Intege z’ubusaza za Sekarama ~ Sekarama ka Mpumba
Nsigaye ngenda ayintamire,Intaho yanjye ni ngufi!Ndareka aho najyaga nigerera,Hakambera ijuru-inyuma!Ndigendera ay’abasinzi,Singisimbuka akatsi!Ndagenda nikubita umutego,Nkiyesa imbere yanjye!Nsigaye nigendera ay’umucuko,Ndacuma akarenge!Nava mu gikali njya ikambereImvura yose ikampitiraho!Nsigaye...