Ukwibyara gutera ababyeyi ineza,
Batambira b’ineza,
Munoza-ndagano wa Nsana ya Buhanza,
Mu kuva iwa Nyamuhanza.
5. Muhanuzi wadutsindira amahano,
Muhumuza umuhozi.
Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda,
Kigeli cya Ngerekera.
Uko muturuka isoko imwe,
10. Niko musangiye ingeso !
Muri Imisumba ya Rusuma-migezi,
Mwabweho kwa Gisanura
Amasugi yanyu azira igisasa !
Mwarashatse birabakundira,
15. Mwameze amaboko arabakamira
Inka mukoye mu Byaguka
Zibagwiriza imihana.
Imfura nzima isubira ku izina rya se,
Bagasanganizwa n’impundu
20. Yakura impuha !
Mpagarije- kure ya Mwuhira-kare wa Mukanganwa,
Yari yagishije I Bunyambo Nyarume !
Ni Rumeza nyiri uburezi
Buzamagana amacwa,
25. Aca inka mo amaziri,
Mazina ya Gasenda,
Adusendera imisaka ya Rusenge !
Mwahonotse mwese,
Kurya mucurwa n’inyundo ziramye !
30. Muri abarezi bo mu mirinzi ya Cyarubanzi !
Mwebwe ho Abanyacyilima
Muzira icyangwe mu minwe !
Mwameze Ibiganza bitatugwabiza,
Mugira amaguru atugabira
35. Abagabe b’I Ruganda,
Mwitwa ingendutsi
Mwatubereye imbyeyi n’Imanzi,
Muri Abami b’Akamazi,
Tuzi n’icyo mwamaze !
40. Muri imanzi z’uburezi,
Muri ibirezi byamye
I Buriza na Buremera !
Muri abaremere b’ iTanda
Muri abature b’I Tanda,
45. Muri abo ku Isi itengerana,
Ku Rutamba-mitavu
Muri intwari zitarutana,
Muri bene iteka ritahava
Muri bene umutungo mwiza !
50. Mwaraduhatse muraturemaza !
Mwatwubakiye amarembo y’intungane
Tubita intura-Rwanda!
Nta byikamize urakimana
Wadukamiye amata angana imvura
55. Ntitugira umuvuro !
Tubyuka dusenga
Udasukiranya urugwiro.
Sango,ba so na ba Sogokuru,
Bakwangiye isange,
60. Ngo abazakwanga,
Uzabakure umusanzu n’umuganda.
Abagusigiranye imbuto n’intanga,
Bakuraze izi ntarama
Zo ku Rutamba –myato no ku Rutamba –biru
65. Kwa Matungiro ku ntaho –ndende !
Data Cyilima nyiri Cyigunge,
Cyigilira cyo mu nzeru,Mazina,
Yarakwigeze ngo urabe mugenzi we !
Uzarasanire ingoma nka we,
70. Uzagabe nka Gisanura
Uzadusubiranye uko wadusanze,
y’ebisu by’emisango!
Umugabekazi waduhekeye,
Aduhaka nk’umugabo,
75. Ntidusunikwa mu rugo rwa Mudasobwa,
Yadutunze nka Nyiratunga.
Nabacuriye n’amahari
Nziko mutazacibwa inka
Duhorana incungu,
80. Mucana umuriro utazima,
Muri inzungu z’I Bwima,
N’I wa Bwagiro ku Buyumbu .
Nimugarishye mwarangaje,
Mwagagaze mukuze uruharo,
85. Umwami uhawe uruharo,
Arwigiza imbere.
Mwambereye igisaga,
Ntimugire igisasa,
Mbasenge rero mwese
90. Cyilima.
CYILIMA I RUGWE
Musenge musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze,
Nabanze Muhongerwa,
Muhorana –mpongano,
95. Buhatsi bw’impundu n’imposha,
Buhoro buzira igihunga,
Samukuru wa Samukondo
Umukozi wa Rukwiza-bisiza
Nguwo Nyamugisha,
100. Umwami wanduraga
Imigisha y’abandi Bami,
Yasanze bahinze arasarura !
KIGELI I MUKOBANYA
Mukobanya ni mukuru,
Sinamukoma imbere !
105. Na we musenge ,musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze
Nabanze Mugabo mu –nka,
Nyirazo azirimo !
Bazigama ingoma
110. Bazigura se ku nzira
Bazikundira intambara !
Bitambara nyiri urutete,
Uwatanyaga Umunya-butatu,
Umushi yatambitse ingabo mu nzira !
115. Nimumuhe rugari atange imyato,
Muhe agasongoro k’ubugabo
Agira umusango w’ingoma
Wa musandura yaraharindiye
Arinduza Umugoyi!
MIBAMBWE I SEKARONGORO I MUTABAZI I
120. Gisama-mfuke, umurasanyi
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze
Nabanze mabara-abiri,
Nkovu-imbere, Mbogoye !
125. Nyiri-mbuga mu mbone!
Rutsinda, nyiri urutsike
Rwatuviramo urutsiro
Adutsindire inzimu !
Kizima,Nzogoma,Rugasira,
130. Rwarasanaga mu nka za se!
Amahindu yazihungiye
Arazihumbiririza.
Rutukuza-ndoro, Umwami w’intwari,
Mumuhaye ubugabo
135. Mumuhigure ingoma,
Mu murongo uje,
Yarwaniye Nyamurunga !
YUHI II GAHIMA
Gahima, Mihayo y’ingoma,
Na we musenge ,musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze
140. Nabanze Umukundwa
Umukomeza w’inkuna,
Wa mwami wo mu makungu,
Mutora-makungu,Mutambisha-batimbo
145. Rwankindi Nkomye -urume wa Misaya
Wadusendera inkundwakazi,
Ya Nkoze –urugendo.
Uwo ni inyamibwa mu ntwari,
150.Zamuhaye ubutware,
Zimuterekaho imfizi ya Bicano,
Ngo azabacire umuhigo !
Nce Abami urubanza,
Mbasenge bose !
155. Ndahiro,
NDAHIRO II CYAMATARE
Na we musenge ,musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze
Nabanze ,Bugili umwigire
Wagiraga ingoma z’ingombe,
160. Ati “nteze urugombozi ! “
Atanga ibyo atunze,
Atega ibizaza,
Ngo azigira Ndoli,
Ndahiro aruhira !
165. Ngo Rubyukira- ngoma nabyukire,
Nabyukuruka azinikize inka,
Zitaretsa ntiziranze
Ngo yaziburiye imoko
RUGANZU II NDOLI
Kibabarira, wa Mwami
170. Watugiraga ibambe,
Kandi avuye iw’abandi,
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze
Nabanze Gaca-mukanda,
175. Bicuba umuci w’inzigo, Nyabuzima,
Umuzimurura w’ibyari byazimiye,
Umuzahura w’ibyo asanze
Nyamashinga aturasanira ubutazadushira,
Yica abanzi barashira.
180. Cyungura umwami wo ku Cyuma,
Azanye Cyubahiro
Yitwa Cyiba –bugabo!
Karuhura se we yarushwa ate?
Yahoreye Se ashishikaye,
185. Ingabo ye ayigeza mu Rumira,
Aho mutaragera!
Uwo mugabo mwamugera nde ?
MUTARA I NSORO II SEMUGESHI
Ngabo yica ingome
190. Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze !
Nabanze Rwiramba-nzarwe,
Wa Mwami w’I Buziga, Nzogera
Wa Mwami w’I Butazika Nyonga!
195. Nyiri inyumba, Munyundo!
Nyunga ya Ruganzu!
Milindi shebuja wa Nyamilinga!
Wa Mwami wahabwa Kalinga,
Akayambika karindwi
200. Ruyenzi rwasiye,
Iyi sugi mu Byanganzara,
Ugirango wamuzimba ubugabo ?
KIGELI II NYAMUHESHERA
Bugabo burimo ubugondo,
Na we musenge, musagurire,
205. Muhe urubanza, mureke abanze!
Nabanze wa Mwami w’I Shyanga,
Nyiri ishya ry’inka n’ingoma’
Nyiri ingabo itagwabiza Mucuzi,
Nyiri icumu ryica Abahunde,
210. Nyiri iminyago cumi,
Yari acaniye imbere ya Bwambara –migezi
Umudasongerwa ari ku isonga ry’ingabo,
Muhundwa ingoma yahawe yarayihunze,
Ayinyagira ibihumbi!
215. Gisanura,
MIBAMBWE II SEKARONGORO II GISANURA
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze!
Nabanze Nyamuganza,
Umwami w’i Muganza;
220. Rugabisha-birenge!
Maboko atanga atagabanya,
Bwana –buke, Bwoba –buke,
Burega bwa Mutima,
Yari atuye imbere ya Mwumba!
225. Cyubahiro amahanga yamutinyiye ubugabo,
Ubwo akangiye icyanya,
Cyangwa azanye icyeyi
Inkoni zimwasa agahama.
YUHI III MAZIMPAKA
Na Gashira-bwoba,
230. Umwami mukuraho ubushongore n’ubushami,
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze !
Nabanze Kamara-mpaka, Mudahakana,
235. Muhara-nkamwa, mukanza
Umwami w’Abakaraza!
Yakandagiye Nyirinkoma yamwikorereje, Amukura ku ngoma, Uwo ni Ngo-mbahe,
240. Yari atuye mu bitwa bya Muhima
Wa Muhinza wari uhanze, Yuhi aramuhangamura !
CYILIMA II RUJUGIRA
Ruhungira-birwa,
Ruhaka-miryango
245. Na we musenge ,musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze !
Nabanze Rweza-mariba,
Murera-mpabe,Bihubi,
Ruhugukira-mbare,rwa Kibonwa
250. Wa Mwami wa Gisanura na Gisaga
Rusigirira-ndekezi !
Mutazibwa yishe Mazuba,
Arimburira ko inzigo,
Muzigirwa ibindi bihugu yarabihumbye,
255. Yabimbye ubugabo
Abizingazingira rimwe
KIGELI II NDABARASA
Ya ntwari y’igisaga ,sogokuru,
Se w’ababyazi bawe bombi,
Na we musenge ,musagurire,
260. Muhe urubanza,mureke abanze !
Nabanze Nyemazi,
Rwemarika rwa Munyaga-mpezi,
Watunyagira impenda
I Bugabe bwa Buruzi
265. Aho murabona izi ngoma
Zigera ku ijana ?
Abakoni barakuya
Iminyago ya Rusumba-mitwe,
Na none ntizirava inyuma,
270. Iza Mirego ya Bugabo !
MIBAMBWE III MUTABAZI III SENTABYO
Rugaba-bihumbi,
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze!
Nabanze Ruhanga-rutsinda amahanga,
275.Umutanguha ,Mutambisha –batimbo !
Mutandi wa Barasana ,
Sabuhanzi ,umuhangura-bashonji,
Buriza burese yahanuye Nsoro,
Atunyagira inka mu Bwongera,
280. N’izo yakura mu Bwilili,
Bwimba bwa Misakura.
YUHI IV GAHINDIRO
Sohora- ingoma so wawe
Na we musenge ,musagurire,
Muhe urubanza,mureke abanze!
285. Nabanze ziniga-zinywe,
Shoza-wuhire
Ruhanya-nzira,Mazina,Maza!
Yishe nyiri u Buzi
Nyina amuzana ho mpiri.
290. Abo bahinza yabateye umukenya
Nta wacaniye,
Nta wasize akana,
Yuhi abacukuza umuriro !
Mico myiza,umuci w’inkamba,
295. Umurasanira w’ingoma !
Yayanganiye n’amahari,
Ayinyagira amahanga,
Aho yahereye iminyago irishya.
MUTARA II RWOGERA
A ga na we Nsoro, mu bo nsenga,
300. Sinagusiga inyuma !
Uri Biyamiza mu nzoza,
Uri Bizihirwa mu ngoma,
Uri Ruziga nyiri Ibizinzo by’inka,
Nyiri inkoni za Rusugi na Rusanga !
305. Aho ga udushubije ku gihe cya Ruyenzi
Ukaba uhotoye uruti,
Ukiri umuTavu,
Nugera mu za bukuru
310. Wabaye ubukombe,
Serukira –mapfa,
Amahanga atagukeje kare
Azaguhungira he ?
Kavuna –nka ,ugumye uvunnye,
315. Unyumvire nkwiture ineza,
Ingoma yawe yandajeho umuzindu
Ngo kare dukurire Umwami ubwatsi,
Umwogabyano yahaye Rwogera.
Sinijanye, sinibajije,
320. Ineza yawe intaha mu nda
Ababuzaga nari namenye,
Jyewe wagusanganiye,
Nsusurutse sango,
Ndora usagurira rubanda.
325. Ko amatwi yumva byiza
Ko amaso abera kubona!
Jyewe nasanze ingoro y’umwami
Isetse isusurutse,
Isa n’ingwa yera !
330. Nsanga Umwami mu ijabiro umu
Asa n’umutaho mu ijuru,
Atamuye inzobe,
Asa na Nzobe ikeye;
Burakenkemura!
335. Ngira imandwa nari nsanganywe,
N’izo anshyize mu mutwe,
Iyo myishywa ndayitabana,
Sinatendwa mu mbare.
Ubu Rukanira ntimukangirire urukara !
340. Mwinyita impenzi,
Si ndi uwo guhera !
Mwinkeka ubutasi,
Sinagaye umutungo w’umwami
Ni uruhare rwambereye ikibuza,
345.Amage yo guhora mpingiriza arantinza
Isuka ntiyankura ku ngeso mumburanya !
Amaganya ntabangikana
N’amagambo y’Imana,
Mwandinze iyi manga
350. Mana ibamburwa n’izindi !
Imana yamaze amazinda,
Nzigama ikoro ryawe,
N’impundu zirimo urukundo
N’urukumbuzi rwinshi
355. Rw’indatwa z’Abadahanda
Bukombe bwa Mukanza,
Ubwo natebye,
Sinatakaje imbare yawe !
Sinta umwanya,
360. Ntiwandobanuye mu nyuma !
Mu mbare ndi uw’imbere
Ndi umupfumu wa Nyamurorwa
Mpora nkwereza karuregwa !
Abo turata narabarushije
365. Abahayi b’ishyanga narabahojeje !
Ngira impaka umwami umpatse
Mpakanya Rubyutsa
Ikinyoma kiramuherera, Umurundi twahize,
Yuhi ancira imihigo
370. Mutimbuzi Nyiri-ntora yica Mutaga,
Intiti zo kwa Mutaga ndazitekerereza.
Nihanura amahanga nyabwire byose
Ntabwo azampaka,
Sinakwisunga amahari
375. Narakeje Yuhi arakundaga.
Nicyo banyangira,
Ngo mpora mbaca urusa,
Rwo kubaca urutsi !
Nzi ko barindiye ku busa,
380. Bahungura ubuhake,
Izo mpeza-bwoko
Ntibagira amajyo,ntibagira amavu !
Bokamwe n’umuvumo w’umwikomo,
Yuhi abakuye ku ngoma.
385. Nce Abami urubanza,
Nicariye inkoni,
Nkomereho ,nkomere,
Ndagiye imfizi itari ubwoba
Iziri ubwoba zirayihunga !
390. Iziyishamiye ikazishyambya !
Yazishyira ku mutima zigatemba,
Iyi mfizi ya Cyurira
Yarazuriye irazirambika!
Biru b’imirama,
395. Nimuhimbya imiriri,
Muyivugirize imirenge tuyiramye,
Iyi ngoma yagomoroje imihana !
Mbasenge mwese,
Mbasobanure murasigiye
400. Ntimuvuka igisumbane,
Muri Abagabe
B’I Bukoma –sinde na Gisakarirwa
Ngizo impundu mbahaye,
Nzihaye abageni b’I Ngange,
405. N’abo mu Bugamba n’abanyakayanza!
N’abo mu Nyanzi za Kavumu,
Zitubyarira Imfizi n’isumba,
Mugasarura iyi miryango.
Mpumuriza na Nyamarembo,
410. Izo nduba ngumye nzivuze,
Nzigeze I Butare,
Kwa Nyirantare n’ I wa Ntagwe,
Mu mirinzi ya Kinyoni,
Muragahorana uruyundo
415. Rubyara izi nyonga
Izi ngoma zejeje imana
Ko muzahore mubyarira izi ngoma
Mukazazibyirurira.