IbisigoIjoro ry’urujijo ~ RUGAMBA Cyprien by RutebezamacumuJanuary 3, 2023January 3, 20233 288 Share0 Ndumva nkumbuye inkuru nziza, Ko nzasanga Mahoro meza. Amage aranga akambonerana, Amaburakinda akankubirana, Maze urukumbuzi rugatwika. Umutima ukiruka ubudatuza Ngo unsige usange ijuru wavutse. Izi mpaka numva ari urujeje Nkaho mbyaye ijana ry’ abantu Aho ntizishaka kunjijisha Ngo zinjandike mu matiku Umutima uteshwe icyo nawutoje? Ndarora hakurya y’ ibyo nzi Ngira ngo nshakire yo ibyiza; Impaka zikanga ngo nta byuzuzo Umuyaga ukaza imboni igahemba; Ibyo nayobewe bigahunga Aho uwampanze ntiyampannye Ibi bampenda akabimparira Impuhwe ze bavuze zigahosha? Aho uwantoye ntiyantaye, N’ inzira itaha iwe ikantonda? Icyatuma untererana Ukansiga nta ntege, Cyava he Mwimanyi? Icyatuma unyihunza Ukansiga nigunze Kandi nkikwisunze Cyava he Mwimanyi? Wandemye unyikunze Icyatuma unyikura Ukansiga nikunga Cyava he Mwimanyi? Wimfata undambika Nkicara ndambije N’ ejo nkarambirwa Ibyiza wantoreye. Mw’ ijoro ry’ urujijo Ntsindira umwijima Nkunde nsige iri juli Ntaguze ngana ijuru. Wintwara nk’ unziho Iby’ intwari y’ urugogwe, Urora ndwana n’ urugomo, Rwandazwe ukindema. Wimfata nk’ isata Nsanzwe ndi sâhera Namye mbisanga ntyo. Wimfata nk’ urwego Nkikijwe n’ urwamo Mu ngobe z’ umwanzi. Wimfata nk’ icyatwa Nturanye n’ icyago Mu mubiri w’ icyanze Nkuzi ho Rwamwiza Ukunda abakwizera Nzahora nkwinginga Untsindire ingingiri Ahamvuna uhamvane Ahanziga unzamure Ndeba uko wandemye Undengere n’ inema Ntazima by’ indembe Simfite kwishyira Kandi ngo nizane Nta ntege nsangannywe Ibyicara bimpata Kwivutsa Uwampanze Nkeka ko yantaye Nzanga kubyishinga Nshimire Mwimanyi Ineza ye ntineshwa. Ngabo idacikiza ibyo yatemye Uranyitungire mu ntama Izi zidatengurwa n’ ubwoba Kuko zitaramye mw’ ituze Kandi zumva ijwi ry’ umushumba. Igitotsi cyose kiri mu jisho Kinjijisha nkabura Jambo Kibuze kwinjira imbere cyane Ejo kidacyaha ngabire ngombwa Ingoma zikavuga inyuma ya Huye Uru rugendo ubu ruracagase Dore ncumbitse ngumya kwicuma Mpa gucikira uwancunguye Nzatamirize umukondo Iyo mw’ irandiro ry’ urukundo. Post Views: 300
3 comments
Muraho neza imana y’I Rwanda ibane namwe nabasabaga niba bishoboka ko mwajya muduha na audio kuko byaba byiza kurushaho kandi ndabashimira uruhare rwanyu mu iterambere ry’amateka yacu cyane ko bidufasha nkatwe urubyiruko murakoze murakara
Hobe Kirenga!
Muravuga amajwi y’iki gisigo?
Muraho neza🤝 reka mfate umwanya mbashimire mwe mufata umwanya mukatwigisha ingingo z’amateka Imana ibahe umugisha.
Inyunganizi mfite ni iyi
Ese ntabwo mwafasha abana bafite impano yo gufata mumutwe ibi bakabyigishwa nabo bakazaba abayobozi bababo bejo
Murakoze