Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bashaka kumvikanisha ko haguma ubuzima, bityo abantu bakaba barusha agaciro ibintu byose iyo biva bikagera.
Wakomotse kuri Kabare ka Rwakagara mu gihe cy’inkongi yo ku Rucunshu mu kwezi k’Ugushyingo, mu mwaka wa 1896.
Kigeri Rwabugiri yaraze ingoma Rutarindwa maze amuha Kanjogera ho umugabekazi w’umutsindirano.
Nyina wa Rutarindwa yari Umukonokazi, mu gihe Kanjogera yari Umwegabekazi. Ibyo rero byaje guteza impaka nyinshi mu biru bituma bacika mo ibice. Uruhande rumwe rw’Abiru bari bashyigikiye ibyo Rwabugiri yakoze rwarimo abiru nka Rutikanga rwa Nkuriyingoma wari umwiru ushinzwe kwimika; hakaba na Kibaba cya Ndungutse wari umurinzi wa Karinga. Aba bavugaga ko ntacyo bitwaye bitewe n’uko ari uko Rwabugiri yabitegetse.
Urundi ruhande rwari mo abiru nka Rukangirashyamba ise wa Gashamura bo bakavuga ko ibyo bintu ari ikizira kuko ari ukunyuranya n’ubwiru. Rukangirashyamba yavugaga ko guhabwa umugabekazi w’umutsindirano utari uwo mu muryango wa nyina ari ikosa rikomeye Rwabugiri akoze. Ubusanzwe ubwiru bwateganyaga ko iyo nyina w’ugiye kwimikwa yapfuye atorerwa undi mubyeyi w’umugore akaba nyina w’umutsindirano ujya mu kimbo cya nyina kandi akagomba kuba uwo mu muryango wa nyina.
Igihe kiza kugera ubwo ibwami bari bacumbitse i Rukaza ku musozi witwa Rucunshu intambara irarota! Imbarutso y’intambara iba inzuki zasandaye zikinishijwe n’umutwe w’ingabo z’Abatwa witwa Urwiririza.
Ubwo rero abantu basakuzaga bahunga izo nzuki abandi bazitera ingata bavuga ya magambo babwira inzuki ngo turura ; nibwo abo kwa Kabare bikanze ko batewe no kwa Rutarindwa maze bahurura basanganiye igitero! Bahageze babona ni abahunga inzuki! Ubwo abo kwa Rutarindwa na bo babona ko abo kwa Kabare babateye bityo ingabo zo ku mpande zombi zibona zihanganye! Ubwo rero nibwo uwitwa Bigirimana bya Barahira ya Mitari nyirarume wa Rutarindwa yahuruye mu bandi abona ingabo ku mpande zombi zihagaze zirebana! Arabarora…Ati: “Ese sha ko muhagaze! Nimuze muba mwambuye ba nyoko”! Bigirimana amaze kuvuga atyo bamwe birasa ubwo n’abandi birasa ubwo! Urugamba rurarema, abarwanira Rutarindwa banesha kwa Kabare inshuro ebyiri, ariko banga kubatwikira bitewe n’uko Rutarindwa yari yababujije avuga ko nta nkongi ashaka, ko ahubwo ashaka ko babafata mpiri.
Muri uko kuneshwa kw’ingabo za Kabare inshuro ebyiri; Kanjogera yari agiye gusogota inkota Musinga ngo narangiza na we yiyahure maze Kabare aramubuza!
Muri icyo gihe uruhande rwa Kabare rwaje gutabarwa na Rwamanywa rwa Mirimo Umwega w’umuhenda, waje ayoboye ingabo zitwa Abatanyagwa zikaba zari ziturutse mu Budaha zije zitabaye Rutarindwa ariko Kabare araziyobya, maze zitera uwo zaje zitabaye, kandi zirwanirira uwo zaje ziteye. Izo ngabo za Rwamanywa zateye iza Rutarindwa icyorezo kibi, zirabashushubikanya zibageza ku ngoro ya Rutarindwa zirayigota. Ibyo byatumye Rutarindwa abona ko byamurangiriyeho, yinjira mu nzu arifungirana maze hamwe n’umugore we Kanyonga, abahungu be batatu na bamwe mu bayoboke be bitwikiramo. Icyo gihe Kabare rero nibwo yahise aterura Musinga amushyira hejuru, abwira imbaga ihagaze mu mirambo ati: “Rubanda, dore umwami w’ukuri Rwabugiri yaraze ingoma, ni Musinga, naho Rutarindwa yari yarigize icyigomeke cyihaye ingoma”.
Hagati aho abariho bamurwanirira bamubwiye ko ingoma z’ingabe na zo zigiye guhira mu ngoro ya Rutarindwa, maze Kabare arangurura ijwi cyane ati: “Haguma umwami, ingoma irabazwa”! Ubwo yashakaga kumvikanisha ko icya ngombwa kuruta ibindi ari ukubona umwami usimbura uwari umaze kwiyahurira mu nkongi; naho ingoma Karinga ikaba ari igiti bityo bakaba bazabaza indi ngoma! Nubwo ibintu byari bimeze uko, abatware b’ingabo zarwaniraga Kabare bari bazi ko byanze bikunze bagomba kwarura Karinga ntihire mu nkongi. Ni yo mpamvu bakoze ibishoboka byose kandi mu buryo bwihuse bashaka inzira mu nkongi bakoresheje amakoma maze basohokana Karinga ariko ikaba yari yatangiye gushya igisembe! Bahise bayizimya bakoresheje amata.
Padiri Alegisi Kagame wabonye Karinga ahamya neza ko yari ikigaragaza ibimenyetso by’uko koko yaruwe mu nkongi! Ngo yagaragaraga nk’iyari yatangiye gushya kandi ngo yabonekaga ko ari ingoma ikuze cyane ku buryo itari ingoma yaramvuwe nyuma y’intambara yo ku Rucunshu! Ibi bikaba bitandukanye n’ibyo Padiri Pages yanditse avuga ko Karinga yahiriye ku Rucunshu! Mu nkongi yo ku Rucunshu ngo hahiriye ingoma yitwa Icyumwe n’indi yitwa Butare.
Ngiyo imwe mu mpinduramatwara yasizwe n’intambara yo ku Rucunshu aho abantu benshi bemeye amagambo ya Kabare bakayafata nk’ukuri, mu gihe ubusanzwe ingoma y’ingabe Karinga yarasumbyaga umwami icyubahiro. Mbere umwami siwe wagumaga hagumaga ingomangabe. Haguma umwami ingoma irabazwa!: Umuntu arusha agaciro ibintu.
Indi nsigamigani: Insigamigani: Igishongore cy’umugore ni cyo cy’imbwa