Marebe atembaho amaribori
Naramubonye agorora ikimero,
Akebutse andetse ndoye icyo kibibi
Cyamubimbuye mu buranga,
Kikamurangiza mu gituza,
Kikamutembera mu mukondo,
Numva inkongi indemyemo ikome,
Ikibatsi kimpama mu gihumbi
Umutima uturagaramo igitutu.
Nuko nterura ntazi iyo ndi
Nti : Iyaguhanze ni yo izi kurema
Ntiyaguciye umucuba na hato
Ntiyahaho undi.
Ni igicumbi gicuna ituze,
Ni igicaniro cy’urukundo
Yarugukwiza ho rukakotsa
Ntunagakuke ngo urwikure,
Ukarwitegereza ngo urwikure.
Ukarwitegereza rugatwika,
Uko umuririmba ugashya ururimbi,
Ijuru rikimuka ukimurata.
Uwavuga iby’urukundo
Yamara icyumweru
Atenze ho n’intango.
Iyo aje agana uwo akunze,
Ntukura ibirenge,
Ushima mubiri ukeye
Ntushirwe kumureba.
Ntangira kumurabukwa
Yaje akenyeye urwera,
Kandi ubwe ari urwego,
Nti : mureke iby’urwenya,
Nogeze urwererane,
Rwoga ijuru ry’u Rwanda.
Impuha nizijure,
Nta mpaka bangisha
Impamvu ni ngo urebe!
Si ikabya ryo guhimba
Ni ihame ry’uwarebye
Akishirira agahinda.
Nguwo rugore rwera,
Nguwo sata ibasumba,
Nguwo umwari w’ishya,
Nguwo uw’ishyoro ryaka.
Ni ingeri y’amarere
Ntagira amariburira,
Nka bamwe bo mu gashungo
Bamazwe n’amashamba,
Bagumirwa n’ishaka
Isharankima zigatoha.
Ntasa n’abacubutse
Bemeye ibyo gucudika
Mu ngeso zo gucumura.
Ntasa n’abishunga
Bamazwe no gushinyika
Nta shinya bigirira.
Ntasa n’aba none
Bamazwe n’indoto
Nta ndoro bigirira.
Ntasa n’intabire
Zakuze zangirira.
Ni uruti rw’umutarati
Rwameze mu mutuzo
Rwuhirwa n’umutozo.
Ni ishami ry’umushibuko
Ryera i Gashirabwoba
Ryatonnye indasigariza
Itoto rigwa umusubizo.
Nta mpaka ntabira
Uwabona anyijana
Akangaya mu ijambo
Yambaza iby’imvaho
Navuga mvanguye
Ibindi akivirira.
Nziturira i Rwanda
Aho amabega y’urwera
Atumbagiza umurimbo
Mu ijuru ry’umurere.
Uwashinga ibyo yabonye
Ku mushibuka utishanya
Yasaza atabishoje.
Ni indamutsa y’urukeye
Ibambura urukerereza.
Ni ishako y’urwamo
Isuka impundu urwanaga.
Ni ingoro y’urwererane
Ndora isigiye n’u Rwanda.
Ni inyanja ibumbiriye,
Nta ngimbi iyigimba.
Ni uruzi rw’igisaga
Ntiruhungirwa n’isuri.
Ni ishyoro rizira impiza
Ryacuzwe n’impingane.
Ni rushorezo rw’inyambo
Ni inyange izira icyasha.
Ni umugutu w’uruhira
Uhimbaza inumbiri.
Ni impundu z’umurangi
Zikiranya n’insengo
Zasobetse n’urugunda.
Ni impinga izira impiza
Ni ijuru rihizuye
Asa n’impeshyi ihinduye.
Ntakangwa n’ibihinda
Yabihariye abahabuwe
No guhaha ibyabahoza.
Ni inanga izira inenge
Igacurangwa ho ineza
Mu nama z’urukundo.
Ni impanzi y’urwego
Nta rwango agira mu nda.
Ni urudodo nararurazwe
Ngo rurande ahaturitse
Igihe ndwana n’amatiku
Y’ibishaka kuntabika.
Ni ishami ry’umutari
Ryameze ku mutaba
Rirakura riragara.
Asa n’ingoma z’umugendo
Zikiranya urugera
Mu rugero rw’abasengo.
Niba ari ku ruhimbi
Ntuhuge kumureba
Atonganya uwo mutozo
Uranga ishya mu batunzi.
Niba ari mu murere
Umureke agumye aribore
Yizihirwe n’iraba,
Wogeze ururirimbo
Wenda urenze umunsi
Uzaba usukiwe mu rubu.
Uwankiranura n’ibihinda,
Akampa umwanya wo kumuhimba,
Namuhera bugihumura,
Umunsi ukira nkimuhugiye ho.
Naramubonye avuga umurimbo
Andabutswe atangira akaririmbo,
Nsanze ari ihogoza ndatuza
Nkomeza kumva umuhogo atunze.
Uko nakarangamiye ibyo byiza,
Nsuma wese mugwa mu byano,
Nsanze ari ijuru ry’umwezi
Nanjye mpimbira ho umwato
Ni ko kumwita umwangakurutwa.
Nsubiye mwita Marebe yera
Kandi atemba ho amaribori.
Ni umutako w’urutanisha
Ni ubutijima bw’urukundo,
Ni urukenyerero rw’inkindi,
Nkunda inkesha ze z’umukwira.
Ni uruhimbiro rw’abahanga
Niba uhutiye ho agashungo
Utazi inganzo irera amakombe
Ntumukandire ho utamwica.
Banza wirere ushyire kera,
Ukeshe mu mvugo unoze cyane.
Niba akinje iyo mu gikari
Ntuhakandire utamukanga.
Umureke acunde ubusoro kera
Mu nda y’ibicuba by’Amagaju.
Niba haruguru baguheje
Ni uko asukiranya ibisabo.
Utuze wumve uwo mususuruko
Ukesheje urugo umusesure.
Ntasa n’inshoberamahanga
Zimwe zitabuze kuba inshibwa
N’ubwo ari inshabizamudiho.
Naramubonye nshira agahinda
Umutima utangira kuvumera
Ari urukundo ruwuvugisha.
Mbonye akabije kuba urugwiro
Igihe rihundagaye rirenze
Nanjye nigaba mu nganzo
Nkabya umugambi wo kumuhimba.
Maze muhera ku mutwe iheru
Ngira ngo ndengure ku birenge.
Umusatsi wose ni umusana,
Ni urugege ruzira ingingo
Ni urugeregere rw’uburanga,
Ni igisingizo cy’umudasumbwa.
Agira uruhanga rw’uruhebuza,
Nturuhanga ngo urashye uhumbya
N’iyo uhungiwe n’amahindu
Ahubwo uremera akaguhonda.
Ingohe ze ni irangamutuzo,
Ni uruterero rw’abatoya.
Amaso ni urubera rw’inkesha,
Kandi yuzuyemo ibinyonga
Akarusha ay’inyana urunyenyeri.
Izuru ni imbuga y’urutonde,
Amatama yose itoto riragwa.
Inseko ikeye umusanganya
Ubonye ukwezi kubanduye.
Naho urusizi rw’umususuruko
Rusesuye imisaya yose.
Amenyo ni inono izira inenge
Ni amasimbi y’urubugurizo,
Indoro ye ni uruhogozambyeyi,
Imvugo ye ni umurebe w’impundu,
Ingendo ni urugororangingo,
Indeshyo ni ijuru ry’umurere,
Umubiri wose ni ndebunyurwe.
Amaboko yose ni imibanga
Agira ibizigira by’ubukombe,
Urutoki rwose ni urutunda
Naho igituza cy’umutabonda
Kiri mo urwogere rw’imitari.
Imbavu ze ni imbandagihumbi,
Ni imitende itatse indinda.
Mu nda ni urutembanshyushyu
Ni umurere warezwe n’inka
Hose yitwa umwogabyano.
Nahoze nkumbuye iby’urukundo,
Nsanze ari ikome ry’urwunge,
Nuko nitsa agatima mu nda.
Inyange yariboye umusubizo
Mu rukenyero imbibi ziraka
Kandi ingondo zimugonyeye ho
Zamurangije mu ngingo.
Asa n’akabande ko mu mpeshyi
Imbyeyi ishima igashira icyusa,
Asa n’amarembo ataha amariza,
Yakebye imongi ziramukwira
Imbugu zitemba mu rwambariro.
Shima umurerwa amaso ataruha.
Asa na kiberinka y’umukwira
Izuba ryinaze rijya mu gicu.
Iyo wamubonye ukamuca iryera
Uramuririmba ukarenza amanywa.
Imbugu zitemba ibitugu byose
Zamuteye ishya mu gituza
Zigeze mu nda zirohoshya.