Kimenyi Imana ikumenye cyane
Ikumenye ikwimike ube Igikwiye
Iguhe kuganza ikugire Ingenzi
Ukomeze urwinikirize inganji
Kwa Ruganzu uhabe Bigango
Uhagabe inganzo ugabane igaju.
Umurishyo wawe ni igihango
Abagihanga bo mu mahanga
Warababyibuhije barabyuka
N’abahumuraga igihunga
Bagira ihumure barahuta,
Nibaguhurizeho iz’urwunge
Babiguhere ndetse igihembo
Kuko ubuhanga bwo n’ubumanzi
Uko Uwaduhanze yabiguhaye
Wabibahaye bikabahuza:
IMPURUZA yamaganye burundu
Impuha zahoraga zibunga
Ngo za mpanga za Gihanga
He no kuzagarura ubuhanga
Bwo kuruturanamo batuje
Ngo barutere ingwa y’uburanga
Maze Abahimbyi bo n’Abahanzi
Baruhe kwitwa ubwo Indashyikirwa!
Ngo abaciriwe inyuma yarwo
Ingomabihumbi ni ibicibwa
Ntibanashinga ni abashenzi
He no kuzashinga urubanza
Babaza impamvu nta kibanza
He no kuzashira isoni kandi
Ngo barushinge mo n’akarenge!
None utangiye ikivi kindi
Cyo kurutubiriza agahinda
Dore ko mama ari n’agahinga!
Ruhoze u Rwadna rwakubyaye
Ruhoze wongere uvuze impundu
Ruhoze wamagane izo ngunzu
Zaruteye ibisare byinshi
Maze ujye urwibutsa n’igihango
Ko nta handi iw’Abanyarwanda
Ko nta n’urusha undi iyo mpano.
Iyo za nkunguzi z’ibikoko
Zitamutwambura Ikibasumba
Wo mu Masimbi yo mu Rukari
Akubana yinikiza Amakombe,
Ubu muba mwikirizanya neza
Mukarutaka bikarubera
Tukabashima mukabikunda
Tukabasenga tukarirara
Tukabasingiza rikarenga
Mukabisinda mukadusanga
Mukadutoza no kuba ingenzi
Maze iyo ngingo ikaba igihango
Abagihanga ntibaruhane.
Abakurwanya ni abarwayi
Ntibagukange nta kigenda.
N’ubwo bazi bo kutuvusha
Ntawe uzamenya kutunesha.