Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ageze mu gahinga ka Yihande

Uyu mugani bawuca iya babonye umuntu uri mu kaga yabuze epfo na ruguru, ni bwo bagira,bati: «Ageze mu gahinga ka Yihande!»

Waturutse kuri Yihande se wabo wa Cyilima Rugwe wari utuye mu mpinga ya Gitima (Rutobwe-Gitarama), ahasaga umwaka w’i 1300.

Ubwo Nkorokombe, nyirarume wa Ruganzu Bwimba yamaze gutinyirira ingoma avuga ko yazanye amagara, Ruganzu ararakara atabara bucengeli mu Gisaka ikitaraganya nta mana zimubereye umutabazi, ari byo byavuyemo umugani ngo: «Umusindi yarenze akarwa.»

Ni byo Ruganzu yasubije intumwa ya nyina amutumyeho ngo nagaruke hatabare nyirarume.

Noneho ati: « Genda ubwire uwo mukobwa w’umusingakazi uti:«Umusindi yarenze akarwa», ni na yo nkomoko yo kudasubira ku ngoma kw’Abasinga babyaranaga abami n’ Abanyiginya; byaturutse kuri Ruganzu Bwimba watabaye ari umubira (atarabyara), umugore we atwite inda y’uburiza ari yo yabyayemo Cyilima Rugwe.

Ubwo Nkorokombe yabanaga n’umwana yareraga w’umunyiginya (Umusindi) witwaga Yihande. Ariko Ruganzu yatabaye Yihande amaze kuba umusore, kuko bari baravukiye rimwe.

Ajya gutabara burengeli, yasize araze se wabo Cyenge yuko Abasinga batazasubira ku ngoma; amuraga n ‘uko umwana we uzavuka batazamuha ubwami; ati «Ni we uzabwiha!»

Ubwo kandi Ruganzu ajya gutabara, yari yatumye kuri Yihande ati: ” Ngwino dutabarire ingoma yacu.» Nkorokombe aramubuza, ati: « Ikingakinge agende wowe usigare».

Niyo mvano y’umugani wamamaye mu Rwanda ngo: «Umunyiginya mutindi atinyirira ingoma ari iyabo Byakomotse kuri Yihande wanze gutabarana na Ruganzu bucengeli kandi bava inda imwe.

Nuko Ruganzu amaze gutabara bucengeli, agwa mu Gisaka. Ingoma y’u Rwanda isigaranwa na se wabo Cyenge.

Rugwe mwene Ruganzu amaze kuba ingaragu, abahigi bajyana na se wabo
Cyenge guhiga; bica impongo, bayigira impaka; umwe ati: « Ni jye wayishe, undi ati: «Ni iyanjye. Baraza baburanira Cyenge n’Abatware, birabayobera.

Ubwo baburanaga Rugwe ahari. Cyenge n’ Abatware be baraceceka, babuze uko baca urubanza: Nibwo Rugwe abajije Cyenge n’ Abatware, ati: « Mbese habuze umugabo n’umwe wabibonye ngo abakize ?» Abiru bararebana,
bati: «Umwana yakuze ubwo amaze kumenya guca urubanza, akwiye kwimikwa.

Mbere Rugwe atarabaza umugabo wari uhari, ntibyavugwaga; ababuranaga ntibabakaga abagabo; zana umugabo wari uhari byatangiwe na Rugwe.

Ubwo rero ijambo Ruganzu yabwiraga se wabo Cyenge yuko atazamuhera umwana ubwami ari we uzabwiha riba riruzuye.

Rugwe amaze kwima, bamubwira abantu bahemukiye se ajya gutabara bucengeli: bamubwiramo Nkorokombe (sekuru kwa nyina), na Yihande, se wa bo. Yari atuye mu mpinga ya Gitima mu Busekera (Gitarama), Rugwe amaze kubyumva anyaga Yihande; abuza abajya kumusura, amubuza no kujya kuvoma.

Yihande agwa mu mpinga ya Gitima yishwe n’uruhato. Ni bwo bahise agahinga ka Yihande. Hanyuma ariko babivanyeho ku ngoma ya Rwabugiri ku mpamvu z’imiterekero, bahita mu mpinga ya Gitima, kugira ngo umuzimu wa Yihande acogore.

Ariko rubanda ntibareka kubivuga, kugeza n’ubu; niyo mpamvu, iyo babonye umuntu ubabaye cyane, yabuze epfo na ruguru bagira, bati: «Ageze mu Gahinda ka Yihande.» Cyangwa se usanze uwabo ntamwiteho, bati: « Yajyagayo kwenda iki, ko ari mu gahinga ka Yihande! Ubwo baba bacyurira Rugwe wicishije se wabo inzara, ikamutsinda mu mpinga ya Gitima, ari ho bise mu gahinga ka Yihande.

” Kugera mu gahinga ka Yihande= kubura epfo na ruguru, ntugire icyo wiyambaza. “

Indi Nsigamugani wasoma Bateye Rwaserera

Related posts

Insigamigani: Akebo kajya iwa Mugarura

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ariraza i Nyanza

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ibintu biri mahire

Rutebezamacumu

Leave a Comment