyugazi,
Ko uri icyuzuzo cy’intango.