Inyamibwa
Image default
Ingenzi

Impirimbanyi ya Hip Hop mu Rwanda, DJ Berry

Umuhungu wabyirukiye i Nyamirambo, Impirimbanyi ya Hip Hop mu Rwanda, Ibiyaga bigari ndetse na Afurika yose.


Uyu ntawundi ni Nsabimana Jean Bernard waje guhindura amazina akitwa Nsabimana Abdul Aziz wari ufite akabyiririro ka DJ Berry cyangwa se Big Brother.
Yamenyekanye kubera gukorera ibitangazamakuru nka Radio Rwanda ndetse na Capital FM i Kampala mu gihugu cya Uganda.


Yabaye DJ mu tubyiriro nka Cosmos na Kigali Night i Nyamirambo mu mpera ya za 80 , kubera gucuranga indirimbo za Hip Hop byamuviriyemo kudafatwa neza na Leta y’icyo gihe kubera kwishisha abavuga urwongereza ” Les Anglophones”

Byatumye Dj Berry ahungira mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Congo, nyuma yaho ajya kuba mu budage, aho yaje gutyaza ubumenyi ku bwo yari asanzwe afite ibintu bigera ku rwego rwisumbuye.

Mu mwaka wa 1990, DJ Berry yagarutse ku mugabane wa Afurika ajya gutura mu mujyi wa Kampala aho yakoraga mu b kabyiniro kitwa Tropicana 110, ndetse aba umu DJ wa mbere watangiranye na Capital FM yavugiraga ku muyoboro wa 91.3.

Nyuma y’imyaka ibiri uyu muhanzi yaje guhura n’ibyago yandura agakoko gatera SIDA (HIV/AIDS), muri uwo mwaka wa 1992 nibwo yanze guheranwa n’agahinda akora indirimbo yitwa ” Hey You” ikangurira abantu kwirinda aka gakoko kari kamugeze aharindimuka.

Related posts

Umutware w’i Mukingo Butera bwa Nturo

Rutebezamacumu

Leave a Comment