Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Amazimwe yashiriye Gishike

Uyu mugani bawuca bawerekeje aho inteko y’inkeke ihangamutse; ni ho bitirira Gishike,bakavuga, ngo: «Amazimwe yashiriye Gishike !»

Wakomotse kuri Rugereka w’umwega, wari utuye mu Nkobwa za Gishike ; ahasaga umwaka w’i1800, mu rwimo rwa Rwabugili. (1855).


Mbere y’urwo rwimo uwo mwega Rugereka yari umutoni wa Rwogera mu b’abadasohoka,agatura ku Rwesero mu Busanza bwa Nyabisindu, akagira n’urundi rugo mu Nkobwa za Gishike(Butare).


Aho Rwogera atangiye, hima umuhungu we Rwabugili. Ubwo Rwogera akimara gutanga,Rubanda bahimbiye Rugereka amagambo adahuje ubugome; bamwe, bati: «Niwe waroze Rwogera, na Nkusi na Rubega, abandi, bati: Ni we wishe imvura mu Rwanda; kuko muri icyogihe hari haracanye amapfa, inzara igasaganya u Rwanda; ni ko kuyitirira uwo mugabo, bati:
«Iyi nzara ni Rwarugereka, kugirango ubugome buhame.

Kuva ubwo ibwami batangira kumwanga, ariko babura inzira yo kumutanga. Amaze kubimenya yigumira iwe, agumya gushyamirana na Murorunkwere nyina wa Rwabugili; dore ko Rwabugili bamwimitse akiri ikibondo ( muto cyane) ndetse Yari akitwa Sezisoni: iryo niryo ryari izina rye bwite yiswe na se Nkoronko ya Gahindiro, warongoye Murorunkwere; irya Rwabugili ni we waryiyise ubwe, amaze kugimbuka aryambuye uwari nyiraryo amwita Rwakageyo.

Amazimwe rero ahererekanwa ibwami no kwa Rugereka: ibwami bagakeka ko Rugereka azatwarana akabatera na we agakeka ko ibwami bazamutera; bituma yigumira iwe. Nuko ibwami bagahora bashaka kumutera, ariko bakamutinya, kuko yari afite ingabo z’intwali; amazimwe aba ari yo akomeza kwiyongera.

Bimaze gusayisha, ibwami bagera ingabo zo kumutera. Rugcreka arabimenya, na we araza inkera yo kuzarwana n’ iz’ ibwami. Mu gitondo iz’ibwami ziratera, ingamba zirambikana bararwana.

Rugikubita, Abagereka bakubita inshuro iz’ibwami, bazigeza mu Rukali rwa Mwima na Mushirarungu; ni ho ibwami bari batuye. Iz’ ibwami zimaze gusumbirizwa, zikabamo umugabo w’ umushakamba, Rukeramihigo rwa Sentimbo ya Kazenga ka Ndabarasa, aragagaza agarukana Abagereka, iz’ibwami nazo zibakubita inshuro, zibageza ku Rwesero. Na none Abagereka, babakubita inshuro y’indi; Rukeramihigo aranamiza aragaruka arashega.

Ubwo yagarukaga Murorunkwere amureba, yicaranye n’umugabo witwaga Gashambayita, abwira Gashambayita, ati: «Jyana imyambi uyihe uriya mugabo ukunda kugaruka cyane, kandi umwitegereze umenye n’izina rye ataza gupfa ntamumenye.


Nuko Gashambayita ajyana imyambi Murorunkwere amuhaye. Ageze hagati y’ingamba zombi, ayijugunya imbere ya Rukeramihigo. Abagereka, barekurira imyambi icyarimwe bayihamya Gashambayita ku kuboko kw’ indyo; agaruka yiruka imyambi ikimurarazemo.


Abashakamba babwira Gashambayita byo kumuseka, bati: «Tubwire igiciro cy’iyo myambi tuyigure! Bamaze kumuseka, bayimushinguzamo; asanga nyirabuja aho atetse ( Aho yicaye mu nteko) . Murorunkwere aramubaza, ati: «Nubwo wakomeretse bwose wa mugabo ugaruka cyane ni nde ?»
Gashambayita ati :«Ni Rukeramihigo!» Murorunkwere biramushimisha, ahera ko yogeza Rukeramihigo; Ashyira ejuru, ati: «Nabonlye ahorera Inyarubuga (Rwogera) nk’ aho bava inda imwe koko! Mu gihe bakibivuga, babona Rukeramihigo arataguza imbere y’Abashakamba, n’isuri irimo iminega mu muharuro kwa Rugereka.

Iz’ibwami ziruha inkongi rurakongoka; Rugereka arapfa n’umuryango we n’ Abagereka be. Iz’ ibwami zirakomeza zitera n’urundi rugo rwa Rugereka rw’i Gishike na rwo zirarubereza; ibyo zihasanze birakongoka.

Nuko amazimwe yari ahanze mu Gihugu arangira ubwo; ashirira aho i Gishike mu rugo rwa Rugereka. Inkomoko y’uwo mugani rero, ngo: « Amazimwe yashiriye gishike, iva kuri urwo rupfu rwa Rugereka n’ikongoka ry’ibye byashiraniye n’amazimwe i Gishike.


” Kumarira amazimwe i Gishike = Guhangamura intandaro y’amahane.”

Related posts

Insigamigani: Igishongore cy’umugore ni cyo cy’imbwa

Rutebezamacumu

Insigamigani:Arashaka ibya Macigata

Rutebezamacumu

Insigamigani: Arigiza Nkana

Rutebezamacumu

Leave a Comment