Inyamibwa
Image default
Ibisigo

Rugamba Urugangazi ~ Prof KIMENYI Alexandre

Uraho se Rugamba urugangazi
Uraho musore usumba ibisonga
Uraho mfura ihoza imfubyi
Uraho muririmbyi w’umuhimbyi
Uraho ntore dutonesha
Uraho muhanga w’umuhanzi
Uraho gihangange mu bya Gihanga?

Ndakuramutsa kuko ndamutse
Ndagukumbuye mba nkubuze
Ndagutashya gira amashyo
Ndakurata kuko uri indatwa
Ndaguhimba kuko umpimbaje
Ndaguhunda igisigo
Bagusasire usinzire

Ufite inganzo irimo inganji
Ufite imivugo irimo imivuduko
Ufite uruhanga rurimo ubuhanga
Ufite ubuhanzi burimo imihango
Ufite ururimi ruzira uburimi
Ufite amagambo arimo imigambi
Urata u Rwanda ruzira indwano

Wagaruye umuco wari ucitse
Wahojeje abahogoye imihogo
Warariranguruye nk’umwirongi
Wagiye mu myato abato barayitoza
Wakubise inkotanyi mu bitugu
Wahesheje ishema u Rwanda

Iyo numva mfite agahinda
Ndahindukira ngashaka
Indirimbo uhora uhimba
Z’Amasimbi n’Amakombe
Zirangwa no kumara irungu
Nzitega amatwi ngatwarwa
Ishavu rigashira mu nda

Imivugo uhora uhimba
Uhereye kuri “Mahero”
Ukibuka “Amibukiro”
Ugacyurira kuri “Cyuzuzo”
Irahebeje ni ihanika
Mpora nyiharaye sinyihage
Uri umuhanzi byahamye

Ninkumanyurira ibango ku nganzo
Si ukubera ikimenyane
Ni uko nakumenyeho urumenesha
Ukaba mukuru mu gusigura
Mu gusiga ukaba waradusize
Abashaka kubyiga bakakwigana
Interuro n’intego bikaba injyana

Subira mu nganzo uhimbe Ruganzu
Abakurambere ubateze imbere
Udutekerereze amateka y’ubutegetsi
Igisigo ugisasire ugisoze
Ririmba ibisiza n’ibikombe
Amakombe yitotombe akome yombi
Amasimbi yisimbize avune sambwe

Tabaza abatatanye baterane
Maze abatangana batarame
U Rwanda turwondore
Rugarure indoro ya Ndori
Abatatu be gutotezwa
Abato batete batone be gutonekara
Harimo abahizi musangiye imihigo

Hano ishyanga inyuma y’ishyamba
Aho ishyano ryadushyize
Amashyaka yashyamiranye
Ishyari ryiyambitse ishyira
Abashyirahamwe bagashira
Abandi bakambuka ishyamba
Ishya ntiryahiriye abarwana ishyaka

Aho tunyanyagiye isi yose
Aho inyambo zihera mu nyumba
Aho inshongore zidashoka
Aho abagabo batagabana
Aho abagore badatega ignore
Tuhafite inyamibwa n’inyange
Intyoza mu kugayana no kuganira

Florida muka Milimba
Arahimba akaririmba
Indirimbo z’inkabya-mirimbo
Iyo akugororeye akarigorora
Akarikaraga akarigoshya
Aguca intege ntugende
Nawe ubutaha nzamutaka

Dufite akana Mutamuriza
Uriza n’abonsa amariza
W’ijwi rizira amakaraza
Uduhogoza aririmba ibihozo
Urirangurura rikarangira
Uritobora rigatora
Ni we umbikira bukira

Hari Kayirebwa wareze
Ni ikirangirire cyarenze
Ni icyogere mu mahanga
Ni ijigija mu bajijutse
Ni isheja ntiyijanwa
Iyo arishotoye yishimye
Riragushegesha ugashira

Uzi Gisanura cya “Sekidegede”
Ahora ahimba bihimbaje
“Umwana wireze” ni yo aherutse
Igihe duhuye twitabye Impuruza
Yarayicuranze arayikubanga
Iryohera amatwi adafite inanga
Inama irangira ikirangira

Wumvise itorero rya Sentore
Riteraniyemo Iminyana
Izo ntore ni inyamibwa
Dore ko zinyaruka nk’izinyereye
Iyo zicinye umuhamirizo
Zikongeraho akadiho zinihira zinikiza
Ubona zicyeye ari urucyerereza

Wari wataruka ngo ubone Imitali
Yateranye iri mu itorero
Igitaramo cyabo giheruka kwa Mutara
Ni igitego mu babitegereje
Abo bari kubarora ni ibirori
Biba ari ibyago kubura ibyo byiza

Muri bene Gihanga bari mu mahanga
Harimo abahanga bafite uburanga
Harimo abahanzi koko b’imanzi
Harimo imena zitamena ibanga
Harimo benshi bazi byinshi
Barwanira kwambika ikamba u Rwanda
Uradusabire dusubirane tugusange

Erega Rudasumbwa abagabo barasumbana
Abasumbakazi basumbirijwe barasurana
Rengera Kabengera warenganijwe n’urungano
Kandi abangavu babengerana bamubenguka
Ubu yaracupiye agwa mu icupa
Uwo mucurabwenge aracibwa bitarabaye mu muco biba igicumuro
Kandi yarabyirutse abyina nka Byusa

Ndagusezeye nkindi ikinditse imidende y’umudendezo
Ntuntwame dusangiye amatwara
Nanjye ndasiga ngasigura
N’iyo mpimbawe ndahimba
Ubu ndakora impamba
Impamvu nshaka gucuma intambwe
Ni ugutaha ngo turutake.

Hifashishijwe: Amata n’Umuravumba: Igitabo cy’imivugo. 1990
Pp 32-36

Related posts

Ijoro ry’urujijo ~ RUGAMBA Cyprien

Rutebezamacumu

Imana Ikumenye Cyane ~ SHYAKA Anastase

Rutebezamacumu

Marebe atembaho Amaribori ~ RUGAMBA Cyprien

Rutebezamacumu

Leave a Comment