Inyamibwa
Image default
Ibisigo

Si Ngikunda Ukundi ~ Yuhi III Mazimpaka

Singikunda ukundi
Nyonga ya Nyangoma ya Nyanzeru
Yarorerwaga i Nyangwiro,
Ngwije-ingohe ya Mukangozi na Mbabazi
005 Abyoza inyoga-ruzi,

Ya Rugwe rwa Nyirangozi.
Agatsinda ntibinkundira
Mukumburwa wa Mukuba-ntenderi wa Mutima
Wafasha Mutara ishyaka i Mujyejuru,
010 Nta byo nkunda ngo binkundire,

Abo nkunze barakuka,
Bajya i Kamakoma gukungika kure.
Nta mwimano nkiririkiye,
Mushyikirana wa Mushyitsa-ngabo,
015 Na Mushyitsa-jogwe wa Jembe

Wishinzaga i Nyamajanja.
Mahinguka wa Muka-mabega wa Mabara,
Yambaye arakaye
Tukarakara ingoga.
020 Agatsinda ntibindembera,

Barembera ba Muniga na Murora-nzengo
Bazeye Muzamuzi.
Nta we twuzura ngo ambe hambavu,
Uwo twuzuye aba yujuje inama
025 Kujya i Magwegwe ya Magaba.

Mugira-bumwe, ko ari wowe muntu
Twari twuzuye neza,
I Bugaragara bwa Bugabo na Nyirabusoro,
Ukaba inyanzi mu Banyarwanda.
030 Ko wimutse ukankukira mu ivugiro

I Vumba-mbago rya Mabara
Ukuzura ku kirembya nde.
Inshuti nzima ko ari wowe nari nsigaranye,
I Mwurire wa Nyiramunyazi na Munyaga-nyana,
035 Ntakuberutswe ukanyambuka vuba.

Reka nangwe Nyamiseso
Iyo ugiye i Nyamiyenzi ya Mirunde,
Untera irungu rigumye.

Uritashye Nyamwiza

Uzantahirize Mutara-bisiga
040 Wa Nyamurori na Murushya-vuzi,

Irya Nkundwakazi ya Mutaha-kure
Mayange wihinduye Mahara,
Na Nyamahame na Maso
Bakanyambuka vuba.
045 Ago bampe Mukesha-bara

Wa Mutamirizi wa Nyabihubi
Wasiga intimba mu mubiri wanjye.
Muri yo usize umwikomo mu ntebe,
Umubisha uhora unyambura akindi hambavu.
Uritashye Nyamwiza

050 Uzantahirize Bugiri bwa Bugabo na Bugune,

Nari ntoye mu bagabo
Sange wisangiye Sekuru wa Samukuru,
Nasigaye ndwaye ingabo yangiye mu gihe.
Ubonye Murera-ngame wa Murera-ndushyi
wa Nyamishyo
055 Ubwe bushyo butashye mu mubiri anjye.

Muri iyo usize umwikomo mu ntebe,
Umubisha uhora unyambura akindi hambavu.
Uritashye Nyamwiza

Uzantahirize Nyamwishyura,
Wa Mweza-mbavu na Mweza-bara
060 Woneye Nyamiyonga.

Mudakukanwa Mushiki anjye
Mwajyana i Shika-mpweru rya Masheja
Anshegeshe mu mbavu.
Ubonye Mudahendwa, Muhendwa-bwenjya
065 Wa Bwimba bwa Gasogwe,

Umunyiginya utadushira Rubanda
Nimubonana uzamuntahirize,
Uti : urukumbuzi ni ubusa,
Uramwihishe i Muhazi e Muhuruzi.
Uritashye Nyamwiza

070 Uzantahirize Nyamugumya,

Wa mugumiriza-nzira wa Mutameneka,
Ya nshuti yacu kabiri i Cubi.
Nyabwiza na we yonewe ubuto n’ubukenya,
Ari uguteshwa ubwimba bwanjye yagize.
075 Ubonye urya murasanyi

Utajyanye amakomeri,
Ya Masasa na Masogwe
Atamuritse ibyico bya Mariza,
Ubonye ko atijyanye Makomeri ya Songa
080 Atadutinyiriye, butindi ikaroga.
Uritashye Nyamwiza

Uzantahirize Mashako y’imandwa ya Nyamabara
Nari nashye imuhana anjye,
Urya mugani wa Mugongo wikora,
Yagiye ntamukumburutswe.
085 Muyumbu wa Nyamushya

Ubonye Rutsiro-rw’Abacwezi,
Rwa Rushya rwa Bazira-nkongi
We ntiyandariye kabiri.
Muri iyo usize umwikomo mu ntebe
090 Umubisha uhora atwambura ,

Aramutwambuye na we.
Uritashye Nyamwiza

Uzantahirize Nyamugeni,
Wa Mwegera-mimaro wa Bagira-mfizi,
Wasibye irembo rya Masonga.
095 I Masange yarahimutse,

I Nyamasonga ya Nkubito
Murakubye amasonzi ya Rubanda musize
Muri n’inkuru mujya kubarira Nkubira,
Ya Nkubiranye mu buta,
100 Ya butakiro bwa Mutara-mbuga

Ubwe bushyo butashye i Mutangira
Uzabasengere Muzigaba.
Umutware watema inka zishotse
I Butare bwa Nyamitavu,
105 Uti: ibihugu byose uko bingana,

Bihubi bya Mihunga ya Nyabihubi,
Yarabihinduye Birorero,
Uti: nta bihugu bitamwubashye
Nyamunsi wa Bwenge,
110 Ni we bwugamo mu Buhunguka-ntuku.
Uritashye Bukeye

Isi ikanga ya Mukangaranya
Aho turasezeranye.
Uzatashye ba bantu mujyanye
I Mujya-ngabo wa Mujya-ntobyi wa Nyiramutima,
115 Banteye gutangara.

Barya bantu ba Nyamiseso
Wa Ngashya na Zuba,
Ntibazoya kuriza abantu basize.
Uritashye Nyamuturiza wa Mutega

Uri kure ibintu bikaguma,
120 Uzatashye n’imirimba mwajyanye

I Nyamiyenzi ya Mirunde na Minyago,
Uti: ibikenya ntimwimana
Mwiramutse mwese,
Imvuro yanyu ibaye urunde i Rwanda.

Related posts

Uw’Ubuhanzi bw’Ubumanzi ~ Professeur Alexandre Kimenyi

Rutebezamacumu

Umutavu ucutse Igicuku kinishye ~ RUGAMBA Cyprien

Rutebezamacumu

Marebe atembaho Amaribori ~ RUGAMBA Cyprien

Rutebezamacumu

1 comment

BARUTWANAYO July 16, 2024 at 3:47 pm

Thanks

Reply

Leave a Comment